Iyobokamana
Urugamba rw’abagore barimo guharanira kuba abapadiri
Vatican ntirigera yemerera abagore kuba abapadiri, ariko hari inkubiri iri kuzamuka yo guca iki cyemezo. Abagore bagera kuri 250 batoranyijwe kugirwa abapadiri mu ibanga, nubwo bazi ko bazahita bacibwa muri Kiliziya Gatolika. Anne Tropeano aratera ipasi imyenda ye yitegura umunsi uhuze uri imbere. Asohotse yambaye imyambaro y’abapadiri bo ku...
N’ababikira bareba ’porno’, ni ko Papa Francis avuga, aburira ku byago byayo
Papa Francis yaburiye abapadiri n’ababikira ku byago byo kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina (azwi nka pornography) ku mbuga za internet, avuga ko "bica intege umutima wa gipadiri". Mu kiganiro i Vatican, Papa Francis, w’imyaka 85, yasubizaga ikibazo kijyanye n’ukuntu imbuga za internet n’imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa. Yavuze ko...
’Mushyire intwaro hasi’ – Papa Francis abwira ingabo za Russia na Ukraine ziri mu ntambara
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yasabye ko habaho agahenge muri Ukraine, kageza ku biganiro no ku mahoro. Ku musozo wa misa yo kuri iki cyumweru cya mashami yari yitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, bari bateraniye muri bazilika Saint-Pierre i Vatican, Papa Francis yagize ati: "Mushyire intwaro hasi!" "Mureke agahenge ka...
DR Congo: Cardinal Laurent Monsengwo yapfiriye muri Bufaransa
Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya wo muri DR Congo yapfiriye mu Bufaransa kuri iki cyumweru ku myaka 81, azize uburwayi. Urupfu rwe rwemejwe na Cardinal Fridolin Ambongo Besungu - ari nawe wamusimbuye agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2018, wasabye rubanda kumusabira iruhuko ridashira. Mu cyumweru gishize nibwo Laurent Monsengwo yajyanywe...
Papa Francis ari ‘kumera neza’ nyuma yo guterwa ikinya akabagwa
Papa Francis yabazwe mu nda mu kuvura uburwayi afite ku rura runini ku bitaro biri i Roma, nk’uko Vatican ibitangaza. Uyu mugabo w’imyaka 84 ari "kumera neza" kubera ubu buvuzi bwakozwe atewe ikinya cy’umubiri wose, nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni. Ubu ni bwo bwa mbere ajyanwe mu bitaro kuva yatorerwa kuba Papa mu 2013. Ku...
Afrika Haguruka igarutse kuganira ku mpinduka nziza zikenewe ku mugabane wa Afrika
Ku nshuro ya 22, umuryango wa Authentic Word Ministries n’amatorero ya Zion Temple Celebration Center bongeye gutegura igiterane cya ‘Afurika Haguruka’. Afurika Haguruka iteganijwe kuva ku cyumweru tariki 11 kugera ku wa 18 Nyakanga 2021. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Afurika Akira Umuyaga w’Impinduka Nziza", ikazibanda ku ijambo...
Umugore w’umukire wagendanaga n’ibigezweho wabitaye akaba umubikira w’umukene n’ituze
Umubikira w’imyaka 92, wari warasezeranye umutuzo, kuba wenyine n’ubukene, yapfiriye mu nzu y’abihaye Imana aho yabaga imyaka igera kuri 30 ishize - gusa inkuru y’ubuzima bwose ya ’ma soeur’ Mary Joseph itandukanye cyane n’izisanzwe. Mbere y’uko ubuzima bwe abugenera amasengesho yari azwi nka Ann Russell Miller, umugore w’i San Francisco w’umukire...
DR Congo - Eid: Impande ebyiri z’abasilamu zarwaniye kuri stade hapfa umupolisi
Umupolisi yapfuye mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu mirwano yashyamiranyije ibice bibiri by’Abasilamu mu gihe bari bagiye gutangira isengesho ry’irayidi muri stade. Ibi bice bishingiye ku buyobozi bw’iri dini byari byumvikanye kurangiza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan bisengera hamwe kugira ngo bigaragaze ko byiyunze....
Cameroon: Kardinali Christian Tumi wari washimuswe yarekuwe
Kardinali Christian Tumi w’imyaka 90 wari washimuswe mu karere kavuga Icyongereza muri Cameroun yarekuwe ndetse arimo gusuzumwa kwa muganga. Ariko ntiharamenyekana ahari abandi bantu 10 bivugwa ko bari bashimuswe hamwe na we. Christian Tumi yari atwaye imodoka ava mu murwa mukuru Yaoundé ajya mu mujyi wa Kumbo mu majyaruguru ashyira...
Antoine Kambanda yagizwe Cardinal
Papa Francis yatangaje amazina y’abakardinali bashya 13 muri bo hakaba harimo Musenyeri mukuru wa Kigali, Antoine Kambanda. Musenyeri Antoine Kambanda ni we Munyarwanda wa mbere ubaye umukardinali. Muri abo 13, icyenda bari munsi y’imyaka 80. Bafite uburenganzira bwo kuba mu mumubare w’abakardinali bashobora gutora uwasimbura Papa mu gihe...