Amateka y’ibonekerwa ry’i Kibeho

Kibeho ni umujyi muto uherereye mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda. Ni ahantu hamenyekanye cyane igihe habaga amabonekerwa mu mwaka wa 1981 akaba ari naho hari ishusho ya Yezu ku rwego rwa Afurika ifite icyicaro aho i Kibeho; niyo shusho nini ku isi ifite uburebure bwa metero esheshatu (6), ipima ibiro magana cyenda na mirongo itanu (950 kg).

Iyo shusho igaragara ahantu hatandatu ku Isi kuko buri mugabane w’Isi ufite ishusho imwe nk’iyo. Umugabane w’Afurika rero ishusho wagennye iri ku musozi wa Nyarushishi uherereye mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Buri wa 15 abakristu Gaturika ku isi hose bibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya ari na we wabonekeye abanyeshuri i Kibeho. Iryo jyanwa mu ijuru rya Bikiramariya niryo ryitwa ’Assomption’ .Assomption rikaba ari ijambo ryaturutse ku nshinga y’ururimi rw’ikilatini Assumere bishatse kuvuga izamurwa ariho bashingira bavuka ko ari umunsi w’ijyanwa mu ijuru rye.

Amateka y’iboneka ry’i Kibeho

Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w’i 1981, mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho habereye ibintu bidasanzwe. Ubwo hari mu ma saha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro.

Inyandiko dukesha Minispoc igaragaza ko umukobwa witwa Alphonsine Mumureke wari ageze mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu, yumvise ijwi ryoroheje rimuhamagara mu kinyarwanda rigira riti : “Mwana wanjye”. Ubwo nawe ahaguruka bwangu akurikira iryo jwi ridasanzwe mu kirongozi, maze abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere.

Yari yambaye umwambaro wera kandi yitwikirije umwenda w’ubururu mu mutwe. Ibiganza bye byari bibumbiye mu gituza, ariko intoki zireba hejuru. Nta nkweto yari yambaye. Alphonsine amubazanya igihunga agira ati : “Uri nde ?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati:“Ndi Nyina wa Jambo”.

Alphonsine ahagarara yemye nk’ufashwe n’umuriro w’amashanyarazi, agumya kwitegereza uwo mugore, ariko kandi akanibaza uburyo “Nyina wa Jambo” yaje mu kirongozi cy’ishuri ryabo.

Bikira Mariya yongera kumubaza ati : “Ni nde ukunda cyane ?” Alphonsine wari usanzwe ari umwana uvuka mu muryango w’abakristu kandi nawe agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindaganije ati : “Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu”.

Mariya yumvise icyo gisubizo, asagwa n’ibyishimo, maze abwira Alufonsina ati : “Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”. Yongeraho ati: “Ndifuza ko incuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”.

Ubwo Alphonsine yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho “Nyina wa Jambo” azamuka ajya ejuru, umwana we agumya kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera.

Ibyo byamaze nk’iminota cumi n’itanu. Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk’umuntu wafashwe n’ubujeni bukomeye cyane.

Na none, nta muntu numwe wemeye iby’ibonekerwa rye, ahubwo bamwe batangiye gukeka ko yarwaye indwara idasanzwe, dore ko avuka i Kibungo, aho Abanyarwanda benshi bavuga ko haba ibirozi byihariye.

Bukeye bwaho, iyo “Ndwara” yongera kumufatira mu cyumba abanyeshuri bararagamo. Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk’uko bakunze kumubona ku mashusho. Ngo ntiyashoboraga kumenya ibara ry’uruhu rwe. Icyo yemeza ni kimwe : uwo mubyeyi yari afite ubwiza butagereranywa.

3 babonekewe na Bikira Mariya

Nyuma y’ayo mabonekerwa y’ikubitiro, hafi buri wa gatandatu Alphonsine yagumaga kubonekerwa n’uwo mubyeyi. Bamwe bakabifata nk’ukuri, abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze. Ntibyari bumworoheye kugumya kuba ikigeragezo mu bandi bana, dore ko ari bwo yari agitangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Nyamara ibyo bigeragezo ntibyatumye acogora ku isengesho, bigera n’aho abandi bana bajya bamuzanira amashapule ngo abasabire umugisha ku Mubyeyi wo mu ijuru.

Undi mukobwa waje kubonekerwa ni Nathalie Mukamazimpaka ubu ufite imyaka 50, wavuze ko nawe yabonekewe n’umutagatifu, Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati : “Nataliya mwana wanjye !” Undi nawe asubiza adatinze ati : “Karame !” Ubwo Bikira Mariya akomeza ikiganiro amubwira ati :”Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima”.

Ayo magambo yavuzwe taliki ya 12 Mutarama 1982, yari asobanutse, ariko kandi ateye n’ubwoba. Nathalie yayafashe nk’ubutumwa bukomeye ahawe, bityo n’ubwo yari asanzwe ari umwana ukunda gusenga no kwiyambaza Bikira Mariya, noneho arushaho.

Nathalie yabonekewe na Bikira Mariya mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, nyuma amusezeraho.

Uwa gatatu wabonye Bikira Mariya, ni Mariya Klara Mukangango. Yatangiye kubona uwo mubyeyi wo mu ijuru taliki ya 2 Mata 1982.

Ugereranije na babiri bamubanjirije, Mariya Klara yari umukobwa w’inkumi w’imyaka makumyabiri n’umwe. Yakundaga amaraha, kandi ntiyite ku bintu bijyana no gusenga. Yemwe ndetse, yari mu bageragezaga Alphonsine cyane, atanemera habe na mba ibyo by’amabonekerwa. Nyamara Bikira Mariya amaze kumwiyereka, yarahindutse ku buryo byatangaje abari basanzwe bamuzi.

Nta mugayo kandi : yahawe ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya. Mu mabonekerwa cumi n’atanu yagiriwe kugeza mu kwezi k’ukuboza 1982, Marie Claire yabwirwaga ko isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka.

Uwa mbere ayo magambo yahinduye ni Mariya Klara ubwe. Ni byo koko : amaherezo umuntu ahinduka icyo avuga, agasa n’icyo agenda yinjiramo.

Uko umwaka utashye, abakunzi ba Bikira Mariya bagenda biyongera, ariko n’abanyamatsiko bazamo. Muri urwo rwego, hari iminsi mikuru ihimbazwa i Kibeho igafasha abajyayo kuguma mu binezaneza by’isengesho, no mu mwuka ubibutsa ibyahabereye.

Kuva ku ntangiriro y’isezerano rishya kubemera Bibiliya, by’umwihariko abemera umubyeyi Bikira Mariya,ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka kiriziya Gatorika yizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assomption) agahebuzo cyane iwacu mu Rwanda usanga abakirisitu b’imihanda yose bateraniye i Kibeho basenga.

Usanga kandi abakirisitu bagenda batoragura utubuye twaho hantu ndetse,n’utwatsi ndetse bakavoma n’amazi mu iriba rito rihaba bakajyana iwabo bavuga ko ikintu cyose cy’i Kibeho kiba gifite umugisha. Ibi byose abakirisitu babiterwa n’ukwemera kuzuye abandi bakajyayo kubera amatsiko bakaharonka ingabire y’ukwemera.

Bitewe n’ uko kwemera gutuma abjyayo bava mu modoka bageze nko mu birometero 5 ngo bagere i Kibeho, bakajyenda n’amaguru ahasigaye. Baba bifuza kugera ku butaka butagatifu batuje,bicishije bugufi kandi basenga.

Muri iki gihe aha hantu ( Kibeho Holy Land) hakurura ba mukerarugendo benshi kandi batandukanye baba baturutse mu mpande zose z’Isi, niyo mpamvu Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ifatanije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) bahashyize muhantu hagomba gutezwa imbere bitewe n’uko hakurura bamukerarugendo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo