Iyobokamana

Ibirambuye ku gitaramo icyamamare Sinach agiye gukorera mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Patient Bizimana uri gutegura Easter Celebration 2018 yemereye itangazamakuru ko koko Sinach azaza mu Rwanda kumufasha muri icyo gitaramo akora buri mwaka. Mu minsi yashize nibwo twari twabagejejeho ko icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Osinach Kalu uzwi nka Sinach ukomoka muri Nigeria agiye...

Mbonyi yatashye inzu yubakiye utishoboye anamugabira inka - AMAFOTO

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatashye ku mugaragaro inzu yubakiye utishoboye anamugabira inka, haboneka n’abandi bafasha uwo muryango harimo abemeye kurihira amashuri abana babo . Ni igikorwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018. Umuryango Israel Mbonyi yubakiye inzu ni uwa Mucyo Eustache...

Ishimwe ku mutima wa Mbonyi nyuma yo kuzuza inzu yubakiye utishoboye

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi afite ishimwe rikomeye ku Mana nyuma yo gusohoza umuhigo yari yahize wo kubakira inzu utishoboye wo mu Murenge wa Ndera yendaga kumugwira. Ubwo yamurikaga album nshya nibwo Israel Mbonyi yatangije igikorwa cyo kubakira umuryango utishoboye wa Mucyo Eustache wo mu...

Umuryango wa Kavutse na Amanda wibarutse imfura - AMAFOTO

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes n’umugore Amanda Fung, Umunya-Canada baririmbana muri iri tsinda bibarutse imfura yabo nyuma y’umwaka urenga barushinze. Kavutse na Amanda bibarutse umwana w’umuhungu bahise baha amazina ya Jireh Reign Shi-Rong Kavutse. Umwana wabo yavutse tariki 6 Gashyantare 2018. Ibirori by’ubukwe bw’umuririmbyi...

Icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Sinach agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Osinach Kalu uzwi nka Sinach ukomoka muri Nigeria agiye kuza gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com yemeza ko Sinach azataramira mu gitaramo ngarukamwaka ‘Easter celebration’ cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika gitegurwa n’umuhanzi Patient...

Abana bo muri ’Urugero Music Academy’ bagaragaje impano bafite mu kuramya no guhimbaza - AMAFOTO

Abana bakiri bato bagaragaje impano mu kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cya Stir it Up the Gift of God. Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 kibera kuri Healing Center i Remera. Ni ku nshuro cyari kibaye. Intego yacyo ni uguha urubuga abana basohotse mu Urugero Music Academy mu gukomeza kwerekana impano...

Abana bafite impano mu Kuramya no guhimbaza bagiye guhurira mu gitaramo

Igitaramo Stir it Up the Gift of God n’igitaramo kigiye kuba ku inshuro ya mbere ,kikaba gifite intego yo kujya giha urubuga abana basohotse mu Urugero Music Academy mugukomeza kwerekana impano zibarimo no kubatinyura gukora muzika . Stir it Up the Gift Of God live Concert izajya yunganira Urugero music Talent, kuko ubusanzwe Urugero Music...

Ku nshuro ya kabiri Jwalkers bateguye igitaramo cyo gushima Imana

Ku nshuro ya kabiri itsinda Jesus Walkers ry’urubyiruko rw’abakristo ribarizwa mu mashuri makuru ryateguye igitaramo cyo gushima Imana kizitabirwa n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Healing Worship Team n’abandi. Nk`uko bitangazwa na Muhire, umuyobozi w’iri tsinda ngo intego yabo ni ugushima Imana ndetse bakabikora banabwiriza urubyiruko ngo...

Pastor Mucyo Diana , indi mpano ishibutse ngo yomore imitima y’abashavuye

Mucyo Diana ni umuhanzikazi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Afite intego yo kujya yandika ndetse akaririmba indirimbo zifite amagambo yo komora imitima y’abafite intimba ku mutima ndetse no kwamamaza kugaruka kwa Yesu. Mu kwezi k’Ukwakira muri uyu mwaka dusoje nibwo Mucyo Diana yinjiye mu buhanzi. Indirimbo ye ya mbere yamaze...

Babyiniye Imana biratinda ubwo hatangizwaga Ceka Dance Party - AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2017 nibwo hatangijwe ku nshuro ya mbere Ceka Dance Party, igitaramo gihuza urubyiruko rukijijwe rukabyinira Imana mu ndirimbo zinyuranye bafatanyije n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimironko muri Ituze Garden. Iki gitaramo...

0 | ... | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | ... | 120