Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo ziramutse zirwanye ni iyihe yatsinda intambara? (VIDEO)

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa kabiri tariki 29 Kanama 2017, Koreya ya Ruguru irasiye Missile igaca mu kirere cy’Ubuyapani mbere y’uko igwa mu Nyanja , nyuma y’amasaha make Koreya y’Epfo nayo yahise igaragaza imbaraga zayo za gisirikare irasa ibisasu 8 byo mu bwoko bwa ‘Bombs’ hafi y’umupaka wayo na Koreya ya Ruguru.

Ntibyagarukiye aho kuko Colonel Lee Kuk-no wa Koreya y’Epfo yumvikanye avuga ko bazarimbura ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru nibukomeza ubushotoranyi no kubangamira umutekano w’abatuye mu Karere ibi bihugu biherereyemo.

Colonel Lee Kuk-no yagize ati " Koreya ya Ruguru nikomeza guhungabanya umutekano w’abaturage ba Koreya y’Epfo n’ibihugu byifatanyije nayo ndetse na Amerika(South Korea-US alliance) ikoresheje ibisasu kirimbuzi ndetse na missiles zayo , igisirikare cyacu cyo mu kirere kizarimbura ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru gikoresheje imbaraga zacu zikomeye dufite.”

Mu gihe Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo zikomeje kurebana ay’ingwe, ndetse buri gihugu kigahamya ko kirusha ikindi imbaraga za gisirikare, tugiye kurebera hamwe imibare igaragaza icyaba mu gihe ibihugu byombi byakwegura intwaro bikarwana.

Imibare turi bwifashishe muri iyi nkuru turibanda cyane kuyo The infographics show mu nkuru yayo yo mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka yahaye umutwe ugira uti ‘North Korea vs South Korea 2017 – Who Would Win – Army / Military Comparison’.

Koreya ya Ruguru niyo ifite abasirikare benshi ku isi

Koreya ya Ruguru ifite abaturage bagera kuri miliyoni 25. Imibare yo muri 2016 igaragaza ko iki gihugu gifite abasirikare bari mu kazi miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo icyenda(1.190.000) ndetse n’incyeragutabara 600.000. Koreya ya Ruguru kandi ifite abasaga miliyoni 5 bafite ubumenyi mu bya gisirikare (5.89.000) nabo bakwitabazwa igihe iki gihugu cyaba kigiye mu ntambara. Bituma Koreya ya Ruguru aricyo gihugu cya mbere gifite abasirikare benshi ku isi kuko iramutse igiye mu ntambara yakwitabaza abasaga miliyoni 7.( 7.679.000). Aba bangana na kimwe cya kane cy’abatuye Koreya ya Ruguru yose. Ni ukuvuga ko Koreya ya Ruguru ikubye inshuro 2.5 mu mubare igisirikare gikomeye ku isi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo Koreya ya Ruguru ifite abasirikare benshi, Koreya y’Epfo nayo ibarirwa mu bihugu bifite abasirikare benshi ku isi.

Muri 2016 , abasirikare ba Koreya y’Epfo babarirwaga muri miliyoni 3 n’ibihumbi Magana arindwi na makumyabiri na bitanu (3.725.000). Ituwe n’abaturage miliyoni zisaga 51. Inkeragutabara za Koreya y’Epfo ni 625.000 n’abandi miliyoni 3 n’ibihumbi ijana bashobora kwifashishwa ku rugamba (3.100.000) nabo bashobora gukora nk’inkeragutabara.

Koreya ya Ruguru ishora ku miliyari 10 z’amadorali ya Amerika ku mwaka , mu gihe Koreya y’Epfo yo ishora miliyoni 36.8 z’amadorali ya Amerika buri mwaka.

Imibare ya Federation of American Scientists yo muri uyu mwaka wa 2017, igaragaza ko Koreya ya Ruguru ifite ibisasu bya kirimbuzi 10 (10 nuclear warheads).

Leta ya Kim Jong Un yo itangaza ko imaze kugira imitwe y’ibisasu bya kirimbuzi 60 (nuclear warheads). Ikinyamakuru Metro mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Let’s compare the size of USA and North Korea’s nuclear arsenals yo ku wa 10 Kanama 2017 cyatangaje ko muri ibyo ibisasu bikekwa ko harimo 30 bifite ingufu nk’ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarashe i Nagasaki na Hiroshima mu ntambara y’isi ya kabiri.

Koreya y’Epfo ifite ubushobozi bwo gukora ibisasu bya kirimbuzi ariko yahisemo kutabikora kuko irindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyo bise ‘Nuclear Umbrella’. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zifite ibisasu bya kirimbuzi bibitse bibarirwa kuri 6.800.

Koreya ya Ruguru ifite ibimodoka binini by’intambara (tanks )6.600, izindi modoka nazo za gisirikare(armored fighting vehicles) 4.100 ndetse n’ibindi bimodoka bigezweho (Self-Propelled Guns) 4.300. Koreya ya Ruguru kandi ifite izindi mbunda zirasa ibisasu bya rockets umusubirizo (Multiple-Launch Rocket Systems ) zigera kuri 2.400

Koreya y’Epfo yo ifite ibimodoka binini by’intambara (tanks ) 2.654, izindi modoka nazo za gisirikare(armored fighting vehicles) 2.660 ndetse n’ibindi bimodoka bigezweho (Self-Propelled Guns) 1.990. Koreya ya Ruguru kandi ifite izindi mbunda zirasa ibisasu bya rockets umusubirizo (Multiple-Launch Rocket Systems ) zigera kuri 214.

Muri Koreya ya Ruguru igisirikare kiza imbere y’ibindi bintu byose ugereranyije no muri Koreya y’Epfo.

Nubwo Koreya ya Ruguru ifite imbaraga ku ntwaro zo ku butaka, ifite imbaraga nke ku ntwaro zo mu kirere ugereranyije na Koreya y’Epfo. Koreya ya Ruguru ifite indege z’intambara 40 zo mu bwoko bwa Mikoyan MiG-29 Fulcrums, 105 zo mu bwoko bwa MiG-23 Floggers na 35 zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25 Frogfoots.

The infographics show itangaza ko izi ndege zitagezweho cyane kuko ari izo mu myaka ya 1970 na 1980. Ikomeza yemeza ko ikoranabuhanga ryazo ritagereranywa n’izindi ndege zigezweho z’intambara zifitwe n’ibindi bihugu harimo na Koreya y’Epfo bihora birebana ay’ingwe.

Koreya y’epfo yo yateye imbere cyane mu ndege z’intambara. Ifite indege 1500 zigezweho kandi zikoranye ikoranabuhanga rihambaye ugereranyije n’iza Koreya ya Ruguru.

Nubwo igitegereje indege ya mbere ikoranye ikoranabuhanga ku isi yitwa F-35 Lightning IIs yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo isanganywe izindi ndege zihambaye zo mu bwoko bwa F-16C/Ds Fighting Falcons, F-15K Strike Eagles na FA-50s. Nubwo Koreya ya Ruguru ifite imbunda zikomeye zo kurasa indege z’umwanzi, byayigora guhangana n’indege Koreya y’Epfo ifite igihe zombi zaramuka zinjiye mu ntambara izihanganishije.

Mu ntwaro zo mu mazi, Koreya ya Ruguru ifite ubwato burwanira munsi y’amazi (submarines) 78 n’amato manini y’intambara (coastal defense crafts) 528 arindira ku nkengero z’amazi. Nta bwato butwara ndetse buhagurukiraho indege Koreya ya Ruguru ifite.

Koreya y’Epfo yo yateye imbere cyane mu bwirinzi bwo mu mazi ugereranyije na Koreya ya Ruguru. Ifite ubwato buhagurukiraho indege (aircraft carrier), amato manini y’intambara (coastal defense crafts) 70 arindira ku nkengero z’amazi, ‘destroyers’ 12, ‘frigates’ 12, ubwato burwanira munsi y’amazi (submarines) 15.

Biracyagoye kumenya niba hari igihugu runaka cyahita gitabara Koreya ya Ruguru igihe yaba itewe (nubwo Uburusiya n’Ubushinwa bikunda kuyishyigikira rimwe na rimwe) ariko birazwi neza ko Koreya y’Epfo iramutse itewe yahita itabarwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse hari n’ingabo 30.000 z’Abanyamerika zisanzwe zibarizwa ku butaka bwa Koreya y’Epfo.

Nubwo Koreya ya Ruguru ifite igisirikare gikomeye n’intwaro zishobora kuba ari na nyinshi kurusha izizwi, ikizwi ni uko ubushobozi ifite mu bya gisirikare bitagereranywa n’ubwa Koreya y’Epfo igihe yaba yifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse isi yose ntiyifuza kubona intambara nkiyo iba kuko yaba iteye ubwoba.

Koreya ya Ruguru niyo ifite abasirikare benshi ku isi barwanira ku butaka

Imibare igaragaza ingufu za gisirikare zo mu mazi ku mpande zombi

Sang-O, Submarine ya Koreya y’Epfo...ifite ubwato nk’ubu 15

Koreya y’Epfo ifite submarines 78

Iyi niyo modoka itwara ikanarasa rockets umusubirizo (Multiple-Launch Rocket Systems ) iba imeze

Uku rockets ziraswa umusubirizo

Indege ya FA-50 ya Koreya y’Epfo

Uhereye i bumoso indege za Koreya y’Epfo : F-4E Phantom II (retired), F-16C Falcon, F-5E Tiger II (retired), two FA-50 Fighting Eagles, na F-15K Falcon

Mig-21 ya Koreya ya Ruguru

Mig-29 ya Koreya ya Ruguru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Abingeneye papias

    Rwandamagazine ndabemera muzi umwuga kabisa amakuru yanyu aba ari sipesiali kandi asobanutse mwandika kubintu by’ubwenge kandi dukunda turi benshi .Naho kubirebana n’intambara zabariya bagabo ntawamenya iyatsinda indi kuko burya intambara nink’umupira w’amaguru .Mwavuze kubikoresho ariko ntimwavuze kumayeri cyangwa imibare yo mumutwe cyaneko burya ubwenge bwoguhimba uburyo bw’imirwanire nibyo byagiye biha insinzi biriya bihugu byatsinze intambara yakabiri y’isi.Urugero Ubushinwa bwari bufite ubwenge bwo kurwanira mumigezi itemba ibindi bihugu bitashoboraga.Uburusiya bwahimbye ubwenge bwo gukoresha Radar bwambere muntambara.Ubufaransa bwari buzobereye gukora intambara zo mumyobo no mubisate by’imisozi (Guerre de trashe). Ubwongereza bwahimbye ibyitwa Hydravio indege zigendana ubwato.Abadage burya n’ubwo batsinzwe bari bafite uburyo bamanukira mumitaka butigeze buboneka ahandi muri icyogihe.Amerika yo burya bahorana uburyarya barwanishije intwaro itagira umuriro cyangwa ngo iturike, bahimbye icyitwa Plan marechal kubihugu by’iburayi y’uburengerazuba.Niyo mpamvu mujyamwumva ngo ibihugu 5 byatsinze intambara yakabi y’isi.Ubwo rero koreya yarugu nk’uko ifite abasirikare benshi wasanga bafite uburyo bw’ubwenge barwanamo butamenyerewe n’ibindi bihugu katubitege amaso.

    - 30/08/2017 - 16:19
  • Aime

    Ndabashimira bikomeye rwandamagazine .Ibyo uvuvandimwe Papias avuze nibyo koko umubare mwinshi wintwaro na technic yo kurwana biratandukanye uretseko iyo bareba statistic ntabwo bareba technicaly ahubwo bareba ibigaragara .gusa baramutse barwanye njye mbona isi yaba iri mukaga kuko u burayi bwose nisi muri rusange yagerwaho ningaruka ziyi ntambara

    - 31/08/2017 - 08:06
Tanga Igitekerezo