Iyobokamana

Patient Bizimana yagabiwe inka mu gitaramo cye cyitabiriwe n’ibihumbi - AMAFOTO

Mu gitaramo ngarukamwaka ’Easter Celebration’, cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, Patient Bizima yongeye gukora igitaramo cy’amateka, cyitabirwa n’abasaga ibihumbi 2, ndetse se umubyara amuhera inka muri iki gitaramo. Easter Celebration Concert 2017 yabereye muri Hotel Radisson Blu kuri iki cyumweru tariki 16 Mata 2017. Ni igitaramo...

Beauty For Ashes yitegura gukora igitaramo gikomeye, yashyize hanze indirimbo ya Pasika – VIDEO

Mbere y’uko itsinda rya Beauty for Ashes rimurika album yabo nshya bise’ Renaissance’, bakomeje gushyira hanze indirimbo zinyuranye zizaba zigize iyi Album. Kuri ubu bashyize hanze indirimbo bise ‘The cross’(Umusaraba). Kavutse Olivier ukuriye Beauty for Ashes yatangarije Rwandamagazine.com ko iyi ndirimbo bayishyize hanze mu rwego rwo gufasha...

Urubyiruko rwateguriwe ihuriro ruzabwirirwamo ibyo rukwiriye kumenya mbere yo gushaka

Nyuma y’uko rumwe mu rubyiruko rujya kubaka urugo ariko abenshi muribo batazi ibikwiriye kuranga ugiye kurushinga rugakomera, hateguwe umwiherero w’umunsi umwe, urubyiruko ruzigishirizwamo ibyo rukwiriye kumenya mbere yo gushaka. Ni ihuriro rizabera mu Mujyi wa Kigali, kuri Zion Temple mu Gatenga ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2017 guhera i...

Nyuma y’uko ‘N’uwambere’ ikunzwe n’Abanyakenya, Beauty for Ashes bamaze kuyisubiramo – VIDEO

Kavutse na bagenzi be ubwo bacurangaga ’N’uwambere’ muri ‘Churchill show’ Kuri ubu itsinda rya Beauty for Ashes ryamaze gusubiramo indirimbo ‘N’uwambere’ baririmbiye mu kiganiro ‘Churchill show’, igakundwa n’abatari bake. Mu kwezi k’Ugushyingo 205 nibwo itsinda rya Beauty for Ashes ryakoreye muri Kenya ibitaramo bise ‘nairobi tour’, mu kubisoza...

Imana itangiye gukingurira amarembo umuhanzikazi Assoumpta Muganwa

Assoumpta Muganwa ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma y’uko yatangiye uyu murimo akiri umwana muto, mu myaka mike ishize akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye, arishimira ko Imana iri kumukingurira amarembo yo kujya kuvuga ubutumwa mu mahanga ya kure. Assoumpta Muganwa yatangiye kuramya no guhimbaza Imana mu...

Abahanzikazi ba ‘Gospel’ 11 bishyize hamwe bakoze igitaramo gikomeye, bahabwa agera kuri miliyoni 2- AMAFOTO

Ku nshuro ya 2 abagore n’abakobwa baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoze igitaramo gikomeye kigamije gukangurira abahanzikazi bo muri ‘Gospel’ kwitinyuka ndetse n’umugore muri rusange kumva ko na we afite ubushobozi bwo kuzamura impano ye no kwiteza imbere. Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 05 Werurwe 2017, kibera mu nyubako ya...

Abahanzikazi ba ‘Gospel’ 11 bishyize hamwe bagiye gukora igitaramo gikomeye

Ku nshuro ya 2 abagore n’abakobwa baririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye gukora igitaramo gikomeye kigamije gukangurira abahanzikazi bo muri ‘Gospel’ kwitinyuka ndetse n’umugore muri rusange kumva ko na we afite ubushobozi bwo kuzamura impano ye no kwiteza imbere. Ku itariki 14 Ukuboza 2016 nibwo hari habaye igikorwa cyo gutangiza ihuriro...

Umwana w’imyaka 10 wa Apotre Serukiza yegukanye ‘Urugero Music talent’ ahabwa igihembo cya 1.000.000 FRW

Ubwo hasozwaga igikorwa cyo gushakisha abana bafite impano mu kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana, umwana witwa Serukiza Ingabire Siana w’imyaka 10 wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza niwe waje ku mwanya wa mbere ahabwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni y’amanyarwanda. Urugero Music talent ni igikorwa cyatangijwe na Urugero Media Group mu...

0 | ... | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120