Abana bafite impano mu Kuramya no guhimbaza bagiye guhurira mu gitaramo

Igitaramo Stir it Up the Gift of God n’igitaramo kigiye kuba ku inshuro ya mbere ,kikaba gifite intego yo kujya giha urubuga abana basohotse mu Urugero Music Academy mugukomeza kwerekana impano zibarimo no kubatinyura gukora muzika .

Stir it Up the Gift Of God live Concert izajya yunganira Urugero music Talent, kuko ubusanzwe Urugero Music Talent hatoranywa abana bafite impano bajyaga bamarana n’Urugero umwaka umwe ariko kuri ino nshuro bazajya bamara imyaka ibiri. Muri iyo myaka ibiri hazajya habamo umwaka umwe bazajya babanza guhura na bagenzi babo bababanjirije bakorane igitaramo cyiswe Stir it Up the Gift of God nyuma babone kwitabira ’Final’ .

Biteganyijwe ko abana bari muri academy bazasoza mu kwezi kwa 1 k’umwaka utaha bivuze ko iki gitaramo kizajya kiba rimwe mu myaka 2 .

Iki gitaramo Stir it Up the Gift Of God kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2018. Kizabera muri Healing Center i Remera, inyuma ya Gare yo mu Giporoso. Kizatangira i saa cyenda . Iki gitaramo cyanatumiwemo True Promises, Glory to God worship team, Papy Clever, Bosco Nshuti , Mpundu Bruno ndetse n’abarimu bigisha muri Urugero Music Academy Dany, Sam na Dorcas. Umuvugabutumwa wo kuri uwo munsi azaba ari Pastor Habyarimana Desire.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo