Babyiniye Imana biratinda ubwo hatangizwaga Ceka Dance Party - AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2017 nibwo hatangijwe ku nshuro ya mbere Ceka Dance Party, igitaramo gihuza urubyiruko rukijijwe rukabyinira Imana mu ndirimbo zinyuranye bafatanyije n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimironko muri Ituze Garden. Iki gitaramo cyateguwe na Ijwi Family igizwe n’abahanzikazi banyuranye ba Gospel . Tonzi ari nawe muyobozi mukuru wa Ijwi Family niwe ahanini wagize uruhare mu gutegura iki gitaramo ku bufatanye na Dj Shawn, Becky, Juliet na Ronnie bakora ikiganiro RTV Sunday Live gica kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Igitaramo cyatangiye ahagana ku isaha ya saa tanu za mu gitondo kugera ku isaha ya saa moya z’ijoro. Uretse kuba abari babyitabiriye babyinnye indirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana, abahanzi nka Eddie Mico, The Pink, MD, Columbus, Sano n’abandi banyuranye baririmbye, bafatanya n’abari aho kuramya Imana.

Tonzi yatangarije Rwandamagazine.com ko bateguye Ceka Dance mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona uko bisanzura babyinira Imana , bakabakuramo ibyo kujya mu kabyiniro kuko ngo nta cyiza nko kubyina uhimbaza Imana.

Ati " Iyi ni inshuro ya mbere. Bizahora ari ngarukamwaka. Twagize igitekerezo cyo kujya dutegura Ceka Dance kugira ngo urubyiruko rwacu rwisanzure rubyinire Imana…Kujya mu tubyiniro si ngombwa kuko nta cyiza nko kubyinira Imana uyihimbaza.

Kugira ngo bisanzure kurushaho niyo mpamvu twabitangiye hakiri kare. Umwaka utaha bizaba biri ku rundi rwego. Tuzajya tubitegura buri gihe kuri Boxing Day (umunsi ukurikira Noheli)."

Tonzi yunzemo ati " Mu muzima busanzwe urubyiruko ntirukunze kubona aho rwidagadurira mu muziki wa Gospel, bityo iki gitaramo kizahindura imyumvire y’urubyiruko rwisayisha mu by’isi. Kizaba agikorwa gikomeye kuko duteganya no kujya tunyuzamo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobabyabwenge byugarije urubyiruko."

DJ Shawn niwe wavangaga imiziki

Tonzi abyinira Imana

Umuraperi The Pink

Assoumpta Muganwa ahimbaza Imana

Clapton Kibonke yashimishijwe nibyo yabonaga muri Ceka Dance Party

....hashize akanya afata telefone....Ati " Hallo!Hallo! Banguka hano hari igitaramo cy’urubyiruko ruri kubyinira Imana..ni ku Kimironko utaragera ahahoze gereza...!"

Umuhanzi Eddie Mico na we yitabiriye Ceka Dance Party

Babyinnye biratinda

Bahagiriye ibihe byiza

Arafotora ngo ajye kwereka abo mu rugo uko byari bimeze

The Pink na Eddie Mico baririmbanye indirimbo bafatanyije bise ’Hold on’

MD na Beck babyina

Ababyitabiriye...ku maso bari bakeye

Umuhanzikazi Karen

Hanerekanywe imideli

Arabatera urwenya rurimo amasomo ashingiye ku ijambo ry’Imana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo