Mu mibare, ishusho y’uko Amerika n’Uburusiya bihagaze mu ngufu za gisirikare

Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakunze guhangana cyane mu magambo, bihigana ubutwari haba mu kogogoga ikirere, gutunga intwaro zihambaye, mu bukungu ndetse n’ibindi.

Akarusho ko guhangana kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya kabaye mu gihe cy’intambara y’ubutita yamaze igihe kingana n’icy’akabiri cy’ikinyejana (1947 – 1991). Muri iki gihe cyose, hagiye haburaga gato ngo ibi bihangange bikozanyeho hifashishijwe imbaraga za gisirikare.

Nubwo Amerika n’Uburusiya bitarwanye ku buryo bweruye, byagiye bihanganira mu bindi bihugu binyuranye, buri gice gifite aho kibogamiye kugeza na magingo nubu.

Nyuma y’uko tubagejejeho inkuru igaragaza imibare y’uburyo igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru bihagaze, umukunzi wacu yadusabye ko twanamugereranyiriza uko igisirikare cy’Uburusiya gihagaze ukigereranyije nicya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Imibare turi bwifashishe muri iyi nkuru ni iyo mu mwaka wa 2016.

Ikinyamakuru The infographics Show gikunda gukora inkuru zerekeranye n’ingufu za gisirikare z’ibihugu binyuranye ku isi, gitangaza ko Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biya kunganya imbaraga za gisirikare n’ubwo Uburusiya aribwo bushora amafaranga make. Uburusiya bushobora ari munsi ya 10% ugereranyije n’ayo Amerika ishora mu ngufu za gisirikare.

Ingengo y’imari y’igisirikare cy’Uburusiya ibarirwa kuri miliyari 47 z’amadolari ya Amerika. Angana na 3.9% y’umusaruro mbumbe w’igihugu. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zishora miliyari 667 z’amadorali ya Amerika, angana na 2.4 by’umusaruro mbumbe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburusiya bufite abaturage bangana na miliyoni 143, batuye ku bucukike bwa 8.3/Km2. Muri abo harimo miliyoni 47 zishobora kwitabazwa ku rugamba igihe byaba bibaye ngombwa. Abasaga 766.000 nibo basirikare Uburusiya bukoresha kugeza ubu naho abasaga miliyoni 2.5 akaba aribo nkeragutabara (reserve personnel).

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zituwe n’abaturage miliyoni 321 batuye ku bucukike bwa 35/Km2. Muribo harimo miliyoni 120 zishobora kwitabazwa ku rugamba igihe byaba ngombwa. Miliyoni 1.4 nibo basirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikagira na miliyoni 1.1 b’inkeragutabara.

Iyi mibare igaragaza ko abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika aribo benshi ubagereranyije n’ab’Uburusiya ariko nabwo buramutse butumije inkeragutabara , igisirikare cyabwo cyaruta icya Amerika ho abasirikare basaga 700.000.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibimodoka by’intambara (tanks) 8.800 naho Uburusiya bukagira 15.400. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibindi bimodoka by’intambara (armored fighting vehicles) 41.000 mu gihe Uburusiya bufite 31.300. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imbunda zirasa Rockets nyinshi icyarimwe (Multiple Launch Rocket Systems) 1.331 naho Uburusiya bukagira 3.793.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite indege z’intambara 13.444 naho Uburusiya bukagira indege 3.547. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite kajugujugu z’intambara 6084 naho Uburusiya bukagira 1237.

Mu ngufu za gisirikare zo mu mazi, Amerika ifite ubwato bw’intambara 415 naho Uburusiya bukagira 352. Amerika kandi ifite ubwato butwara kandi bugahagurukiraho indege (aircraft carriers) 19 mu gihe Uburusiya bufite ubwato nkubwo bumwe gusa. Uburusiya bufite ubwato bwihuta cyane bw’intambara bita ‘Corvette warships’ 81 mu gihe Amerika ntabwo igira. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ubwato butwanira munsi y’amzi (Submarines) 73 naho Uburusiya bukagira 55. Amerika ifite ubwato burinda umwaro 13 naho Uburusiya bukagira 66

Ku bigendanye n’ingufu z’ibisasu kirimbuzi, Amerika ibarirwa imitwe y’ibisasu kirimbuzi 5.100 biteguye kuba byahita bikoreshwa (warheads on stand-by) ariko muri rusange Amerika igira ibisasu kirimbuzi birenga 7000 . Uburusiya bufite 2.200 biteguye kuba byahita bikoreshwa ariko muri rusange bufite ibisasu kirimbuzi 8000 .

Igisasu kirimbuzi Amerika yakigerageje bwa mbere tariki 16 Nyakanga 1945. Uburusiya bwagerageje igisasu cya mbere tariki 29 Kanama 1949

Twibukiranye ko ibimodoka by’intambara , indege z’intambara ndetse n’ubwato bikenera ibikomoka kuri Peteroli kugira ngo bibashe gukoreshwa. Uburusiya bukoresha utugunguru miliyoni 3.3 ku munsi, bugacukura miliyoni 10 ku munsi , hamwe na miliyari 80 z’utugunguru turi mu bubiko (barrel oil reserve). Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zikoresha utugunguru miliyoni 19 ku munsi , zigacukura miliyoni 9 ku munsi, zikagira miliyari 37 z’utugunguru mu bubiko.

Iyo habaye intambara, ibihugu binywanyi (allies) byatabara igihugu runaka cyangwa bikagifasha mu ntambara nabyo bigira uruhare runini mu kuba icyo gihugu cyayitsinda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibihugu birenga 54 binywanyi byayo naho Uburusiya bwo kugeza ubu bufite 5 bizwi.

Ubunararibonye nabwo bugira akamaro kanini mu gisirikare ndetse no ku bayobozi bacyo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarwanye intambara 103 kuva muri 1776. Uburusiya bwo bwarwanye intambara 107 kuva muri 1480.

Ku gice cya 5 gishya gisigaye kirwanirwaho intambara, Uburusiya na Amerika bihagaze he?

Mu gihe turi gukomeza kwerekeza mu isi y’ikoranabuganga, intambara irwanishijwe ikoranabuhanga (cyberwarfare) nayo iri kuba igikoresho gikomeye cyane gifasha igihugu runaka kuba igihangange no kugira imbaraga.

Nyuma y’ibice 4 bisanzwe birwanirwaho intambara :ubutaka, ikirere,isanzure n’ amazi, kuri ubu intambara y’ibitero binyuze kuri internet ni igice cya 5 cyamaze kwinjira aharwanirwa(champ de bataille/Battlefield). Ibi ninabyo Minisitiri w’Ingabo w’Ubufaransa Jean-Yves Le Drian yagarutseho mu mpera za Nzeli 2015. « Mu ntambara yo mu gihe kizaza, bizaba ngombwa ko ibitero by’ikoranabuhanga bizajya bihuzwa n’ubundi bwoko bw’imirwanire. » Aya ni amagambo ya Jean-Yves Le Drian ubwo yagarukaga kuburyo igihugu cye gifata intambara ikorerwa kuri internet. Ni amagambo wasoma mu nyandiko y’ikinyamakuru Liberation cyahaye umutwe ugira uti’ Existe-t-il un droit de la cyberguerre ?’yo ku wa 3 Ugushyingo 2015.

Igitero cya internet cyaba gikozwe n’umutwe runaka cyangwa se igihugu bishobora guteza ingaruka mbi nyinshi harimo gukurwaho kw’amashanyarazi kw’igice kinini cyangwa mu gihugu hose, guhungabanya ubukungu, gukurwaho kw’itumanaho rya telefoni ngendanwa, kubuza indege kugwa cyangwa kuguruka,… Kugeza ubu nta gihugu na kimwe ku isi kitagabwaho iki gitero.

Amerika , iguhugu cya mbere gifite itumanaho ryisumbuyeho rya Internet nacyo kiri mu bihangayikishwa n’ibi bitero ndetse Leta ya Amerika yashoyemo amamiliyari y’Amadorali mu bwirinzi bw’ibi bitero. Minisiteri y’ingabo ya Leta ya Amerika, Pentagon itangaza ko nibura ibitero bigera kuri miliyoni 6 aribyo bigeragezwa kuhagabwa ku munsi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizwiho kuba zishora amafaranga y’umurengera mu kubaka igisirikare kirwanisha ikoranabuhanga zibinyujije mu cyo zise ‘Cyber Command Program’. Uburusiya bwo ntibujya butangaza amakuru y’imbaraga bushyira mu gisirikare kirwanisha ikoranabuhanga ariko ikizwi ni uko nacyo gikomeye.

Ibi biherwa ku gitero igihugu cya Estonia cyagabweho n’Uburusiya muri 2007 , kimara ibyumweru 3 kiri mu icuraburindi.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2007 nibwo iki igitero kitagaragara, kititwaje ibitwaro bya gisirikare, indege kabuhariwe ahubwo igitero cyibasira itumanaho rya internet cyagabwe kuri Estonia.

Hibasiwe imbuga z’ubucuruzi, izitangaza amakuru ,iz’amabanki hiyongereyeho iz’inzego nkuru za Leta ya Estoniya harimo iya Minisiteri y’ingabo ndetse niya Perezida wa Esteonia. Izi zose zavuyeho, igihugu cyose cyinjira mu icuraburindi. Abaturage ntibari bakibasha gusoma ubutumwa bwabo bwa email, kubasha kubitsa no kubikuza amafaranga,… Ibi ninabyo BBC yagarutseho mu nkuru yahaye umutwe ugira uti’ Estonia hit by ’Moscow cyber war’ yo ku wa 17 Gicurasi 2007.

Ubwo Estonia yasabaga ubufasha umuryango wa OTAN/NATO, byagaragaye ko imashini za mudasobwa zari zagabye igitero zabarizwaga mu bihugu nibura 100 harimo n’izo muri Washington muri Amerika. Umwanzi ntiyagaragaraga, ndetse byari bigoye gushinja Uburusiya nubwo abayobizi bakuru ba Estonia bihutiye gutangaza ko igitero cyabagabweho cyari itegeko rya Leta y’Uburusiya.

Muri Kanama 2008 ubwo Uburusiya bwari butangiye intambara yeruye n’igihugu cya Georgia yamaze iminsi 8,mu gihe ibimodoka bya gisirikare byarwaniraga ku butaka, abahanga kabuhariwe muri mudasobwa bo mu Burusiya bifashije ubuhanga bwabo , bakuyeho urubuga rwa Perezida wa Georgia ndetse bateza akaduruvayo mu itumanaho ry’ibiro bikuru by’igisirikare cya Georgia.

Kutwandikira inkuru na we ushaka ko twazagarukaho ubutaha, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

Uburusiya bugira abasirikare bake ugereranyije na Amerika ariko nabwo bukagira inkeragutabara nyinshi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zikoresha ingengo y’imari nini ku gisirikare

Ubu nibwo bwato bita Aircraft carriers...Buhagurukiraho indege z’intambara mu nyanja hagati...Amerika ifite 19,... Uburusiya 1

Amerika ifite Submarines 73

....Uburusiya bukagira 55

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Niyongabo Jonas

    Ibihugu Vya Amerika Na Aziya Bishira Imbere Kugwana Mugihe Muri Afrika Ho Twishinga Ivya Politike Gusa

    - 4/10/2017 - 17:04
  • ######

    Isi igeze kure pe

    - 4/10/2017 - 20:46
  • Irankunda Enock

    kesh america ibanza kurwanisha amajambo kesh

    - 5/10/2017 - 20:46
  • Tuyisenge Thomas

    Mana Tabara isi nabayituye.

    - 14/04/2018 - 07:25
Tanga Igitekerezo