Igisasu Koreya ya Ruguru iheruka kugerageza ngo gishobora kugera mu Mijyi yose yo ku isi

Ku wa kabiri w’iki Cyumweru nibwo Koreya ya Ruguru yatunguye isi igerageza igisasu kivuguruye ivuga ko gishobora kugera aho ariho hose ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo inzobere zemeza ko ahubwo gishobora kuraswa no mu Mijyi yose y’isi ukuyemo Amerika y’Epfo.

Ni igisasu Koreya ya Ruguru yagerageje mu rucyerera rwo ku wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 ahagana saa cyenda z’igitondo. Bivugwa ko icyo gisasu cyogozwe ikirere iminota 50, kikaba cyageze ku butumburuke bwa kilometero 4500 uvuye ku isi.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’igihugu, Koreya ya Ruguru yatangaje ko yagerageje igisasu cyo mu bwoko bwa Hwasong-15 kivuguruye ugereranyije nibyo yagerageje mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Koreya ya Ruguru yatangaje ko igisasu cyo mu bwoko bwa rocket yagerageje ari ishusho nshya ya Missile iraswa yambukiranya imigabane [ICBM] ishobora kuraswa mu gace ako ariko kose ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inzobere nyinshi zihurira ku mibare igaragaza ko icyo gisasu cyaba cyaragenze kilometero 13.000 mbere yo gusandarira mu Njyanja y’Ubuyapani. Ni ibintu biteye inkeke ku migabane yose uretse Amerika y’Amajyepfo nkuko bitangazwa n’inzobere yitwa Harry Kazianis. Harry niwe ukuriye ikigo gishinzwe kwiga ibibazo by’umutekano kubw’inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ikigo cyashinzwe na Richard Nixon.

Harry yatangaje ko igisasu Koreya ya Ruguru yagerageje ari kinini kandi gihambaye ashingiye ku mafoto yashyizwe hanze n’ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA.

Icyo gisasu cyari gifite uburebure bwa metero 20 na metero 2 z’ubugari ari nabyo bituma gishobora gushyirwaho umutwe w’igisasu kirimbuzi munini cyane. Harry yakomeje avuga ko ikoranabuhanga Koreya ya Ruguru iri gukoresha ari irya kera mu myaka ya 1950 kandi rigoranye cyane.

David Wright wo mu ishyirahamwe ry’abanyasiyansi biyise abafite impungenge [l’organisation Union of concerned scientists /l’Union des scientifiques inquiets] na we yemeje umubare w’ibirometero 13.000 ari naho yahereye yemeza ko gishobora kugera mu Mijyi hafi yayose yo ku isi ukuyemo iyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Patrick O’Reilly wahoze ayobora ikigo gishinzwe ubwirinzi bwa Amerika mu bijyanye na Missile yatangaje ko Missile Hwasong-15 ya Koreya ya Ruguru idashobora kugera i Washington ngo kuko uko ‘Missile’ yagenda intera ndende ntacyo yashyizwemo atari ko yayigenda ifite igisasu itwaye.

Muri Nzeli uyu mwaka nibwo Koreya ya Ruguru ko yagerageje igisasu cy0 mu bwoko bwa Bombe H(Bombe à hydrogen/ thermonucléaire ) kandi bikagenda neza nubwo hari zimwe mu nzobere zabishidikanyijeho.

Missile Hwasong-15 (i bumoso) na Hwasong-14 ni zimwe muzo Koreya ya Ruguru itunze zishobora kuraswa ku ntera ndende cyane

Inzobere Stain iri mu bemeza ko Missile ya Hwasong-15 Koreya ya Ruguru iheruka kugerageza ishobora kugera hafi ku isi hose

Ubwirinzi bwa Amerika ntibwizewe neza

Kuva mu ntambara y’ubutita, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gushaka uburyo bwo kwirinda igitero cy’ibisasu kirimbuzi. Kuva icyo gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho uburyo bwa Missiles zirinda ikirere cyayo. Ni uburyo bise GMD (Ground-based Midcourse Defense).

Izo missiles zikora ku buryo zishobora gushwanyaguza ibisasu byambukiranya imigabane , ICBM bikiri mu kirere ku butumburuke bwa Kilometero 100. Gusa kugeza ubu iryo koranabuhanga ntabwo ryizewe neza kuko ryizewe ku kigero rya 40% hagendewe ku masuzuma 10 yarikoreweho hashwanyaguzwa Missiles ziraswa hafi. Inshuro imwe gusa niyo yakunze ubwo hashwanyaguzwaga ICBM nkuko bitangazwa n’urubuga 20 Minutes.

Harry Kazianis avuga ko kugeza ubu uburyo Amerika ifite ari ubwo kwirinda ICBM imwe ari uko yo irashe Missiles 3 icyarimwe. Kugeza ubu Amerika ifite ubwo bwoko bwa Missiles 50 bushobora kuzimya za ICBM. Izo 50 ziri muri Leta ya Alaska na Calfornia.

Harry Kazianis ati " Mu gihe kizaza bizasaba ko dutunga missiles 300 zo kwirinda ICBM 100 za Koreya ya Ruguru."

Patrick O’Reilly yatangaje ko gushwanyaguza Missiles iriho umutwe w’igisasu kirimbuzi udahambaye bituma hatabaho ingaruka z’icyo gisasu kirimbuzi. Avuga ko bisaba ko icyo gisasu giturikirizwa ku butumburuke bwa kilometero 70 ariko ngo giturikirijwe ku butumburuke bwa kilometero 10, ubutaka ngo bwakwandura ku rwego rwo hejuru.

Itsinda ryitwa 38 North ryo muri Koreya ya Ruguru ryagerageje kwerekana uko byagenda haramutse haturikirijwe igisasu mu Mujyi wa Tokyo mu Buyapani, Seoul muri Koreya y’Epfo cyangwa Manhattan muri Amerika.

Iryo tsinda ryagaragaje ko igisasu gifite ingufu zingana na kilotonnes 250 (cyaba gikubye inshuro 16 mu bukana icyarashwe i Hiroshima) ngo cyahitana abantu 700.000, miliyoni 2,5 zigakomereka. Ni ibintu biteye ubwoba ariko bishoboka.

ICBM ni iki?

Intercontinental ballistic missile ,ICBM, ni Missile ishobora kuraswa ku ntera ndende. Iba itwaye umutwe w’igisasu cya kirimbuzi. Ishobora kuraswa ku ntera ya Km 5.500 uretse ko ngo hari n’igihe yaraswa ikagera ku ntera ya Km 10.000 cyangwa izirenzeho.

Koreya ya Ruguru yagaragaje ko ifite Missile KN-08, ishobora kuraswa ku ntera ya Km 11.500 na KN-14 ishobora kuraswa ku ntera ya Km 10.000. Hwasong-15 yo ishobora kugera kuri Km 13.000.

Inkuru bijyanye:

Yifashishije igikapu agendana iteka, ni gute Perezida wa Amerika atanga itegeko ryo kurasa ibisasu kirimbuzi ?

Ni bukana ki Bombe H igira ku buryo isi yose yakangaranyijwe n’iyo Koreya ya Ruguru yagerageje?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo