Abana bo muri ’Urugero Music Academy’ bagaragaje impano bafite mu kuramya no guhimbaza - AMAFOTO

Abana bakiri bato bagaragaje impano mu kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cya Stir it Up the Gift of God.

Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 kibera kuri Healing Center i Remera. Ni ku nshuro cyari kibaye. Intego yacyo ni uguha urubuga abana basohotse mu Urugero Music Academy mu gukomeza kwerekana impano zibarimo no kubatinyura gukora muzika .

Abahanzi baririmbye ni Papy Clever, Bruno Mpundu, Isaac Mudakikwa, Bosco Nshuti, True Promises ndetse na Richard , umwe mu bana batsinze mu cyiciro cya mbere cya Urugero Music Talent.

Abahanzi bose bafashije abari muri icyo gitaramo kuramya no guhimbaza Imana ariko bigeze ku bana bo muri Urugero Music Academy biba agahebuzo. Baririmbye indirimbo zigera kuri 12 mu byiciro 2. Uretse indirimbo za ’Acappella’ baririmbye zikishimirwa cyane, ubwo bageraga kuri ’We are the World’ yaririmbwe n’abahanzi batandukanye b’ibyamamare ku isi, abana bo muri Urugero Music Academy bagaragaje ubuhanga bafite mu miririmbire.

Pastor Habyarimana Desire niwe wabwirije ijambo ry’Imana. Yasobanuye ko impano ari nziza kandi zikwiriye no gushyigikirwa ariko zikaba zigomba kubanzirizwa no gukizwa.

Urugero Music talent ni igikorwa cyatangijwe na Urugero Media Group mu rwego rwo gutoza abaririmbyi b’ejo hazaza hibanzwe cyane cyane ku bana bato uhereye ku myaka irindwi kugeza ku myaka cumi n`itanu.

Igitaramo cyo gusoza ‘season 1’ cyabaye tariki 15 Mutarama 2017 , kibera mu rusengero rwa Vivante Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Serukiza Ingabire Siana w’imyaka 10 niwe wegukanye igihembo gikuru, akurikirwa na Serukiza Esther, Umwamikazi Sarah na Mahirwe Richard.

Abana bo muri Urugero Music Academy bagaragaje impano bafite mu kuramya no guhimbaza

Mahirwe Richard , umwe mu batsinze Season ya mbere ya Urugero Music Talent yaririmbye indirimbo yahembwe nk’igihembo

Abantu bari benshi

Ku maso h’abitabiriye igitaramo hari hacyeye

Bahimbaje Imana biratinda

Umuhanzikazi Gogo (hagati) ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

Babyiniye Imana

Ntamvutsa Arnaud, umuyobozi wa Urugero Media Group yashimiye abakomeje kubaba hafi ngo bazamure impano z’abana bafite impano

Photo:Joel/Urugero Films

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo