Beauty for Ashes yashyize hanze indirimbo yo kwizihiza Noheli – VIDEO

Itsinda rya Beauty For Ashes ryashyize hanze indirimbo ‘ Child God’ yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, banaboneraho kwifuriza Abanyarwanda bose Noheli nziza.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Kavutse Olivier ukuriye iri tsinda yagize ati " Iyi ndirimbo twayishyize hanze mu rwego rwo kwifuriza abantu Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018, dushimira Imana kubwo kuturinda umwaka wose, tunishimira umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu.

Ni indirimbo yo gufasha abantu kwizihiza Noheli kandi ni uburyo nka Beauty for ashes twahisemo kwifuriza abantu Noheli nziza, bibuka ivuka ry’umucunguzi wacu. Beauty for Ashes iboneyeho umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda bose Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018."

Itsinda rya Beauty for Ashes ryamenyekanye ubwo ryaririmbaga indirimbo ’Suprise(siriprize), ’Yesu niwe super star’, ’Turashima’ n’izindi zitandukanye. Ni itsinda rizwiho gucuranga umuziki wa Rock ugezweho rihimbaza Imana ariko kuri ubu bakaba bari kwibanda no kuvangamo injyana nyafurika cyane cyane mu ndirimbo zasohotse kuri ‘Album’ yabo nshya bise ‘Renaissance’ bamuritse tariki 9 Nyakanga 2017 mu gitaramo cy’ubudasa ndetse cyanitabiriwe cyane.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo