Ni byo koko USA ifite umutaka uyirinda kuraswaho ibisasu kirimbuzi?

Nyuma y’inkuru twabagejejeho y’ibigendanye na Bombe H /Hydrogen bomb, umukunzi wa Rwandamagazine.com yadusabye ko twabagezaho mu ncamake ibyerekeye umutaka bivugwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite urinda ko hari igisasu kirimbuzi cyayiraswaho.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti " Muraho neza. Dukunda inkuru mutugezaho zitumara amatsiko ku bintu bimwe na bimwe munyuza kuri Rwandamagazine.com. Nakunze cyane inkuru mwatugejejeho ubushize ivuga kuri Bombe H. None ko njya numva ngo hari imitaka y’ubwirinzi n’izindi ntwaro kabuhariwe zo guhangana na ziriya Bombes cyangwa missiles Amerika ifite, mwazatugejejeho mu ncamake iby’iyo mitaka. Murakoze.”

Ubusanzwe ntamutaka runaka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigira uzirinda kuba ubutaka bwazo bwagwaho ibisasu kirimbuzi by’umwanzi cyangwa se za missiles nkuko umukunzi wacu yabibwiwe cyangwa se yabyumvise. Ubwirinzi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite mu kwirinda mwene ubu bwoko bw’ibisasu bwitwa Terminal High Altitude Area Defense (THAAD).

THAAD ni uburyo bwashyizweho n’igisirikare cya Amerika bwo kurasa ibisasu kirimbuzi cyangwa se missiles bikiri mu kirere. Bwakozwe n’uruganda kabuhariwe rw’Abanyamarika rukora intwaro rwa Lockheed Martin.

Uburyo bwa THAAD bwashyizweho nyuma y’uko ubundi buryo Amerika yakorehaga bwitwa Patriot air-defence missiles bunaniwe guhanura rockets za Saddam Hussain mu ntambara barwanaga mu kigobe.

Bwa mbere uburyo bwa THAAD bwageragejwe muri 1995 ariko icyo gihe ntibwakoraga neza mu nshuro 9 za mbere bwageragejwe nkuko ikinyamakuru ICI cyabitangajwe mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Corée du Nord : 5 choses à savoir sur le bouclier antimissile THAAD que les Etats-Unis déploient contre Kim Jong-un’ yo ku itariki 4 Nzeli 2017.

Muri 1999 uburyo 2 nibwo bwemejwe ko bwageze ku ntego yabwo. Ubundi buryo bwose nyuma yaho bwarakunze ndetse bigenda neza nubwo hari ibinyamakuru bimwe byemeza ko ubu buryo bwakunze 100% muri 2005.

Uko ubu buryo bukora

Uburyo bwa THAAD bukora ku buryo buzimya ndetse bukarimbura Missiles igihe iri mu gihe cyayo cyanyuma yo kugwa ku butaka (designed to intercept and destroy short and medium-range ballistic missiles during their "terminal" phase of flight when they are falling towards the target).

Missiles z’uburyo bwa THAAD ziba zireshya na metero 6, zigapima hafi toni ndetse zikaguruka ku muvuduko ukubye inshuro 8 umuvuduko w’ijwi (6.300mph). Bishobora kuraswa bikagera ku butumburuke bwa kilometero 149,6(Miles 93) nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘DOOMSDAY DEFLECTORWhat is the THAAD missile system, where is the US program deployed and how does it work? yo ku itariki 4 Nzeli 2017.

Intego y’ubu buryo ni ukubasha kurasa ‘Missiles’ zaba ziri ku ntera ndende nkiya kilometero 200 na kilometero 150 z’ubutumburuke, bikaraswa bigeze mu cyiciro cyanyuma mu gihe byaba bitaragera muri ‘atmosphere’ cyangwa se bimaze kugeramo (Une amplitude qui offre la possibilité de détruire des engins balistiques dans la phase terminale de vol, alors qu’ils sont encore à l’extérieur de l’atmosphère ou qu’ils viennent d’y rentrer).

Nta biturika biba biri muri izi missiles kuko biramutse birimo bishobora guturitsa umutwe wa Missiles iba igomba kuzimywa kandi wenda iyo missiles ishobora kuba inarimo umutwe w’igisasu kirimbuzi.

Uburyo bwa THAAD bukoresha Radar ihambaye ishobora gukurura ibisasu mu gihe bikiri ku ntera ya kilometero 1000. Iyo Radar niyo ituma hamenyakana niba hari igisasu kirashwe kuri iyo ntera haba ku butaka cyangwa se kirasiwe mu kirere. Amakuru, Radar ihita iyohereza ku kimodoka kigomba kohereza missiles izimya iyo barashweho.

Igisasu gishwanyaguzwa binyuze mu bice 4. Radar ibona ko hari igisasu kirashwe ( 1), ikohereza amakuru kuri ’system’, ikimodoka gifite ibisasu nacyo kikohereza ’Missiles’ ishwanyaguza (3, 4)

Ikimodoka gitwara missiles zishanyaguza

’System’ ya THAAD irahenze bihambaye

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza bitangaza ko nibura gukora icyo twakwita nk’ingabo imwe ikoresha ubu buryo bwa THAAD (le coût de construction d’un bouclier antimissile THAAD) ngo buhagarara nibura milliyoni 886 z’amadorali ya Amerika . Uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda ni Miliyari hafi Magana arindwi na miring itanu ( 748.227.000.000 FRW).

Kuri iki giciro hiyongeraho ayo kubushyira aho bugomba gushyirwa (installation) ndetse nayo guhugura abasirikare bagomba kubukoresha ndetse n’andi yo kububungabunga umunsi ku wundi.

Muri 2012, Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatumije ubu buryo muri Amerika kuri miliyari 7.6 z’amadorali ya Amerika.

Admiral Harry Harris ukuriye ingabo za Amerika mu gice cy’inyanja ya Pasifika (US Pacific Command) aheruka gutangaza ko ubu buryo aribwo bwonyine bwafasha mu kurinda Koreya y’Epfo igihe Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageza ibisasu kirimbuzi igihe yaba iyirasheho.

Ubushinwa bwakunze kurwanya ubu buryo kuko ngo bububona nk’ikibazo ku mutekano w’agace ibi bihugu biherereyemo ndetse no kumutekano w’Ubushinwa ubwawo.

Uburyo bwa THAAD buba bugizwe n’ibimodoka 6 birasa Missiles, buri kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa ibisasu 8.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kugerageza ubu buryo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kugerageza ubu buryo zizimya Missiles imeze neza nkizo Koreya ya Ruguru iheruka kugerageza. Ni igikorwa ingabo za Amerika zakoze tariki 31 Nyakanga 2017, zigikorera muri Leta ya Alaska, bazimya Missiles yari iturutse mu Nyanja ya Pasifika.

Iyo missile bazimije yari iyo mu bwoko bwa ‘medium-range ballistic missile’. Iki gisasu kikimara kuraswa, byahise bigararagarira ingabo za Amerika, kirakurikiranwa ndetse kirashwanyaguzwa (detected, tracked and intercepted).

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabikoze nyuma y’iminsi 2 yari ishize bivuzwe ko Koreya ya Ruguru yagerageje ‘Missile’ ishobora kugera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nyuma y’aho kandi Kim Jong Un uyobora Koreya Ruguru yari yavuze ko azahindura Koreya y’Epfo ivu. Yabivuze nyuma y’uko Koreya y’Epfo yari imaze kwakira ikoranabuhanga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryo kuzimya ‘missiles’ mbere y’uko zigera ku butaka.

Iri koranabuhanga rya THAAD rihereye mu tuhe duce?

Muri Gicurasi 2017 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zajyanye ubu buryo bwa THAAD muri Koreya y’Epfo, mu gace ka Seongju gaherereye mu Majyepfo y’iki gihugu. Ni muri Kilometero 200 uvuye mu murwa mukuru, Seoul.

Ubwo ubu buryo bwashyirwaga muri Koreya y’Epfo, abaturage amagana batuye ahashyizwe ubu buryo, barigaragambije bagaragaza impungenge ubwo buryo buzagira ku kirere cyabo. Byatumye igihugu cya Koreya y’Epfo cyitondera kuba gishyize ubundi buryo 2 nkubwo muri icyo gihugu nyuma y’uko 2 yari imaze kuhageza abaturage batabwishimiye.

Minisiteri y’ingabo za Amerika ifite n’umugambi wo gushyira ubu buryo ku birwa bya Hawaii ku buryo bwafasha mu kwirinda missiles za Koreya ya Ruguru zikomeje gutera imbere umunsi ku wundi mu ikoranabuhanga zikoranye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zifite ubu buryo muri Leta ya Alaska no muri Calfornia. Aha hombi hashobora guhagarika ibisasu byaturuka ku gice cy’inyanja ya Pasifika ariko inzobere zemeza ko ubu buryo bukwiriye gushyirwamo imbaraga.

Uburyo bwa THAAD kandi , Amerika yabushyize muri Turukiya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Kuba Amerika ishaka gushyira ubu buryo muri Pologne na Roumanie byarakaje cyane Uburusiya.

Inkuru nkizi tuzibagezaho tugendeye ku busabe bw’abasomyi. Indi nkuru wifuza ko twakora, wakohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

Inkuru bijyanye:

Ni bukana ki Bombe H igira ku buryo isi yose yakangaranyijwe n’iyo Koreya ya Ruguru yagerageje?

Byagenda gute Bombe H/Hydrogen bomb irashwe ku Mujyi wa Seoul ?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Abingeneye papias

    Mwiriwe, ububuryo se bwa THAAD bushobora nogukoreshwa kuri cyagisasu bita H cyangwa hydrogene,?Ariko bimeze rero ndumva USA nta mpamvu yagira yo guhabuka bariya bagabo.Murakoze .

    - 7/09/2017 - 19:04
  • Musema

    Thaad,barayifite ariko kuba itari yagira icyo ikora,nabo ntibabyizera %

    - 7/09/2017 - 20:07
  • Sindayigaya baylon

    none koreya y’epfo ntishaka kuba yotera igisasu ku butaka bwa koreya ya ruguru? canke amerika iyifasha kwikingira? kim jong-un!

    - 7/09/2017 - 22:55
  • ntakirutimana

    turabashimira kukunkuru mutanga Z’ubwenge arko twifuzaga kumenya ibihugu byaba bitunze ubu buryo bwo kwirinda bwa THAAD

    - 8/09/2017 - 17:44
  • Abingeneye papias

    Ntakirutimana nagiraga ngo nse n’ukumara amatsiko gato,Kugeza magingo aya ntakindi gihugu cyiragaragaza ubuhangange nka USA, Gusa nanone buri gihugu cyiba gifite uburinzi bwacyo bwihariye ariko uburyo ibihugu bicunga umutekano wo mukirere cyabyo USA ifite umwihariko.Ikirere urebye uko giteye biragoye gupfa kumenya ibikizengurukamo.Abanyamerika nibo bonyine bagaragaje ubuhanga bw’ikirere n’isanzure ariko nanone abantu bo muBurusiya nibo bambere bogoze ikirere bwambere bajya ku Kwezi bakoresheje icyogajuru bita SPUTNIK bagera kukwezi Kuba rero barabaye abambere byaduha urugero ko USA atariyo yonyine izobereye ikirere ariko tugiye mubyo tubona ubu USA yamaze kugera kure cyane igira amabanga menshi ahambaye ariko siyo yonyine izi iby’ikirere n’isanzure .Murakoze

    - 10/09/2017 - 19:54
Tanga Igitekerezo