Mu mibare, ishusho y’uko Amerika na Koreya ya Ruguru bihagaze mu ngufu za gisirikare

Guhangana hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru bikomeje gufata indi ntera nyuma y’aho Kim Jong-un atangarije ko afite umugambi wo kurasa ubutaka bwa Amerika buri ku kirwa cya Guam.

Uguhangana mu magambo hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru biri gutuma benshi mu nzobere bemeza ko biganisha ku ntambara y’isi ya 3.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko ingufu za Gisirikare z’ibihugu byombi zihagaze ndetse niba intambara hagati yabyo yashoboka.

Ingufu za Gisirikare

Koreya ya Ruguru ituwe n’abaturage Miliyoni 25. Koreya ya Ruguru ifite abasirikare miliyoni 1.19 bari mu kazi na miliyoni 7,7 zishobora gutabara igihe byaba ngombwa nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Neews week mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘What north korea’s military looks like compared to the U.S’.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zituwe n’abaturage miliyoni 316. Amerika yo kubera kugira intwaro zihambaye zaba izo mu kirere, mu mazi no ku bukataka, ikoresha abasirikare bake kuko ifite abagera kuri miliyoni 2,5 bari mu kazi naho 850.000 bikaba aribyo byakwifashishwa igihe byaba ngombwa (reserve forces).

Ukoze imibare, ubona ko igisirikare cya Amerika kiruta icya Koreya ya Ruguru ariko igihe haba habaye intambara, Koreya ya Ruguru ikifashisha inkeragutabara zayo, igisirikare cyayo cyakuba 2 icya Amerika.

Koreya ya Ruguru ifite indege z’intambara 865. Muri izo harimo kajugujugu 302 n’indege zindi z’intambara 563. Amerika ifite indege z’intambara 13.900, harimo kajugujugu 920. Indege ikomeye Amerika ifite ni F-16 Fighting Falcon naho ikomeye ku ruhande rwa Koreya ni MiG-29 fishbed yakorewe mu Burusiya.

Koreya ya Ruguru kandi ifite ubwato bw’intambara burwanira munsi y’amazi (submarines)72. Amerika nayo ifite submarines 72.

Kuko muri iki gihe intambara itakirwanishwa imbunda gusa, buri gihugu ku isi kigiye gifite abahanga mu by’ikoranabuhanga baba biteguye gukora ubushimusi bifashishe internet(Hackers). Koreya ya Ruguru ifite abagera kuri 1800 mu gihe kugeza ubu hatazwi neza umubare w’abo Amerika ifite gusa ikizwi ni uko ishyira amafaranga y’umurengera mu kubaka imirwanire ikoresheje internet (cyber warfare).

Ingengo y’imari y’igisirikare cya Koreya ya Ruguru ni miliyari 10 z’amadorali ya Amerika ku mwaka mu gihe Amerika yo ikoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 664 z’Amadorali ya Amerika ari nayo mpamvu abasirikare bayo bagiye ku rugamba baba bafite imyitozo ihagije, ibikoresho bigezweho kandi bikoranye ikoranabuhanga kurusha iby’abasirikare ba Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru ifite ibimodoka by’intambara (tanks) 3500, mu gihe Amerika ifite 8300. Koreya ya Ruguru ifite ibindi bimodoka byo mu bwoko bwa AFV 2.500 mu gihe Amerika ifite 25.000.

Nubwo buri gihugu gifite ingabo ziri mu gihugu imbere, Amerika irusha Koreya ya Ruguru abasirikare benshi bari hafi y’ubutaka bwayo. Mu kirwa cya Amerika cya Guam hari abasirikare ba Amerika babarirwa ku 6000, abandi 54.000 bari mu Buyapani na Okinawa ndetse na 28.500 bari muri Koreya y’Epfo. Aba bose bakwifashishwa mu gihe Koreya ya yaba igabye igitero ku bihugu binywanyi bya Amerika: Ubuyapani cyangwa Koreya y’Epfo.

Amerika kandi isanzwe ifite ibirindiro 800 ku isi hose biri mu bihugu 70 bitandukanye , ahantu hashobora kuyifasha kugaba ibitero aho byaba ngombwa. Hari n’abandi basirikare 150.090 bayo bari mu bihugu 150 bitandukanye.

Ibisasu bya kirimbuzi

Hagati ya 2006 na 2013 Koreya ya ruguru yagerageje ibisasu bya kirimbuzi biyuranye harimo inshuro 3 yagerageje ibifite ubukana nk’icyo Amerika yarashe i Hiroshima mu Buyapani. Kuva muri 2006 itangira igerageza ry’ intwaro za kirimbuzi, Koreya ya ruguru yagiye ifatirwa ibihano binyuranye n’ akanama gashinze umutekano mu muryango w’abibumbye (UN Security council) nubwo bitayibujije gukomeza kubigerageza kugeza nubu ari nabyo bituma Amerika ihamya ko ishobora kuzarwana na Koreya ya Ruguru igihe yakomeza kubigerageza.

Leta ya Kim Jong Un itangaza ko imaze kugira imitwe y’ibisasu bya kirimbuzi 60 (nuclear warheads). Ikinyamakuru Metro mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Let’s compare the size of USA and North Korea’s nuclear arsenals yo ku wa 10 Kanama 2017 cyatangaje ko muri ibyo ibisasu bikekwa ko harimo 30 bifite ingufu nk’ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarashe i Nagasaki na Hiroshima mu ntambara y’isi ya kabiri.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imitwe y’ibisasu bya kirimbuzi bigera kuri 6800 nkuko bigaragazwa na raporo ya Federation of American scientists. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imitwe y’ibisasu bya kirimbuzi igera kuri 7000 iri mu bice bitandukanye byo ku isi, harimo na Missile zishobora gushwanyaguza iza Koreya ya Ruguru mbere y’uko zigera ku butaka bwa Amerika.

Ibi bihugu byombi bishobora kurwana?

Koreya ya Ruguru nayo irabizi neza ko itatsinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe byaramuka birwanye intambara yeruye.

Inzobere nyinshi zimeza ko gushotora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya ya Ruguru ibikora kugira ngo Amerika igire igikorwa cya gisirikare ikora, hanyuma bigaragare ko ariyo yashoje intambara ari nabyo byahita bituma Uburusiya n’Ubushinwa bijya ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizakwifuza guhangana n’ibindi bihugu 2 by’ibihangange ku isi kuko byahita biteza intambara y’isi ya 3. Niyo mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitegereje ko Koreya ya Ruguru ariyo ibanza kugira igitero igaba, nayo ikabona uko itera iki gihugu kiyobowe na Kim Jong Un.

Rick Francona , umuhanga mu bya gisirikare ukorera CNN yagize ati " Koreya ya Ruguru ntabwo yakoze ibisasu byayo bya kirimbuzi ngo izabirase ku butaka bwa Amerika. Bacuze biriya bisasu kugira ngo birinde igitero Amerika yabagabaho. Kwirinda intambara nibyo byaba inyungu z’ibihugu byombi.”

Koreya ya Ruguru igira abasirikare benshi cyane iyo habariwemo n’umubare w’inkeragutabara zayo

F-16 Fighting Falcon, indege ikomeye Amerika ifite

MiG-29 fishbed ya Koreya ya Ruguru

Amerika ifite Submarines 72 nkuko na Koreya ya Ruguru nayo ifite izingana gutyo

Inkuru bijyanye:

Koreya ya Ruguru yamaze kunoza umugambi wo kurasa ‘Missiles’ ku butaka bwa Amerika

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • nizigiyimana fabien

    JE NDABONA BOKWICARA HAMWE BAKAGANIRA NIWOMUTI KUKO AHINTARE 2 ZIGWANIYE IVYATSI NIVYO BIHAHONERA.

    - 10/08/2017 - 21:35
  • nibanigane turabumugabo barekeguheramumajambo

    nibagwane barekamajambo

    - 10/08/2017 - 22:55
  • ######

    IYO ATACO USHOBOYE BUREKA GUSHOTORANA.ABO BATEGETSI GUSA BAGOMBA GUKWEGERA ABANYAGIHUGU.KUKO BOBO BONAHUNGA BIKANAKUNDA.

    - 13/08/2017 - 12:57
  • ######

    nibahangane

    - 13/08/2017 - 16:38
  • ######

    Ayayaya Ew Tubitez Amaso

    - 13/08/2017 - 17:19
Tanga Igitekerezo