Ibyihariye kuri MQ-9 Reaper, Drone ya Miliyari 61 FRW izacunga umutekano kuri ‘Bastille Day’

Mu rwego rwo gukaza umutekano ku munsi wahariwe kwizihiza ubumwe bw’Abafaransa, Bastille Day, wizihizwa buri wa 14 Nyakanga aho hazaba hanatumiwe Perezida Donald Trump, Drone ya gisirikare MQ-9 Reaper nayo izifashishwa.

MQ-9 Reaper ni Drone ihambaye mu gukora akazi k’ubutasi. Ikinyamakuru Europe 1 gitangaza ko aribwo bwa mbere MQ-9 Reaper izaba yifashishijwe mu Bufaransa mu gucunga umutekano. Izifashishwa mu rwego rwo gukaza umutekano no kureba ko ntawazabangamira uyu munsi igihe hazaba haba akarasisi kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ubwo uyu munsi uzaba wizihizwa. Abandi bapolisi 11.000 n’aba ‘gendarmes’ nabo bazaba bacunze umutekano.

Uku gukaza umutekano bije bikurikira ifatwa ry’umugabo wari ufite umugambi wo kuzahitana Perezida Emmanuel Macron ubwo azaba ari muri aka karasisi.
Inzego z’umutekano zahawe aya makuru n’umuntu ukoresha urubuga rwa internet rukinirwaho imikino nyuma yaho uyu ukekwa yari amaze kwandikaho ko ashaka kugura imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov yo kuzagabisha igitero, akarasa Macron.

Umwaka ushize abantu 86 bishwe mu gitero cyagabwe hakoreshejwe imodoka ubwo na none bari mu birori byo kwizihiza ubumwe bw’Abafaransa ku munsi uzwi nka Bastille Day i Nice.

Ibyihariye wamenya kuri MQ-9 Reaper

MQ-9 Reaper ni indege idasaba umupilote (Drone) yagenewe gukora ubutasi ndetse no kwifashishwa ku rugamba. Ikorwa n’ikigo cy’Abanyamerika General Atomics. Bimwe mu bihugu bifite ubu bwoko bwa Drone ni Amerika, Ubwongereza, Espagne, Australie, Ubutaliyani, Ubuholandi ndetse n’Ubufaransa.

MQ-9 Reaper ikoreshwa na moteri imwe yo mu bwoko bwa Honeywell TPE-331-10T . Ifite uburebure bwa metero 11, n’ubuhagarike bwa metero 3,56. Nta kintu kiyirimo ipima ibiro 2 .220 kandi ntishobora kurenza ibiro 4 .540 . Umuvuduko wo hejuru ishobora kugenderaho ni ibirometero 480 ku isaha imwe (480km/h). Ifite ubushobozi bwo gutwara missiles 4 ishobora kurasa ku butaka zo mu bwoko bwa AGM-114 Hellfire, ikaba yatwara na missiles 2 yakwifashisha mu rugamba rwo mu kirere zo mu bwoko bwa AIM-92 Stinger. MQ-9 Reaper kandi ifite ubushobozi bwo gutwara bombes/ bombs 2 yarasa ku butaka zo mu bwoko bwa GBU-12 Paveway II.

MQ-9 Reaper ihambaye mu gukora ubutasi no kugaba ibitero igihe bibaye ngombwa

Ku nshuro ya mbere iguruka hari mu mwaka wa 2011. Ikinyamakuru The Mirror mu nkuru yacyo ‘The technology behind the MQ-9 Reaper that led to the execution of Jihadi John’ yo muri 2015, cyatangaje ko MQ-9 Reaper agaciro ka miliyoni 64 z’ama Euro. ni angana na miliyari zisaga 61 z’amafaranga y’u Rwanda (61.545.363.200FRW).

Ku ruhande rwa Amerika buri rwego rw’igisirikare rwagiye rusaba uruganda rwa General Atomics kurukorera Drone ijyanye n’akazi bakora. Nko ku ruhande rw’igisirikare cyo mu kirere cya Amerika ( US Air Force), cyasabye uru ruganda kubakorera Drone izajya yifashishwa ku manywa na nijoro, bitewe n’igihe umwanzi cyangwa icyo bashaka kuneka kibonekeye. Ni iyo kwifashisha yunganira izindi ndege zitwarwa n’abapilote zinatwara intwaro ziremereye.

Ku itariki 18 Gicurasi 2006 urwego rushinzwe indege muri Amerika rwatanze uburenganzira bw’iguruka rya MQ-1 na MQ-9 mu kirere cya Amerika mu rwego rwo gushakisha abantu bari barokotse ibiza byari byagwiriye Amerika.

Kugeza ubu MQ-9 zinakoreshwa n’igisirikare cya Amerika muri Afghanistan zihagurukiye ku kibuga cya Balad ari nacyo kinini Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite muri icyo gihugu. Igitero cya mbere MQ-9 zakoreye muri Afghanistan cyabaye tariki 28 Ukwakira 2007 , missiles zo mu bwoko bwa Hellfire ziraswa ku mitwe y’inyeshyamba.

Mu nkuru y’ikinyamakuru The Mirror twavuze haruguru, iki kinyamakuru gisobanura uburyo urwego rw’ubutasi rwa Amerika, CIA rukoresha Drones zo muri ubu bwoko mu rwego rwo gukurikirana ibyihebe bashaka bagendeye kuri telefone bakoresha, bakaba banabica bagendeye kuri ayo makuru.

Michael Hayden wahoze akuriye CIA yatangaje ko bica abantu bagendeye ku makuru anyuranye babona bagendeye kuri sim Card zikoreshwa muri telefone ngendanwa. Izi Drones kandi zihobora no kuneka abantu zigendeye kuri wifi cyangwa se Bluetooth.

Yagize ati " We kill people based on metadata."

Nyuma y’aho ibyihebe bimenye iri koranabuhanga MQ-9 Reaper ikoresha, ntibagikunda gukoresha telefone ngendanwa. Iyo bibaye ngombwa ko bazikoresha, baziha abaturage b’abasivili bakaba aribo bazibatwaza cyangwa se bagakoresha sim Cards nyinshi batumanaho.

Uwahoze akuriye urwego rw’ubutasi rw’Ubwongereza avuga ko nubwo ibyihebe bikoresha sim cards nyinshi mu rwego rwo kujijisha ariko ngo bigera aho bagakora ikosa ari naho bahera bamenya aho baherereye.

Izaguruka amasaha arenga 2 icunga umutekano ku munsi wa ‘Bastille day’

Kugeza ubu Ubufaransa bufite MQ-9 Reaper 6. Kuva muri 2015 igisirikare cy’Ubufaransa cyakunze gukoresha ubu bwoko bwa Drone muri ‘Mission’ bise Barkhane ibera mu bice bya Sahara.

Bwa mbere MQ-9 Reaper yagurukiye mu kirere cy’ Ubufaransa tariki 4 Nyakanga 2017. Ku itariki 14 Nyakanga izahagurukira ku kibuga cya Cognac. Izamara amasaha 2 n’igice icunga umutekano mu murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris. MQ-9 Reaper ishobora kumara mu kirere amasaha 19 ifata amashusho. Kugeza ubu Abafaransa bayifashisha mu rwego rw’ubutasi ariko ikinyamakuru Europe 1 gitangaza ko mu gihe kizaza, izajya inifashishwa mu bice biberamo intambara nkuko Ubwongereza na Amerika bazikoresha.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo