Iyobokamana

Irushanwa rya Groove Awards Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 5

Photo: Pasiteri John Kaiga (i bumoso) uhagarariye Groove awards Rwanda na Noel Nkundimana ukuriye akanama gategura Groove Awards Rwanda Ku nshuro ya Gatanu mu Rwanda hagiye gutagwa ibihembo bya Groove Awards ku bahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa...

Buri munsi tunyura mu bigoye ariko hamwe n’ Imana turi abatsinzi – Tonzi (Video)

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] uririmba indirimbo zagenewe kuramya no guhimbaza Imana ahamya ko nta muntu wizera Imana wari ukwiriye kujya yihebeshwa n’ibihe bigoye anyuramo kuko Imana ariyo itanga intsinzi ku bayizera kandi ikabanyuza mu bihe bikomeye, ikabahesha kunesha, bakaririmba intsinzi. Ibi nibyo Tonzi avuga ko bikubiye mu...

Umuhanzi Jado Sinza agiye kumurika Album ye ya mbere

Ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 nibwo Jado Sinza uririmba indirimbo zagenewe kuramya no guhimbaza Imana azamurika album ye ya mbere mu gitaramo kizabera kuri Dove Hotel iherereye ku Gisozi imbere ya Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Jado Sinza azwi mu ndirimbo ‘Nabaho sindabona’, ‘Witinya’, ‘Yaratwibutse’,’ Goligota’ n’izindi zinyuranye...

MU MAFOTO, uko ubukwe bwa Manzi Nelson wo muri Korali Ambassadors of Christ bwagenze

Mu mpera z’icyumweru twashoje nibwo Manzi Nelson , umuririmbyi wo muri Ambassadors of Christ choir yarushinze na Irakiza Eunice nyuma y’imyaka 4 bari bamaze bakundana. Nelson Manzi ni umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo. Ku wa Kane tariki 12...

Tom Rwagasana arashinja ADEPR kumwandagaza no kumutesha agaciro mu ruhame

Nyuma y’icyumweru kimwe abahoze ari abayobozi na ADEPR bambuwe ubupasiteri, Tom Rwagasana wari umuyobozi wungirije na we uri mu babwambuwe yasabye itorero rya ADEPR kwivuguruza kuko ngo icyemezo ryafashe akibona nk’uburyo bwo kumutesha agaciro no kumwandagaza mu ruhame. Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiye itorero rya ADEPR kuri uyu wa Gatanu...

Alarm Ministries igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Dove Hotel

Alarm Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, kizabera kuri Dove Hotel iherereye ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali italiki ya 22 Ukwakira 2017 . Ni igitaramo kizatangira ku isaha ya saa munani. Kwinjira bikazaba ari ubuntu kuri buri wese. Alam Ministries ni rimwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza...

Ububiligi:Patient Bizimana yakoze igitaramo arishimirwa cyane -AMAFOTO

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2017 Patient Bizimana yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi arishimirwa cyane. Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 5 Ukwakira 2017 nibwo Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yerekeje mu Bubiligi aho yagiye gukorera ibitaramo ndetse akazakorera n’ibindi...

Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana bambuwe Ubupasiteri muri ADEPR

Photo:Tom Rwagasana (i bumoso) na Sibomana Jean bambuwe ubupasiteri muri ADEPR Nyuma y’uko bafunguwe by’agateganyo, Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije, iri itorero ryabambuye ubupasiteri . Mu kwezi gushize aba bombi bafunguwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi, bakurikiranyweho...

Patient Bizimana yerekeje mu Bubiligi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2017 nibwo Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yerekeje mu Bubiligi aho agiye gukorera ibitaramo ndetse akazakorera n’ibindi binyuranye mu bindi bihugu by’i Burayi. Patient Bizimana uheruka gushyira hanze album ya 3 yise ’Ibihe’, yamenyakanye cyane ubwo yaririmbaga...

Mu gusaba no gukwa, Diane wo muri True Promises yaririmbiye umugabo we –AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Nyirashimwe Diane Wamenyekanye cyane mu itsinda rya True promises na Healing worship, maze atungura umugabo we Mpore Eric amutura indirimbo yo gushimira Imana ibyiza yabakoreye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 nibwo Nyirashimwe Diane yasezeranye...

0 | ... | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | ... | 120