Inzige zateye: Aho ziva, ibyo zangiza, uko zirwanywa, amaherezo...ibyo ukeneye kumenya

Umuryango w’abibumbye uravuga ko niba nta gikozwe kihutirwa mu kurwanya utu dusimba hashobora kuba akaga ku bantu mu karere k’ibiyaga bigari kubera uburyo twangiza ibihingwa.

Igitero (igikundi) kimwe k’inzige kiri ku buso bwa 1km/1km kibamo izigera kuri miliyoni 40, kirya ibyagaburirwa abantu 35,000.

Izi nzige ubu ziri kwangiza ibihingwa mu karere k’ihembe rya Afurika muri Djibouti, Eritrea, Ethiopia, na Somalia.

Zageze kandi muri Kenya aho ishami rya ONU rishinzwe ibihingwa FAO rivuga ko zibasiye ubuso bungana na 40km kuri 60km.

Muri weekend ishize zageze no mu turere two mu majyaruguru ya Uganda.

Leta y’iki gihugu yatangaje ko yakoresheje miliyari 15 z’amashilingi ya Uganda mu kuzirwanya mu minsi itatu, ubu ikaba yabonye andi miliyari zirindwi yo gukomeza.

FAO ivuga ko agace k’ihembe rya Afurika ariko kugarijwe cyane kuko byitezwe ko bizagera mu kwezi kwa gatandatu zariyongereye inshuro 500.

Ikirere kibi nk’impamvu

Impamvu y’inzige ONU ivuga ko ari imiyaga idasanzwe n’imvura nyinshi cyane byabayeho mu 2018 - 2019.

Inzige zo mu butayu zikunda kuba ahantu hashyushye kandi humagaye mu gice kiri hagati ya Afurika y’iburengerazuba n’Ubuhinde - igice kingana na kilometero kare miliyoni 16.

Gusa mu myaka ibiri ishize, ahantu hahehereye mu majyepfo y’inyanja y’Abarabu inzige zarahororokeye bitabashije kumenyekana nk’uko ONU ibivuga.

Kugeza 2019, igitero kinini cya mbere cyazo cyerekeje muri Yemen, Arabiya Sawudite na Iran, kiroroka maze kimanuka kigana muri Afurika y’iburasirazuba.

Ibindi bitero byazo byariyubatse mu mpera z’umwaka ushize bigera muri Ethiopia, Djibouti na Kenya, na Uganda ubu.

Muri Somalia na Ethiopia ukwezi kwa 12 umwaka ushize kwarangiye zimaze kwangiza ibihingwa biri ku buso bwa hegitari zirenga gato 70,000.

FAO ivuga ko ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari nabyo bikwiye kwitegura guhangana n’iki cyorezo cy’inzige mu gihe zahagera.

Leta z’u Burundi n’u Rwanda zamaze gutangaza ko zafashe ingamba zo guhangana nazo mu gihe zaba zihageze.

Gusa uburyo byabwo bwo kuzihashya ni ukuzitera imiti hakoreshejwe indege, uburyo ibihugu byinshi byo mu karere bidafite. Nubwo kwifashisha imodoka n’abagenda n’amaguru nabyo bizicogoza.

Hakurikijwe ikigero cy’ibyo izi nzige zangiza, ONU ivuga ko abantu barenga miliyoni 20 bashobora kugirwaho ingaruka no kubura ibiribwa kubera izi nzige.

Keith Cressman umukozi wa FAO ukurikiranira hafi iki kibazo avuga ko igiteye impungenge ari uko nko muri Ethiopia izi nzige zatangiye kuhororokera ku buryo ziri kwiyongera ku bwinshi.

Amaherezo?

Kubera ko izi nzige ziri kororoka no gushaka gukomeza kugera ahandi, FAO ivuga ko ibikorwa na Somalia, Ethiopia na Kenya ndetse na Pakistan mu kizirwanya aribyo bizagena ikizaba.

Mu gihe izi nzige zakomeza kugera mu bindi bice zangiza ibihingwa zishobora gutangazwa ’nk’icyorezo’.

ONU ivuga ko uburyo buzihashya bwo kuzitera imiti hakoreshejwe indege ’budahagije’ muri aka karere, isaba ko amahanga atanga inkunga ya miliyoni $70 mu buryo bwihutirwa yo guhangana nazo.

Hagati aha, umuhinzi Ali Bila Waqo wo mu majyaruguru ya Kenya we avuga ko uburyo bwo kuzirwanya buzabageraho ntacyo bukiramira kuko ubu bo bakoresha gukubita ku majerikani no kuzivugiriza induru zigahunga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo