Ni he hakomotse kuvuga ko iyo umunsi wo kuwa 5 uhuriranye na tariki 13 uba ari umunsi w’umwaku?

Uyu munsi turi tariki ya 13 Mata 2018. Ushobora kuba wibajije impamvu dutangiye tuvuga itariki y’uyu munsi. Igisubizo nta kindi ni uko iyi tariki ya 13 yahuriranye n’umunsi wo kuwa Gatanu, ukaba ari umunsi benshi ku isi bavuga ko ari umunsi mubi w’umwaku (Black Friday mu cyongereza cyangwa se Vendredi Mechant mu Gifaransa).

Iyi ni imyemerere cyane cyane iranga abanyaburayi ndetse n’abo mu isi y’uburengerazuba muri rusange, aho ivuga ko iyo iyi tariki ihuye n’uyu munsi wo kuwa gatanu haba ibintu bibi bidasobanutse, cyangwa se ukaba umunsi w’imyaku. Ubwoba abantu bagira batinya uyu munsi bwitwa Paraskevidekatriaphobia.

Ese iyi myemerere yaba yaravuye he?

Ubundi iyi myemerere biragoye kumenya neza aho yavuye. Ariko hari imyemerere imwe n’imwe y’abantu igerageza kubisobanura:

Iyi myemerere yatangiye ubwo hari ku wa 5 tariki ya 13 Ukwakira 1307. Icyo gihe hariho itsinda ryitwaga Aba Tempuliye (Templier cyangwa Templers), maze kuri iyo tariki nyine nibwo umwa Philippe IV bitaga le Bel yatangaga itegeko ryo guhagarika Aba "Templiers" bose bashinjwa ubupagani n’ibindi byaha byari biremerewe icyo gihe. Ibyo byaha baje kubyemera ariko ari uko babanje gukorerwa iyicarubozo. Umukuru wabo "Jacques de Molay" we yaje gukatirwa igihano cyo gutwikwa maze atarapfa aza kuvuma abami bose b’u Bufaransa ndetse n’u Bufaransa bwose muri rusange. Ubwo guhera ubwo bavuga ko uwo munsi wo kuwa 5 uhuriranye n’itariki ya 13 ari umunsi w’imyaku.

Ikindi kimenyetso cy’uko na kera uyu munsi bawufataga ukundi kiboneka mu mateka y’Abanyababuloni (mu mwaka wa 1700 mbere ka Kristu). Mu mategeko ya Hammurabi ari nayo mashya bagenderagaho, yari afite imibare yose ariko uwa 13 utarimo. Bageraga ku rya 12 bagasimbuka bagakurikizaho irya 14.

Birashoboka ko impamvu abanyababuloni bafatanya 13 nk’umunsi w’umwaku byaturutse ku ndirimbo ya Ishtar, umuvugo wa kera w’Abanyababuloni. Muri uwo muvugo, umurongo wa 13 harimo izina ry’imana y’urupfu.

Ubundi umubare 13 ni umubare wanzwe cyane mu bihugu by’i Burayi bitewe n’ibintu byinshi ariko muri byo:

Hari nko kuba na Bibiliya iwufata nk’umubare mubi; nko mugihe Yezu/Yesu yasangiraga n’intumwa bwa nyuma, zari intumwa 12 na yezu/Yesu wa 13. Kuko bari 13 rero umwe nibwo yabavuyemo maze akajya kugambanira Yezu/Yesu baramwica. Aha byatumye i Burayi batinya gutumira abantu 13 ku meza.

Nyuma y’intambara yarangiye abaturage b’abajereme n’abanorudike (peuple Nordique et Germanique) bahinduwe abakirirsitu, ikigirwamana kazi cyabo cy’uburumbuke n’urukundo "Frigga" cyaraciwe mu gihugu. Maze hakavugwako buri wa gatanu Frigga gihura n’abapfumukazi 11 hamwe na shitani ngo bige ku kuntu bagirira nabi abari ku isi ubwo bakaba 13.

Mu gitabo cy’ibyahishuwe mu mutwe 13, ku murongo wa nyuma ariwo wa 18 niho hagaragaramo umubare 666 (ikimenyetso cy’inyamaswa) ukaba umubare wa cya gisimba kivugwa muri bibiliya.

Kubera kandi gutinya uyu mubare wa 13 usanga nko mu mazu maremare (etage) aba mu bihugu byinshi byateye imbere atagira etaje ya 13 kabone n’ubwo iyo nzu yaba ifite etaje zirenga 14, ahubwo bakaba bazisimbuza andi mazina nka 12B, cyangwa bava kuri 13 bagahita basimbukira kuri 14, ukibaza niba bibeshye kuri etaje ya 13 ni cyo kimwe n’ibyumba byo mu mahoteri.

Kubera impanuka zabaye ku ba shoferi 2 mu mukino wa Formule 1 bagahitanwa n’izo mpanuka mu mwaka wa 1925 na 1926 bose bakaba bari bambaye umubare wa 13, abategura aya marushanwa ntabwo bagiha numero 13 ku bakinnyi keretse hari ubisabye.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Dean Huffman wo muri Kaminuza ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , iminsi iba iri hagati y’uwa gatanu tariki 13 n’undi ni 27, 90, 181, 244, 272, 335 cyangwa 426 jours. Ni ukuvuga ko iyo ya 5 tariki 13 ishobora no gutandukanywa n’igihe kirenga umwaka. Byabayeho hagati ya tariki 13 Kanama 1999 na tariki 13 Ukwakira 2000.

Iminsi 3 yo ku wa 5 tariki 13 niyo ishobora kuboneka mu mwaka umwe. Urugero byabayeho mu mwaka wa 2012. Bikunda kubaho ku mwaka ugabanyika na 4 iyo umunsi wa mbere w’umwaka ari ku cyumweru naho bikabaho ku mwaka utagabanyika na 4 iyo umunsi wa mbere w’umwaka ari ku wa kane.

Umubare wa 13 wakunze kugaragazwa nkaho ugaragaza ibituzuye. Hari imana 12 za Olympus, habaho amasaha 12, amezi 12, intumwa za Yesu Yezu zari 12,…

Ikindi kandi n’umunsi wa Gatanu Bibiliya ntiwuvuga neza:

Yezu/Yesu yapfuye ari kuwa 5.

Havugwa ko ngo Adam na Eva baba barirukanwe muri Eden bamaze kurya ku mbuto babujijwe n’Imana hari Kuwa Gatanu.

Banavuga kandi ko Gahini yishe Abeli ari kuwa 5.

Bavuga nanone kandi ko ngo Herodi yishe ba bana b’imfura ashaka Yezu/Yesu ari kuwa 5.

Bavugako ingoro ya Salumoni yasenywe ari kuwa 5.

Ni no kuwa 5 kandi habaye umwuzure aho Nowa yashyize abemeye mu nkuge...

Ifunguro rya nyuma Yezu/Yesu yasangiye n’intumwa ze; bari 13 ariko nyuma yaryo umwe avamo aramugambanira. Ibi byatumye uyu mubare ukomeza gushyirwa mu majwi, noneho no kuba byari kuwa 5 biba akarusho, n’ubwo bitazwi niba hari tariki 13.

Reka noneho turebe bimwe mu bibi cyangwa impanuka byabaye ku munsi nk’uyu:

Tariki ya 13 Ugushyingo 1970 inkubi y’umuyaga Bhola yari ifite umuvuduko wa km 115 ku isaha, yashegeshe Bagladesh ihitana abantu barenga 500,000.

Kuwa 5 tariki ya 13 Ukwakira 1972 indege yagurutse ifite numero 571 (Uruguayan Air Force Flight 571 ) ya Fuerza Aérea Uruguaya yaguye mu misozi ya Andes itwaye abakinnyi b’ikipe ya Rugby, Old Christians . 29 muri 45 bari muri iyo ndege bahise bapfa. 16 barokotse babonywe nyuma y’amezi 2 impanuka ibaye. Kugira ngo barokoke urupfu , byabasabye ko bafata imibiri y’abapfuye bayikonjesha mu rubura akaba ariyo bazajya barya kugeza babonywe. Iby’impanuka y’iyo ndege byanditswe mu gitabo - Alive ndetse binakinwamo Filime yakiritiwe Alive/Les Survivants yasohotse muri 1993 .

Ku wa 5 tariki 13 Gicurasi 1981 Papa Yohani wa 2 yarashwe inshuro . Yamaze ibyumweru 2 mu bitaro, ariko nyuma aza gukira neza. Yari hamwe na Cardinal Karol Wojtyla.

Kuwa 5 tariki ya 13 Nzeli 1996, umuraperi Tupac Amaru Shakur yishwe arashwe mu mihanda ya Las Vegas avuye kureba umukino wa box.

Tariki ya 13 Kanama 2004, inkubi y’umyaga yiswe Charles yashegeshe California uwo muyaga ni umwe muri 5 yangije cyane muri Amerika kurusha indi.

Kuwa 5 tariki 13 Mutarama 2012, ahagana saa mbili, ubwato bwitwa Costa Concordia bwararohamye hagati y’icyambu cy’ikirwa Giglio, ahitwa i Toscane. Mu bagenzi 4 229 barimo, 32 bahasize ubuzima. Ibyo ni bimwe mu masanganya yagiye aba kuri iyi tariki bihuriza no kuwa 5.

Kuri uyu munsi wa Tariki 13 Ugushyingo umwaka wa 2015, hari kuwa 5 ubwo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa ibyihebe byagabaga ibitero byahitanye abasaga 130, hakomereka abandi basaga 400. Benshi bagira iyi myizerere, bemera ko ibi bitero bifite aho bihuriye no kuba kuri uyu munsi wari kuwa 5 tariki 13; ndetse bakemeza bivuye inyuma ko koko ari umunsi w’umwaku.

Ibi byose rero bikaba bitera abantu benshi gutinya ndetse hakaba n’abo biviramo indwara zo gutinya zizwi nka "phobia". Iy’uyu munsi ikaba yitwa
"paraskevidékatriaphobie".

Kuri uyu munsi kandi habarurwa igabanuka ry’amafaranga yinjizwaga n’ubucuruzi muri Amerika angana na miliyoni 800 z’amadorari.

Filime nyinshi ziganjemo iziteye ubwoba (horror) zakozwe hagendewe kuri iyi myizerere. Aha twavugamo nka Friday 13th, filime ikubiyemo ibice byinshi, ikaba ari filime ya horror ifite kugeza ubu ibice 12 kuva mu 1980. Iyi filime ivuga inkuru ibera ku kiyaga cyitwa Camp Crystal Lake aho uwitwa Jason Voorhees yibiza umwana muri iki kiyaga, maze bikakiviramo kuba amazi y’umaku aho gisigara kimira abantu buri gihe, ariko akenshi bikaba kuwa 5 tariki 13.

Abongereza batinya cyane uyu munsi ku buryo iyo tariki 13 zihuriranye no kuwa 5 ariwo munsi kugenda mu ndege mu Bwongereza biba biri ku giciro cyo hasi kuko abenshi batinya gukora ingendo.

Mu mwaka wa 2016, uyu munsi wa tariki 13 Gicurasi niwo wonyine mu mwaka wose wahuriranye n’uko ari kuwa 5, mu gihe umwaka wa 2015 byabaye inshuro 3 mu mwaka, harimo imwe yahuriranye n’ibitero bya Paris.

Mu mwaka umwe habamo byibuze mwene uyu munsi umwe , imyinshi mu kwaka umwe iba 3. Uretse none ku wa 13 Mata 2018, undi munsi nkuyu uzongera kubaho tariki 13 Nyakanga 2018.

Ku wa 5 tariki ya 13 Nzeli 1996 nibwo Tupac Shakuru yishwe arashwe

Ibitero by’iterabwoba bya Paris nabyo byinjiye mu mateka y’imyizerere y’uyu munsi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo