Yifashishije igikapu agendana iteka, ni gute Perezida wa Amerika atanga itegeko ryo kurasa ibisasu kirimbuzi ?

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje guhangana mu magambo na Koreya ya Ruguru, bikaba biganisha ku gukoresha ingufu za gisirikare mu gihe cya vuba kurusha uko byatekerezwaga, hari ubwoba ko buri gihugu gishobora gukoresha ibisasu bya kirimbuzi byarimbura imbaga.

Igihugu cy’Uburusiya nicyo cya mbere cyagaragaje ko gitewe impungenge n’uko ibi bihugu bishobora kwitabaza imbaraga za gisirikare.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017, Sergei Lavrov, Minisitiri w’Ubabanyi n’amahanga w’Uburusiya yatangaje ko akurikije aho ibintu bigeze hari ibyago byinshi ko Koreya ya Ruguru cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora kwitabaza ingufu za gisirikare mu gukemura ubushotoranyi bukomeje kubaranga.

Nubwo zimwe mu nzobere mu bya gisirikare zigaragaza ko ibisasu bya kirimbuzi bishobora kwifashishwa mu guhangana kw’ibihugu byombi igihe byaba bigiye mu ntambara, biragoye kwiyumvisha ko Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru yatinyuka kurasa missile ku butaka bwa Amerika nyamara mu gihe azi neza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakwihimura zikarasa ibisasu bishobora gusiba igihugu cye ku ikarita y’isi.

Nubwo akunda kuvuga amagambo akakaye, biragoye kwiyumvisha ko Trump yatanga itegeko ryo kurasa ibisasu kirimbuzi mu gihe yaba azi neza ko byahitana amamiliyoni y’abantu. Perezida Trump wenyine niwe ufite uburenganzira bwo gutanga itegeko ryo kurasa ibisasu bya kirimbuzi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitunze.

Biramutse bibayeho, Trump agatanga iryo tegeko, ntakwisubiraho kubaho rirakurikizwa nkuko ikinyamakuru Vox kibitangaza mu nkuru yacyo igira iti ‘Here’s what would happen if Trump ordered the military to nuke North Korea’ yo ku wa 11 Kanama 2017.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko byagenda igihe Trump yaba atanze iryo tegeko n’igihe bisaba ngo rishyirwe mu bikorwa.

1. Perezida arabanza akamenyeshwa ko igihugu cyabo cyatewe

Daryl Kimball , inzobere mu bya gisirikare aganira n’ikinyamakuru Vox dukesha iyi nkuru, yatangaje ko nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerina ka Koreya ya Ruguru bikomeje guhangana mu magambo aganisha ku ntambara , ngo intambara y’ibisasu bya kirimbuzi siyo yahita ibanza ahubwo ngo hashobora kubanza ibindi bitwaro bya gisirikare cyangwa ibitero by’indege.

Iyo nzobere itangaza ko nta gihugu na kimwe cyakwifuza gufata umwanzuro wo gushoza intambara gikoresheje ibisasu kirimbuzi.

Daryl Kimball yagize iti " Intambara y’ibisasu bya kirimbuzi ntabwo iri hafi ariko ukurikije amagambo ya Trump , birashoboka ko iyo ntambara yabaho mu gihe haba hubuye intambara muri Korean Peninsula.”

Icyo gihe ngo icyabanza ni uko Trump yamenyeshwa ko habaye igitero cya Koreya ya Ruguru.

2. Ivarisi ibamo ‘codes’ z’ibisasu bya kirimbuzi ihita ifungurwa

Nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika amenyeshejwe ko habayeho igitero, ngo umusirikare umuhora iruhande ugendana ivarisi y’umukara (reba ku ifoto hejuru) iba irimo uburyo bwo kurasa ibisasu kirimbuzi (mallette nucléaire/ The nuclear briefcase) ihabwa akazina k’agahimbano ka ‘football’ , ahita ayifungura.

‘Football’ ni ivarisi buri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agendana ndetse biragoye ko hari aho yajya ayisize (Na Perezida w’Ubufaransa na we agendana ivarisi nkiyo). Iyo varisi niyo iba irimo uburyo agomba kurasa ibisasu bya kirimbuzi , harimo n’uburyo yabasha kuvugana n’abakuriye ingabo bose aho bari ku isi akabaha amabwiriza yo kurasa ibyo bisasu bya kirimbuzi.

3. Perezida aganira n’abakuru 2 b’ingabo

Nkuko twabibonye hejuru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wenyine ufite uburenganzira bwo gutanga itegeko ryo kurasa ibisasu kirimbuzi. Ariko mbere y’uko afata uwo mwanzuro abanza kugisha inama abantu 2.

Uwa mbere mubo agomba kubanza kugisha inama harimo ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Minisiteri y’ingabo muri Amerika (Pentagon) ubarizwa muri National Military Command Center ari naho ibikorwa byose bya gisirikare biyoborerwa. Ubu ubiyobora ni Lt. Gen. John Dolan. Perezida kandi agomba kubanza kuvugana n’ushinzwe uburyo bw’imirwanire bw’ingabo za Amerika. Uriho ubu yitwa Gen. John Hyten.

Igihe iki kiganiro Perezida wa Amerika agirana nabo kimara, giterwa na we ubwe. Si ngombwa ko iki kiganiro kigomba gukorerwa mu cyumba gisanzwe kiganirirwamo ibikorwa bya gisirikare ahubwo cyakorerwa aho ariho hose, hifashishijwe umurongo wa Telefone ufite umutekano uhambaye (secured phone line).

Vox itangaza ko Perezida icyo gihe ari na we ugena uwo ashaka ko yiyongera mu kiganiro bisobanuye ko umukwe wa Trump witwa Jared Kushner ashobora kuba muri bamwe mu bemeza niba ibyo bisasu bikwiriye kuraswa kuri Koreya ya Ruguru igihe byaba bibaye ngombwa. Perezida Trump kandi ashobora no kwitabaza James Mattis , umunyamabanga mu bya gisirikare ndetse n’abamwungirije. Gusa abantu 2 b’ingenzi ni abo twavuze mbere.

Abo basirikare bakuru bashobora kugerageza kubuza Perezida kurasa ibisasu bya kirimbuzi ndetse ngo biranashoboka ko banahita begura kugira ngo bagaragaze ko badashyigikiye uwo mugambi. Iyo bigenze gutyo, bahita basimburwa n’abandi bari mu murongo wo kwemera ikoreshwa ry’ibyo bisasu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imitwe y’ibisasu bya kirimbuzi bigera kuri 6800 nkuko bigaragazwa na raporo ya Federation of American scientists

4. Perezida afata umwanzuro…itegeko rigatangwa

Kugira ngo abasirikare bakuru bamenye ko ari Perezida utanze itegeko, bohereza ijambo ry’ibanga. Urugero : “Bravo Charlie ”. Perezida aba agomba gusubiza yifashishije code iba iri ku ikarita yitwa “biscuit” agendana muri ya varisi twavuze haruguru.

Ibyo iyo birangiye , abo basirikare bakuru nibwo babona kuvugana n’abagomba kurasa ibyo bisasu bya kirimbuzi.

Bitewe n’uko Perezida yabiteganyije, iryo tegeko rishobora gukurikizwa n’ingabo zo mu mazi zikoresha ubwato bwo munsi y’amazi nabwo bushobora kurasa ibisasu kirimbuzi (submarines carrying nuclear missiles) cyangwa se itegeko akariha ingabo zo kubutaka ziba zigomba kurashisha ibisasu bya kurimbuzi.

5.Abagomba kurasa ibisasu baritegura

Iyo abagomba kurasa ibisasu bya kirimbuzi bamaze kumenyeshwa aho bagomba kubirasa, bitegura kubishyira mu bikorwa. Niho bahera bafungura ahabugenewe, bagashyiramo ‘codes’, bagategura ibisasu bigomba kuraswa.

Ikinyamakuru Vox gitangaza ko abagomba kubirasa baba baratojwe gukurikiza itegeko ntakubaza ikindi icyo aricyo cyose (“execute the order, not question it”)

6. Ibisasu bihita biraswa

Bitwara iminota 5 kugira ngo ibisasu bya kirimbuzi biraswe uhereye ku gihe Perezida wa Amerika yatangiye itegeko. Iyo ari abasirikare bo mu mazi bahawe itegeko, bitwara iminota 15.

Kuva igihe Perezida wa Amerika yamenyeshejwe ko bagabweho igitero kugeza igihe ibisasu kirimbuzi bigomba kurasirwa, biba bigomba kwihutishwa kuko umwanzi bahanganye aramutse arashe ibisasu bya kirimbuzi ku butaka bwa Amerika byahagera nibura mu gihe cy’iminota 30. Amerika ngo iba igomba kurasa ibisasu kirimbuzi mbere y’uko umwanzi wabateye we akoresha ibye akabarasaho.

Bombes Atomique 2 zarashwe mu Buyapani i Hiroshima n’i Nagasaki mu ntambara ya 2 y’isi muri 1945 zahitanye abantu 200.000 ndetse ingaruka zikomeza kugera no kubana bavukiye mu Buyapani mu myaka yakurikiyeho.

Inkuru bijyanye:

Koreya ya Ruguru yamaze kunoza umugambi wo kurasa ‘Missiles’ ku butaka bwa Amerika

Ibyo wamenya kuri Bomb ishobora guhitana abantu 100.000.000 itunzwe na Koreya ya Ruguru

Mu mibare, ishusho y’uko Amerika na Koreya ya Ruguru bihagaze mu ngufu za gisirikare

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo