Assumpta Muganwa agiye kumurika album y’amashusho

Umuhanzikazi Assumpta Muganwa uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomeje imyiteguro ikomeye yo kurumurika Album y’indirimbo z’amashusho.

Ni igitaramo azafashwamo n’abandi bahanzi nka Aline Gahongayire, Tonzi, Arsene Tuyi na Brian Blessed.

Ni igitaramo yiswe ‘Satura Ijuru Live Concert’ .Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa New Life Bible Church ruherereye mu Mujyi wa Kigali , ku Kicukiro mu Kagarama tariki 22 Nyakanga 2018 guhera saa cyenda z’ amanywa.

Mu kiganiro na Assumpta Muganwa yagiranye na Rwandamagazine.com yavuze ko ari igitaramo gitegerejwemo guhembukiramo abantu batandukanye ndetse benshi bakazatahana imigisha y’Imana. Yongeyeho ko iki gitaramo gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yesaya 64:1-11

Hagira hati " Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe."

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu ugahabwa DVD , ibihumbi bitatu ku bantu babiri ndetse n’ibihumbi bibiri ahasigaye hose.

Assumpta azwi cyane mu ndirimbo ye Satura, Tumusiinze n’izindi.Azwi cyane kandi mu biganiro bya Positive Thinking.

Assumpta Muganwa

Akomeje imyiteguro yo kumurika Album y’amashusho

Assumpta Muganwa yatangiye kuramya no guhimbaza Imana mu bwana. Avuga ko impano ye akeka ko ayikomora mu muryango kuko na ‘maman’ we umubyara ari umuririmbyi. Yaririmbye muri Singiza, Deliverance Church, Assemblée de Dieu y’i Butare, kuri ubu akaba ari umwe mu baririmbyi bayobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana muri New Life Bible Church iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Kagarama, mu Karere ka Kicukiro.

Ni umwe mu bagize itsinda ry’abahanzikazi 11 bo muri ‘Gospel’ bishyize hamwe ryitwa ’ All In One Gospel Ladies’.

Ni itsinda na Assumpta abarizwamo. Rigizwe na : Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Pastor Rose Ngabo, Assoumpta Muganwa , Alice Tonny, Giselle Phanny, Karen, Rachel Rwibasira, Pastor Jackie Mugabo, Gabi Kamanzi ndetse na Tonzi ari na we wagize igitekerezo cyo gutangiza iri tsinda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo