Ni umutamenwa, divayi ,ababyinnyi b’abagore,…ibyo wamenya kuri Gariyamoshi n’ingendo z’amayobera bya Kim Jong Un

Kim Jong-un, Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru azwi nk’umunyagitugu ukomeye kandi afatwa nk’umunyabikorwa bifatwa by’ubugome bukabije nyuma yo guhanisha abari bahamwe n’icyaha cyo ‘kugambanira igihugu igihano cyo kurasishwa ibisasu bya ‘missile’ birasa indege.

Uretse kuba Kim Jong Un adasiba mu bitangazamakuru mpuzamahanga nk’umutegetsi w’igihugu kitajya imbizi na Leta unze Ubumwe za Amerika kubera gucura intwaro za kirimbuzi, kimwe mu bitangaje kuri Perezida Jong Un ni gariyamoshi agendamo ifatwa nk’iy’amayobera ari tugiye kugarukaho twifashishije inkuru ya The New York Times “Bulletproof, Slow and Full of Wine: Kim Jong-un’s Mystery Train” yo ku wa 27 Werurwe 2019.

Yaba Kim Jong Un, ise umubyara Kim Jong-il ndetse na sekuru, Kim Il-sung bose bayoboye Koreya ya ruguru bagendaga muri gari ya moshi z’amayobera akenshi iyo bakoreye ingendo imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Ku wa mbere, tariki ya 25 Werurwe, 2018 ubwo Kim Jong-un yasuraga u Bushinwa mu ibanga aho yagombaga kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jin Ping, ni bwo iyi gari ya moshi yafotowe icyakora ntihamenyekanye byinshi kuri yo.
Iyi gari ya moshi yari mu murongo w’imodoka 21 (zigize gariyamoshi) zose zisa icyatsi kibisi n’amadirishya yijimye bituma ntawe ubasha kumenya abazirimo zose zikozwe ku buryo nta sasu zishobora kuzangiza.

Ibizwi cyane kuri gariyamoshi Perezida wa Koreya ya ruguru yifashisha mu ngendo ze ni amakuru ava mu nzego z’ubutasi, andi akaba yaratangajwe na bamwe mu bayobozi bagiye bemererwa kujyana na Perezida mu ngendo mu myaka yashize ndetse n’amafoto make yafashwe n’ibitangazamakuru bya leta ya Koreya ya ruguru gusa na yo atari menshi.

Bivugwa ko Perezida wa Koreya ya ruguru afite nibura ibifaru 90 ashobora kwifashisha mu rugendo nkuko byatangajwe mu nkuru icukumbuye yakozwe n’igitangazamakuru cyo muri Koreya y’Epfo mu mwaka wa 2009 gishingiye ku makuru yizewe cyari cyabonye.

Nkuko iyi nkuru yanditswe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kim Jong-il, ise wa Kim Jong-un ibivuga, Perezida wa Koreya ya yifashisha gariyamsohi eshatu mu ngendo ze. Iya mbere igenda imbere igenzura umutekano, hagakurikiraho iy’umutegetsi mu gihe iya gatatu iba itwaye abarinzi b’inkeragutabara ndetse n’ibikoresho by’umutekano by’inyongera.

Buri imwe muri izi gariyamoshi ni umutamenwa (ntiyinjirwa n’isasu), bituma iba iremereye inshuro zirenze igihumbi izisanzwe. Ubu buremere butuma izi modoka zigenda ku muvuduko muto. Izi gariyamoshi zigenda ibilometero 60 ku isaha.
Mu bihe by’ubutegetsi bwa Kim Jong-il, gariyamoshi y’imbere yagendagamo abasirikare 100 bagenzura niba mu nzira nta bisasu byaba bitezemo cyangwa indi mitego bakanasuzuma niba imodoka Perezida arimo nta kibazo ifite. Aha kandi, za kajugujugu n’izindi ndege zabaga ziri mu kirere hafi zicunze umutekano.
Muri Koreya ya ruguru, hubatswe sitasiyo 20 za gariyamoshi zikoreshwa n’umukuru w’igihugu wenyine nkuko inkuru twavuze haruguru yabigaragaje.

Uwicaye muri iyi modoka ni nk’uwiyicariye mu rugo iwe

Si kenshi ibitangazamakuru bya leta byagaragaje abayobozi b’iki gihugu bari muri izi modoka, bikaba bitoroshye kuba umuntu yasobanura uko imbere muri iyi gariyamoshi hateye.

Mu 2005, Kim Jong-un yagaragaye yicaye imbere y’ameza y’igitare mu gisa nk’icyumba cy’inama. Mu yandi mashusho yafashwe mu 2011, ise Kim Jong-il agaragara asa n’uyoboye inama imbere y’ameza nk’ayo mu gihe mu yandi mashusho ya kera hagaragaramo televiziyo ya ‘flat screen’ na ho videwo ya vuba hakaba hagaragaramo mudasobwa igendanwa (laptop).

Hari amashusho agaragaza Kim Jong-il mu modoka ifite intebe zihenze cyane, ayoboye inama mu modoka ndetse n’aho yitabiriye umusangiro ari mu modoka ipfukishijwe imbaho zirabura. Muri ayo mashusho, Kim Jong-il agaragara yicaye ku meza yuzuye amafunguro y’amoko yose abasusurutsa ibirori bambaye amakoti yirabura n’amakanzu yera asa n’ayo kurarana.

Iyi modoka ya Kim Jon-il irimo intebe na mudasobwa, ibitswe muri Perezidansi ya Koreya ya Ruguru izwi nka Kamsusan Palace of the Sun, ari na yo uyu mutegetsi yashyinguwe mu murwa mukuru wa Koreya ya ruguru, Pyongyang.

Kim Jong-il wahoze ayobora Koreya ya ruguru ari muri gariyamoshi ye mu 2006. Bivugwa ko yatinyaga kugenda mu ndege akikundira kugenda na gariyamoshi

Divayi, amafi n’ababyinnyi b’abagore

Hari inkuru zidafitiwe gihamya zivuga ko Ki Jong-il yagiraga ubwoba bwo kugenda n’indege agahitamo kwigendera na gariyamoshi ifite ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho ari kumwe n’abandi bayobozi yabaga yihitiyemo.

Konstantin Pulikovsky, umwe mu bayobozi bo mu Burusiya wagendanye na Kim Jong-il mu rugendo yagiriye mu Burusiya mu 2011 yanditse mu gatabo kavuga kuri urwo rugendo yise ‘Orient Express’ ati “Byarashobokaga ko [Kim Jong-il] atumiza amafunguro yo mu Burusiya, mu Bushinwa, ayo mu Buyapani cyangwa ayo mu Bufaransa.”

Pulikovsky akomeza avuga ko Kim yasabye ko bamuzanira amafi (lobster) mazima n’ibindi biribwa bibisi mu modoka ubwo yari mu rugendo ageze muri Siberia ajya mu Burusiya. Muri urwo rugendo, Jong-il yatumije amakese y’inzoga zo mu bwoko bwa Bordeaux na Burgundy amuzanirwa mu ndege ivuye i Paris.

Mu gihe yabaga ananiwe, hari abagore bazwi nka ‘lady conductors’ bashinzwe kumususurutsa bamubyiniraga indirimbo ziri mu gikoreya n’ikirusiya.
Amafunguro Kim Jong-un akunda ndetse n’uburyo yidagadura ari mu ngendo ntibuzwi gusa ikizwi ni uko bitandukanye n’ibya se Jong-ul. Bivugwa ko Jong-un akunda kurya ‘fromage’ yo mu Busuwisi no kunywa ‘champagne’ ya Cristal ndetse na konyagi y’ubwoko bwa Hennessy.

Impanuka

Muri Mata mu mwaka wa 2004, abarenga 160 baguye mu mpanuka y’amashanyarazi ubwo imitwaro y’ibyuma byari muri gariyamoshi byaturikaga bikoranyeho n’insinga z’amashanyarazi mu mpanuka yabereye ahitwa Ryongchon, hafi y’umupaka wa Koreya ya ruguru n’u Bushinwa.

Hari impuha zivuga ko iri turika ryari mu mugambi wo kwivugana Kim Jong-il kuko imodoka zari zimutwaye zari zaciye muri uwo mujyi mu masaha ya mbere y’aho gato.

Kim Jong-il yaje kugwa muri imwe mu modoka ze azize umutima mu mwaka mu Ukuboza mu 2011.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo