Nyerere yakoze iki cyatumye asiga umurage ukomeye?

Julius Kambarage Nyerere, yari umwana w’umutegetsi w’ubwoko bw’aba Zanaki, yavutse ku mugore wa gatanu mu bagore 22 ba se Nyerere Burito.

Yarize, ubwo yari umunyeshuri muri kaminuza ya Makerere muri Uganda nibwo yatangiye kwandika mu binyamakuru agaragaza ibitekerezo bye birwanya ubukoroni, hari mu 1943.

Arangije kwiga ari umusore muto, yaratashye atangira kwigisha iwabo, gusa yaje kwirukanwa ku ishuri kubera kugaragaza ibitekerezo birwanya ubukoroni kandi ari mwarimu, ibi byatumye arushaho.

Yabonye amahirwe ajya kwiga mu Bwongereza agarutse ashaka umugore mu 1953, ajya kwigisha i Dar es Salaam ariko akomeza politiki yo guharanira ubwingenge yamugejeje ku mwanya wa minisitiri w’intebe, n’ubwigenge bwa Tanganyika mu 1961.

Yaje kuba Perezida wa mbere wa repubulika yigenga ya Tanganyika, ibitekerezo bye byari bishingiye ku gushaka ubumwe bwa Afurika ahereye ku bumwe bwa Afurika y’iburasirazuba.

Igitekerezo yagejeje kuri Jomo Kenyatta na Milton Obote wa Uganda ariko ntibigerweho, ndetse akavuga ko ari kimwe mu bintu byamubabaje cyane, nubwo mu 1967 haje kujyaho East African Community yo gufatanya hagati y’ibi bihugu bitatu.

Mu 1964 yahuje Tanganyika na Zanzibar biba Tanzania abiyobora byombi, yashyize imbere politiki ya UJAMAA igamije guteza imbere ubukungu ariko mu bufatanye n’inyungu ya bose mu gihugu.

Yateje imbere uburezi n’ubuhinzi mu gihugu nubwo mu myaka ya 1970-80 ubukungu bwasubiye inyuma cyane.

Yanenzwe gufunga nta rubanza no kutorohera abatavugaga rumwe n’imigambi ye,nubwo yanahaye abaturage ubwisanzure bwo kuvuga ibyo bashaka kuri politiki za guverinoma mu binyamakuru no mu nteko ishinga amategeko.

Yari umugabo abamuzi bemeza ko yari umuhanga cyane mu kujya impaka no gutanga ibitekerezo, azwi nk’umuntu wicishaga bugufi cyane akabaho ubuzima buciriritse kandi ari perezida.

Nyerere, Obote na Jomo Kenyatta batangije umuryango uhuza ibihugu byabo waje kuvamo EAC

Ari perezida kandi yategetse ko abana be biga mu mashuri ya leta kandi bafatwa kimwe n’abandi bose.

Mu 1985 yahisemo Ali Hassan Mwinyi wari visi perezida ngo amusimbure ku butegetsi, ibi byabaye mu mahoro. We yakomeje kuyobora ishyaka Chama Cha Mapinduzi kugeza mu 1990.

Yasize umurage wo kuba umubyeyi w’igihugu, ahabwa akazina k’icyubahiro ka Mwalimu.

Yagize umwihariko wo gutuma Tanzania aricyo gihugu cyo muri aka karere kigira amahoro arambye nyuma yo kubona ubwigenge.

Yigeze kuvuga ko atajya yumva uburyo mu Rwanda abaturage bavuga ururimu rumwe, bafite umuco umwe ariko bamwe bica abandi ngo batandukaniye ku bwoko.

Yapfuye tariki 14/10/1999 azize uburwayi. Abanyafurika n’Abatanzania by’umwihariko bazakomeza kuzirikana umurage yasize.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo