Apôtre Gitwaza yavuze ibigwi by’ abagore

Apôtre Dr Paul Gitwaza, umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi yifatanyije n’abagore ku munsi wabo mpuzamahanga wizihizwa buri wa 8 Werurwe 2018, abarata ibigwi bibaranga ndetse n’ubugwaneza bwabo.

Mu butumwa bwe yanyujije kuri Instagram, Gitwaza yagize ati " Kuri uyu munsi w’Abari n’Abategarugori reka mfate umwanya wo gushima byimazeyo Abari n’Abategarugori. Muri abagwaneza, ab’agaciro, intwali ndetse n’impano ikomeye Imana yaduhaye ku isi.

Mboneyeho gushima byimazeyo abafasha b’abakozi b’Imana uburyo badahwema kudushyigikira mu murimo Imana yaduhamagariye, bitanga amanywa na ninjoro ngo icyo Imana yagambiriye gisohore. Murakoze.

Uyu munsi ndetse n’indi 365 igize umwaka, reka nshishikarize Abagabo guhora bazirikana ineza y’Imana yaduhaye ubwo yaturemeraga abafasha badukwiriye.
Muhabwe umugisha!
"

Ubutumwa Gitwaza yageneye abagore ku munsi wabo

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi wizihizwa ku itariki ya 8 werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku isi.

Kuri uyu munsi akenshi isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu hatitawe ku bwenegihugu, ubwoko, ururimi cyangwa amashyaka ya politiki babarizwamo.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore watangiriye muri Amerika y’amajyaruguru nyuma ugenda wamamara mu Burayi hose,ariko nyuma gato umugore yagiye agaragaza uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu maze umunsi mpuzamahanga w’umugore birangira wemewe n’umuryango w’abibumbye buri mwaka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • kaladira eric

    ibi babyita gucinya inkoro, nta kuri yavugisha kuko azi neza uwakuvugishije aho byamugejeje,kandi uyu ni umucuruzi wishdkira ingonke nta kundi kuri kwa Bibiliya tumutrgerejeho nuko yakoze

    - 9/03/2018 - 06:41
Tanga Igitekerezo