Ibitangaje kandi bidasanzwe mu myubakire ya ‘Pyramides’ zo mu Misiri

Misiri ya kera ifite amayobera menshi agoranye kuyumva ariko iyo bigeze ku iyubakwa rya Pyramides/Pyramids (Soma piramide) bigorana kurushaho. Pyramides zimaze imyaka hagati ya 6500 na 4500 ariko nanubu biracyagoye abahanga kubasha gusobanura uburyo abantu bo muri icyo gihe babashije kuzubakana ubuhanga buhambaye.

Pyramides zashyingurwagamo abami bo muri Misiri ya kera bahuriraga ku izina rya ‘Pharaon’ (soma Farawo). Zari zigenewe gushyingurwamo ba Pharaons ariko n’abandi bantu babaga bakomeye mu bwami bashyingurwamo. Muri abo habaga harimo umwamikazi ndetse n’abandi bayobozi bakuru.

Abashakashatsi benshi bahuriza ku kuba izi Pyramides zarubatswe hagati y’umwaka wa 4500 na 2500 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu. Buri imwe igatwara byibuze igihe kingana n’imyaka 20. Izubatswe mu Misiri zibarirwa hagati ya 90 n’ijana, gusa iziherereye mu gace ka Giseh nizo zubakanye ubuhanga buhanitse kugeza n’ubu bukibazwaho na benshi.

Pyramide ya Kheops , inini muri zo niyo ikunda kugarukwaho cyane. Pyramide ya Kheops ari nayo nini iza mu bintu nyaburanga bihebuje byo mu isi ya kera( sept merveilles du monde antique) ndetse ikaba ari imwe mu bikiriho. Ifite uburebure bwa metero 146, ikagira uburemere bwa toni 6 , amabuye ayubatse(Blocs) agera kuri miliyoni 2,3 rimwe rifite byibuze uburemere bwa toni 2,5. Gusa abandi bashakashatsi ku mateka ya Misiri ya kera (Egyptologues) bo bahamya ko aya mabuye ashobora kuba ari hagati ya 600.000 kugeza kuri miliyoni 4.

Ubuhanga bwakoreshejwe izi Pyramides zubakwa nanubu buracyibazwaho n’inzobere

Abashakashatsi benshi bakunze kwibaza ubuhanga abafundi bubatse Pyramide ya Kheops bakoresheje ngo babashe kuzamura amabuye afite uburemere bungana gutya muri metero hafi 146 iyi Pyramide ifite kandi iterambere ryari rikiri hasi cyane. Ibi ninabyo ikinyamakuru Le monde cyanditse mu nkuru yacyo’ Les secrets de Kheops et Toutankhamon bientôt dévoilés ?’yo ku wa 13 Mutarama 2016.

Amwe mu mabuye yubatse Pyramide nini ya Kheops yavanwaga mu gace ka Aswan (Amajyepfo ya Misiri), ni ukuvuga mu biremotero 800 uvuye aho iyi Pyramide yubatse. Yazanwaga nande, atwawe gute ko muntu yari ataratangira gukoresha ibyuma?

Muri Bibiliya havugwamo uburetwa bwakorwaga n’Abisiraheli babukoreshwa na Pharaon, bamwe ndetse bakemeza ko Pyramides zaba zarubatswe nabo. Nyamara abahanga muby’amateka bemeza ko igihe izi Pyramides zubakiwe , Abisiraheri batari bakibarizwa mu Misiri.

Pyramide nini ya Kheops

Ubuhanga buhambaye Pyramides zubakanye burenze kure cyane ubwenge bwa muntu muri icyo gihe ndetse n’abahanga mu by’ubwubatsi muri iki gihe bakaba batarabasha gusobanura mu byukuri uko Pyramides zo mu Misiri zubatswe. Pyramides zo muri Giseh zubatse ku buryo bugaragaza amerekezo (Points cardinaux), ubuso bwazo n’ubunini bwazo bukoze kuburyo ukoresheje imibare ubona aho biherereye ku ikarita y’isi (coordonnées géographiques )ndetse zikaba ziherereye ku murambararo w’isi (Diametre de notre planète).

Sosiyeti imwe yo mu Buyapani yakoze inyigo kuri Pyramide nini ya Kheops muri 1980, yemeje ko iyo iramuka yubatswe muri iki gihe turimo yari gutwara miliyari 18 z’Amadorali y’Amerika (14.040.000.000.000FRW). Abahanga mu mateka (Historiens) bemeza ko uburo bweraga muri Misiri mu gihe cy’umwaka wose, butari guhaza nibura abakozi bubakaga Pyramide ya Kheops mu gihe kingana n’amezi 6 hatabariwemo abandi baturage.

Urubuga Topito mu nyandiko yarwo ‘Top 10 des mystères des pyramides d’Égypte: des cailloux, mais pas que’ yo mu mpera z’umwaka wa 2014, rutangaza ko hatazwi impamvu nyakuri yatumye izi Pyramides zubakwa kuko nta murambo w’umwami n’umwe wigeze uzisangwamo. Kuba nta mubiri wa Pharaon n’umwe wasanzwemo byemejwe kandi na Todd Alexander, umwanditsi w’igitabo kivuga ku bintu bitangaje byabayeho « Ancient Myteries, Modern Wolrd » .

Ubumenyi nk’ubu n’ubundi buhamga buhambaye tutarondoye ku iyubakwa ryazo butari bwakageze ku isi abubatsi babukuye he ? Niba ikiremwa muntu cyari kitaragira ubuhanga buhanitse nk’ubwubakanywe Pyramides zo mu Misiri, ninde wazubatse ? Haba hari ibindi biremwa byafashije Abanyamisiri mu kuzubaka no kubereka ubwenge bwo kuzubaka ? Ibi n’ibindi bibazo na we wazibazaho ntibirabasha gusobanurwa ku buryo buri ‘scientifique’.

Iyi nkuru igaruka ku bitangaje bigize imyubakire ya ‘Pyramides’ twayiteguye duhereye ku busabe bw’umukunzi wacu. Na we niba hari ingingo ushaka ko tuzagukoreraho icyegeranyo, wakohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Passy

    njye sinumva ukuntu mwumva ko izi pyramides kuzukaba byaba bitangaje.nonese abajya bemera bagasoma bibiliya ntimusoma ahavuga ko lmana yasobanije indimi zabantu kubera ko bari biyemeje kubaka umunara uzatumbagira kugera kumana?ikabatatanya baratangiye imirimo?ubuhanga bari gukoresha icyo gihe kuki mutumva ko ababakomotseho bo basigaranye buke muribwo bakubaka izi pyramides??

    - 22/03/2017 - 13:51
  • Omary

    - 28/03/2017 - 04:24
  • Omary

    Gahunda yo kubaka iriya pyramide nini kurusha niwo wa munara uvugwa mu bitabo by’ivugabutumwa bitandukanye bavuga uko Pharaoh yashatse kugera ku Maana kko kuva bidutangaza ubwo icyo gihe ntibyari bisanzwe kndi ntibitangaje cyne kko abantu bo ha mbere bahoranye ubwenge bwinshi,imbaraga nyinshi kko bari barebare knd b’ibigango ugereranyije n’umuntu w’iki gihe. Amateka avuga ko uko ibinyejana bigenda bisimbirana ariko intege za muntu zigenda zigabanuka ndetse n’ubushobozi bwo mu mutwe. Izo nizo ngingo numva zitatuma tubitangarira cyne.

    - 28/03/2017 - 04:28
  • Rutwe

    1776 nihozira pyramide zabayeho .niba nambere yaho zarabaga ho simbizi .gusa nano ne ifite nye isano na society familly elliminati ahobari ntiha bura akarango ka pyramide

    - 14/02/2018 - 13:42
  • smart

    niki none s cinyegeje inyuma y iyubakwa rya piramide?

    - 5/07/2019 - 22:09
Tanga Igitekerezo