Uwahoze ari umuyobozi mukuru muri Canada arakumara amatsiko ku bivejuru bya ‘Aliens’ bivugwa ko bisuura isi

Abantu benshi bizera ko isi yagiye isurwa n’ibivejuru (Extraterrestes). Bamwe barabyemera abandi bakabihakana bitewe n’urwego rw’ubumenyi runaka babifiteho cyangwa se n’imyemerere yabo. Ese biramutse ari ukuri, byaba biva he? Byaba ari bwoko ki? Bizanwa n’iki? Ni iki bisiga? Iyo bitashye bijya he? Bizagaruka?

"Alien" ni ijambo rikomoka mu rurimi rw’icyongereza, bigasobanura ‘umunyamahanga’ ari nayo mpamvu Alien rishobora gukoreshwa ku muntu mushya mu gace runaka. Inkoranyamagambo yo mu gifaransa ya Larousse isobanura ijambo Alien nk’ikiremwa cyavuye ahandi hatari ku isi (Extraterrestre).

Amateka y’ibivejuru bisura isi ni aya kera ndetse ni maremare cyane. Yavuzweho na benshi , barimo abahanga mu by’ubumenyi bw’isanzure, abashakashatsi banyuranye n’abandi. Ni ingingo abantu benshi bakunda kugiraho amatsiko ndetse na filime mbarankuru (Film Documantaire) cyangwa filime zisanzwe zibivugaho, ziragurwa cyane. Ibiganiro bicishwa ku mateleviziyo bibivugaho bikurikirwa na benshi ku isi, inkuru n’ibitabo bibivugaho ni bimwe mu bisomwa cyane.

Ikinyamakuru Le Figaro mu nyandiko yacyo “Extraterrestres: les Américains y croient » , yo muri 2012 cyanditse ko kimwe cya 3 cy’Abanyamerika(36%) bemera ko isi yigeze isuurwa n’ibivejuru. Ibi bikaba ari ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na sheni ya Televiziyo yitwa National Geographic, bukorerwa ku banyamerika 1114 bari hagati y’imyaka 21 na 29. Muri ubu bushakashatsi, hagaragajwe ko umwe mu banyamerika 5 nibura azi umuntu wabonye ibi bivejuru.

Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo muri Canada avuga iki kuri iyi ngingo yibazwaho na benshi, bakayiburaho amakuru ahagije?

Mu kiganiro Paul Hellyer wahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Canada muri 1960 yagiranye n’umunyamakurukazi w’umurusiya Sophie Chevardnadze, gica kuri televiziyo y’U Burusiya, Russia TV muri Gashyantare 2014 yasubije byinshi mu bibazo abantu bakunda kwibaza ku bivejuru ndetse no kuri Aliens zisuura isi.

Paul Hellyer niwe muntu wahoze ari mu buyobozi bw’igihugu gikomeye watangaje byinshi kuri iyi ngingo mu gihe abandi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi n’abayobozi bakuru bakunda kutagira icyo babitangazaho. Uretse kuba ari umwe mu bazi byinshi nk’umuntu wayoboye igisirikare cya Canada mu ntambara y’ubutita, Paul H. ni umwe mu bakora ubushakashatsi bwimbitse ku bivejuru bisura isi (Ufologue).

Muri iki kiganiro yasubije byinshi mu bibazo abantu bibaza ku bivejuru bisura isi, Aliens.

Umunyamakuru Sophie Chevardnadze yabajije Paul Hellyer icyo ashingiraho ahamya ko Aliens zisura isi, asubiza muri aya magambo: " Impamvu mbivuga ni uko mbizi. Zisura isi yacu kuva mu myaka ibihumbi yashize. " Paul Hellyer yakomeje avuga ko ibivejuru bisura isi nk’uko tubona indege zitembera mu kirere. Yatanze urugero rwo mu ntambara y’ubutita mu mwaka wa 1961 aho habonetse ibivejuru bigera kuri 50 byagaragaye mu Majyepfo y’Uburusiya bitambuka Uburayi bwose. Nyuma ngo inyigo yakozwe yagaragaje ko byibuze ubwoko (espèces ) 4 aribwo bwasuye isi mu myaka ibihumbi yashize.

Paul Hellyer yagize ati " Dufitanye amateka maremare n’ibivejuru. Byakunze kuza cyane mu myaka amagana ashize cyane cyane nyuma y’aho tuvumburiye Bombe ya kirimbuzi (Bombe atomique). Ibivejuru byagize impungenge z’uko twakongera kuyikoresha kuko hagize intwaro ya kirimbuzi yongera gukoreshwa uretse twe bigiraho ingaruka nabyo bibigiraho ingaruka. "

Abajijwe impamvu nta munyasiyansi (Scientifique) n’umwe kugeza ubu uragaragaza ku buryo bufatika uburyo ibi bivejuru bisuura isi, Paul Hellyer nabyo yagize icyo abivugaho.

Ati " Ntekereza ko bakwiriye kuva mubyo barimo bidafatika, niyo bakwiga ku 10 ku ijana ry’ubushakashatsi nakoze mu myaka 8 ishize, bakwemera ko ari ukuri nk’uko mbyemera. Bakwiriye kubikora vuba na bwangu ariko ntekereza ko byabafata igihe kubisobanukirwa cyane cyane abatarigeze baca mu gisirikare uretse ko hari ibitabo byinshi byabyanditseho biri mu bihugu byinshi, abatangabuhamya batandukanye bamwe ndetse binjiye mu byogajuru byabyo abandi bajyanywe kuwundi mubumbe. Aya amakuru ni amabanga akomeye, nta Leta n’imwe ijya ibivugaho ariko hari abantu babikozemo bazi ibiri kuba. "

Paul Hellyer wahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Canada yemeza ko Aliens zibaho

Abajijwe niba abona abavuga ko babonye ibivejuru bataba bagamije kwamamara, Paul Hellyer yasubije ko akiri Minisitiri yabonaga ama raporo abivugaho ariko ko 80 ku ijana by’abavugaga ko babonye ibivejuru byabaga ataribyo ariko ngo hagati ya 15 kuri 20 ku ijana ngo babaga bavuga ukuri .

Ku bigendanye n’ubwoko bwa Aliens (espèces )zaba zisura isi, Paul Hellyer yifashije imibare y’umuhanga mu by’isanzure, Edgar Mitchell wahamije ko ibivejuru bimaze gusura isi kugeza ubu biri hagati y’amoko 2 na 12. Yongeyeho ati "Ariko Raporo mperuka kubona ziturka ahantu hatandukanye(Sources) zivuga ko ubu bwoko bushobora kuba bugera kuri 80. Zimwe turasa kuburyo udashobora kuzitandukanya mu gihe muri kugendana mu muhanda.

Abantu benshi bakunda kwibaza aho ibivejuru(Aliens) bivugwa ko bisura isi bituruka. Iki kibazo nacyo Paul Hellyer yagize icyo akivugaho. Ati " Zituruka ku ruhurirane rw’izindi nyenyeri (systèmes stellaires) nka Pleadiens , Zeta Reticuli n’izindi zinyuranye. Hari n’izindi zituruka kuri Andromedia. Impamvu ntanimwe tutazibona ntekereza ko ari uko zitajya zivanga mu bintu byacu tutabizitumiyemo.”

Abajijwe uko zivugana n’abantu, Paul Hellyer yasubije agira ati “ Zivugana n’abantu. Hari umusore duheruka kuvugana mu kwezi gushize, yagiranye umubano nazo ndetse n’umuvandimwe we muri 1974. Zabajyanye kuri Andromedia zibasobanurira uko zitekereza ndetse zibabwira ko turi kwangiza isi yacu ndetse ko ikintu kibi kizaba ku isi nitudahindura imigenzereze. Tumara igihe kinini turwana hagati yacu, tukamarira amafaranga ku ntwaro n’igisirikare aho kwibanda kukugaburira abashonje,…….dukinira ku ntwaro za kirimbuzi zifite ingaruka mbi ku isi. Ntizibikunda ari nayo mpamvu zifuje gukorana natwe. Zihitamo abantu batazitinya kuko zishobora kugutera ubwoba bwinshi. Urugero naguha ni urw’umugabo watwaraga indege w’umunyamerika wakoranaga na Tall Whites muri Nevada nyuma aza kwica n’ubwoba .”

Kubwa Paul Aliens ngo zaje gufatanya n’abantu cyane cyane mu kubaha ku iterambere mu ikoranabuhanga kuko ngo zateye imbere cyane ariko abo zikorana nabo bose aho kwita kubiteza imbere ibihugu byabo kubuvuzi, Ubuhinzi n’ibindi ngo bibanda ku ntwaro zigezweho.

Imyemerere, ubumenyi runaka umuntu afite butuma atemera cyangwa yemera ko isi yaba isurwa na Aliens. Mu nkuru zacu zitaha tuzagaruka cyane kuri iyi ngingo nibiyivugwaho kugeza mu minsi ya none.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • rene kamoso

    biratangaje pe

    - 14/03/2017 - 18:07
  • kunda axel

    noe se wakibwirwa Niki kwarikivejuru ??

    - 14/03/2017 - 19:12
  • ######

    Andika ubutumwa uwo murarebe neza ayo yoba aramadayimoni.

    - 22/03/2018 - 12:01
Tanga Igitekerezo