Uko Amerika ’yakuye maneko wayo ukomeye mu Burusiya’ kubera ikosa ryakozwe na Trump

Hari amakuru mashya ku bivugwa ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakuye maneko wazo wo ku rwego rwo hejuru muri leta y’Uburusiya mu mwaka wa 2017 kubera kumena ibanga byakozwe na Trump.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko yitwa Oleg Smolenkov, wakoreraga umujyanama ukomeye wa Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Amakuru avuga ko uwo maneko ari we wo ku rwego rwo hejuru cyane Amerika yari ifite mu Burusiya, ariko ibiro bya Perezida w’Uburusiya byatangaje ko Bwana Smolenkov atari umukozi wo ku rwego rwo hejuru, kandi hashize imyaka myinshi yarirukanywe.

Ejo ku wa mbere, televiziyo CNN, isubiramo "amagambo y’abategetsi benshi bo mu butegetsi bwa Trump babizi neza", yatangaje ko ubutasi bw’Amerika bwari bufite ubwoba ko uwo maneko ashobora gutahurwa bitewe n’abategetsi b’Amerika.

Icyemezo cyo kumukura mu Burusiya cyafashwe nyuma gato y’inama Perezida Donald Trump w’Amerika, mu buryo butari bwitezwe, yasangije amakuru y’ibanga y’ubutasi abategetsi b’Uburusiya.

CNN n’ikinyamakuru New York Times bivuga ko uwo maneko atari mu itsinda ry’abantu bagera kuri Perezida Vladimir Putin umunsi ku munsi ariko ko na we yageraga kuri Bwana Putin mu buryo buhoraho.

Bivugwa ko ndetse yashoboraga gufotora inyandiko ziri ku meza ya Bwana Putin.

Amakuru avuga ko uwo maneko yari amaze imyaka irenga icumi anekera Amerika mu Burusiya, akagenda azamurwa mu ntera mu kazi muri leta y’Uburusiya.

New York Times ivuga ko uwo maneko yagize uruhare rukomeye mu mwanzuro w’ubutasi bw’Amerika ku byaregwaga Uburusiya ko bwivanze mu matora ya perezida w’Amerika ya 2016 hagamijwe kugena uyatsinda.

CIA ihakana ibivugwa

Amakuru yatanzwe n’uwo maneko icyo gihe yari akomeye cyane kuburyo John Brennan wayoboraga urwego rw’ubutasi bwo hanze bw’Amerika, CIA, yateguriye Perezida Obama inyandiko zifunze mu buryo bw’umwihariko, aho kumubwira ibikubiyemo mu buryo yari asanzwe amugezaho amakuru y’ubutasi.

CIA - bivugwa ko ari yo yakoreshaga uwo maneko - yatangaje ko ibyatangajwe na CNN "bigendeye ku makuru atari yo" kandi ko "rwose atari byo".

Stephanie Grisham, umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida w’Amerika, yavuze ko ibyatangajwe na CNN "atari ukuba atari byo gusa" ahubwo "bishobora no gushyira ubuzima mu kaga".

Amakuru avuga ko ku ikubitiro CIA yagerageje gukura uwo maneko mu Burusiya nyuma gato y’inama yamenyekanye nabi muri Amerika hagati ya Perezida Trump, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov n’uwari Ambasaderi w’Uburusiya muri Amerika, Sergei Kislyak.

Muri iyo nama yabereye mu biro bya White House mu kwezi kwa gatanu mu 2017, bivugwa ko Bwana Trump yasangije abo bategetsi b’Uburusiya amakuru y’ibanga y’ubutasi ajyanye n’imikorere ashobora kuba yari gutuma uwo maneko w’Amerika mu Burusiya atahurwa.

Amakuru avuga ko abandi bategetsi b’Amerika bari muri iyo nama bahise babona iryo kosa perezida yari amaze gukora, bakihutira kubimenyesha CIA n’izindi nzego z’ubutasi.

Ariko amakuru avuga ko uwo maneko w’Amerika w’Umurusiya yanze uburyo bwa mbere bwo kugerageza kumukura mu Burusiya, avuga ko ahangayikishijwe n’ibyaba ku muryango we.

Ibi ngo byateye CIA gushidikanya niba koko uwo maneko yari uwo kwizerwa. Ariko hashize amezi nyuma yaho, CIA yongeye kugerageza, nuko uwo maneko yemera gukurwa mu Burusiya.

Nta kigaragaza ko Perezida Trump mu buryo butaziguye yashyize mu kaga uwo maneko wari mu Burusiya, ariko bivugwa ko amakuru yasakaye y’ibitangazamakuru ajyanye n’uwo mwanzuro w’ubutasi bw’Amerika yagize uruhare mu gutuma uwo maneko akurwa mu Burusiya.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje iki ?

Kuri uyu wa kabiri, nanone hakomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga uwo maneko uwo ari we.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byahise bitangaza ko yitwa Oleg Smolenkov.

Ikinyamakuru Kommersant cyo mu Burusiya cyavuze ko uwo maneko yagiye mu biruhuko n’umuryango we mu gihugu cya Montenegro mu mwaka wa 2017 akaburirwa irengero.

Iki kinyamakuru gitangaza ko umugabo ufite izina nk’irye ndetse n’umugore ufite izina nk’iry’umugore wa Bwana Smolenkov yaje kugura inzu muri leta ya Virginia muri Amerika, hafi y’umujyi wa Washington, DC.

Kivuga ko abakora mu nzego z’umutekano bakibwiye ko Uburusiya bwakoze iperereza ngo bumenye niba Bwana Smolenkov yariciwe i Montenegro, ariko bukagera ku mwanzuro ko asigaye aba mu mahanga.

Televiziyo NBC yo muri Amerika, idatangaza izina ry’uwo mugabo nkuko yari yabisabwe n’inzego z’umutekano, ivuga ko ejo ku wa mbere umwe mu banyamakuru bayo yasuye urwo rugo rw’i Virginia ikahasanga umugabo "ubaho ku mugaragaro akoresha izina rye ry’ukuri".

NBC itangaza ko uwo munyamakuru wayo yagenzurwaga n’abagabo babiri bari mu modoka yo mu bwoko bwa SUV ubwo yavuzaga inzogera yo ku irembo ry’urwo rugo ngo afungurirwe.

Amakuru y’ibitangazamakuru byo mu Burusiya avuga ko Bwana Smolenkov yakoreye Yury Ushakov, umutegetsi mukuru mu by’ububanyi n’amahanga wagiraga inama Perezida Putin, wanahoze ari Ambasaderi w’Uburusiya muri Amerika.

Bwana Smolenkov yamaze imyaka akorana na Bwana Ushakov muri Amerika, mbere yuko uyu Ambasaderi akurwa ku kazi mu mwaka wa 2008.

Umwe mu bahoze bakorana na we yabwiye igitangazamakuru RIA Novosti ko Bwana Smolenkov yakoraga mu bijyanye n’imikorere nko kugura ibyo ibiro by’ambasade bikoresha.

Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, yavuze ko koko Bwana Smolenkov yakoze mu butegetsi bw’ibiro bya Perezida Putin, ariko ko hashize imyaka myinshi yarirukanwe, kandi ko akazi ke katari ako ku rwego rwo hejuru.

Ntabwo yemeje ko Bwana Smolenkov yari maneko cyangwa impamvu yatumye yirukanwa, ariko yongeyeho ati: "Ibi byose bihwihwiswa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika by’uwakuye nde hehe by’igitaraganya, ngo amukiza nde n’ibindi - ibi birenze kuba inkuru yitekererejwe..., rero reka tubibaharire".

Minisitiri Lavrov yavuze ko atazi Bwana Smolenkov. Ati: "Sinigeze mubona na rimwe, sinigeze mpura na we na rimwe, kandi sinigeze nkurikirana iby’akazi ke cyangwa aho ajya".

Yongeyeho ko nta mabanga y’igihugu yamenewe muri iyo nama yabereye mu biro bya perezida w’Amerika bya White House yo mu mwaka wa 2017 yagiranye na Bwana Trump.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo