Ibishya: Uko George Floyd yasezeye ku bana be na nyina ari gupfa

Inyandiko z’urukiko zivuga uburyo George Floyd yatakambye akanavuga amagambo yo gusezera ku bana be na nyina, mu gihe umupolisi wari wamushinzeho ivi we yamubwiraga ko ari kwimarira umwuka.

Izi nyandiko z’urukiko zagaragajwe n’umwe mu bunganira mu mategeko umupolisi umwe mu baregwa uruhare mu kwica Bwana Floyd, umwirabura utari witwaje intwaro.

Urupfu rwe mu kwezi kwa gatanu rwateje imyigaragambyo ikomeye muri Amerika, ndetse yageze n’ahandi ku isi.

Izi nyandiko zitanga amakuru arushijeho ku bihe bya nyuma bya Bwana Floyd.

Abapolisi bane; Derek Chauvin wari umushinzeho ivi, aregwa ibyaha birimo ubwicanyi bwo mu kiciro cya kabiri (ubwicanyi butateguwe), naho bagenzi be Thomas Lane, J Alexander Kueng na Tou Thao baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi.

Izi nyandiko zagaragajwe uyu munsi kuwa kane n’uwunganira Bwana Thomas Lane asaba ko uwo yunganira atongera gukurikiranwa.

Izo nyandiko zerekana iki ?

Kugeza ubu amashusho yafashwe n’abari aho byabereye agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, niyo yari agize byinshi mu bizwi ku gufatwa no ku rupfu rwa Floyd.

Izi nyandiko nshya zo zitanga amakuru arambuye kurushaho.

Zerekana kuva ubwo abapolisi Lane na Kueng bageraga aho byabereye ku muhanda mu mujyi wa Minneapolis, kugeza haje imodoka itwara indembe ngo itware George Floyd.

Izi nyandiko ni ibyandukuwe biva mu mashusho (video) yafashwe kuri camera ntoya zari kuri Lane na Kueng, zerekana ko Bwana Floyd yatakambye inshuro zirenga 20 ko atabasha guhumeka.

Aba bapolisi bamusanze aho yahagaritse imodoka imbere y’iduka, bamukekaho gukoresha inoti ya $20 y’impimbano.

Ari ku mapingu kandi bamupfukamyeho, Bwana Floyd yatsikimbye abwira umupolisi Chauvin ko atabasha guhumeka, yongeraho ati: "Ugiye kunyica, yewe".

Bwana Chauvin, werekanwa mu mashusho yafashwe n’ababibonye ashinze ivi kuri Floyd hafi iminota umunani, aramusubiza ngo: "Noneho ceceka, reka gusakuza.

"Kuko kuvuga bisaba umwuka mwinshi."

Izi nyandiko zivuga ko Bwana Floyd atarwanyije aba bapolisi ubwo bari bamusanze.

Bwana Lane yasabye Floyd inshuro icumi kwerekana amaboko ye mbere yo kumutegeka gusohoka mu modoka.

Mu kumusubiza, Bwana Floyd yagize ati: "Nigeze, nigeze kuraswa muri ubu buryo, bwana mupolisi". Ntabwo bizwi neza icyo yasobanuraga.

Aba bapolisi bahise bamwambika amapingu bamushyira inyuma y’imodoka yabo. Floyd yatangiye kubabwira ko afite ubwoba bw’aha hantu bamushyize.

Bwana Lane yamubajije niba "hari ikintu yafashe". Floyd aramusubiza ati: "Mfite ubwoba".

Aba bapolisi bamuvanye aho maze bamurambika hasi. Bwana Chauvin amushingaho ivi.

Inyandiko z’uyu munyamategeko zivuga ko Bwana Floyd yatakambye inshuro zirenga 10 avuga ijambo "Mama".

Yaravuze ngo: "Ibi simbyumva. Mama, ndagukunda. Ndagukunda".

"Mubwire abana banjye ko mbakunda. Ndapfuye."

Mu gihe kimwe muri iyo minota, Bwana Floyd ariho atsikimba ko atabasha guhumeka, Bwana Lane yabajije Bwana Chauvin ati: "Ese ntitwamuryamisha ku mbavu?".

Chauvin aramusubiza ati: "Hoya, araguma atya aha twamufatiye".

Uwunganira Chauvin ntacyo aravuga kuri izi nyandiko kuva zasohoka.

Kuki izi nyandiko zisohotse ubu ?

Izi nyandiko zasohowe hagamijwe kurengera Bwana Lane muri iki kirego, umupolisi wari umaze iminsi atangiye uyu mwuga mu gihe Floyd yicwaga.

Earl Gray umunyamategeko umwunganira, ari nawe wasohoye izi nyandiko, avuga ko "nta mpamvu umukiriya we akwiye kuba aregwa".

Izi nyandiko yasohoye zirimo kandi ibazwa Lane yakorewe n’abashinzwe iperereza bo mu biro bikurikirana ibyaha bya leta ya Minnesota.

Muri iryo bazwa, Bwana Lane yavuze ko yavanyemo imbunda agategeka Floyd kwerekana amaboko ye ubwo yari abonye ko yayashyize munsi y’intebe.

Lane yari amaze iminsi atangiye umwuga w’igipolisi ubwo ibi byabaga mu kwezi kwa gatanu

Amafoto yafatiwe mu modoka Bwana Floyd yari arimo mbere yo gufatwa, yerekana inoti ebyiri za $20, umunyamategeko Gray akavuga ko zari impimbano.

Mu mpera z’ibazwa, umwe mu bamubazaga yabajije Bwana Lane niba we cyangwa Chauvin baragize uruhare mu rupfu rwa Floyd.

Umunyamategeko we Gray yahise abwira umukiliya we ati: "Icyo ndagihagaritse. Ntabwo uri bugire icyo ugisubizaho".

Ni ibiki byabaye kuva Floyd yapfa?
Amashusho yafashwe n’abatambukaga yatumye ibyabaye bimenyekana, biteza imyigaragambyo ikomeye muri Amerika yamagana ivanguraruhu n’urugomo abapolisi bakorera abirabura.

Inzego z’igipolisi, iza guverinoma n’abikorera ubushabitsi bamwe, zemeje impinduka mu bijyanye n’ubusumbane bushingiye ku ruhu bwateje ibi.

Amashusho n’ibirango by’amateka bifitanye isano n’ubucakara muri Amerika no mu bindi bihugu byasenyuwe n’abigaragambya, ahandi abategetsi baba ari bo babyisenyera.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo