Ese USA yatsinda Iran mu ntambara biyoroheye? Igereranya ku ngufu za gisirikare z’ibihugu byombi

Perezida Donald Trump yaraye ategetse ingabo ze kurasa ‘rocket’ ku modoka yari itwaye Gen Qassem Soleimani wari usanzwe ayobora umutwe udasanzwe w’ingabo zirinda Ayatollah wa Iran (Umutegetsi w’ikirenga), Minisitiri w’intebe n’abandi bantu bakomeye mu gihugu. USA yamushinjaga kuba inyuma y’igitero giherutse kugabwa kuri Ambasade yayo iri i Bagdad muri Iraq.

Imodoka ya Gen Soleimani yarasiwe ku kibuga cy’indege cya Iraq i Bagdad.

Abademukarate bavuga ko ikemezo cya Trump gishobora gutuma intambara yeruye irota kandi bamunenga ko yagifashe atabanje kugisha inama Inteko ishinga amategeko.

Kiriya gitero kandi kishe Gen Abo Mahidi al-Muhandis wari umuyobozi wungirije w’umutwe bivugwa ko ufashwa na Iran witwa Popular Mobilization Forces, uyu ukaba ari wo CIA yamenye ko wateguye ukanagaba igitero kuri Ambasade ya USA i Bagdad.

Abasesenguzi bavuga ko kiriya gitero kije gukoza agati mu ntozi kuko n’ubundi intambara yatutumbaga hagati ya Iran na USA, bakavuga ko Iran ishobora kuzihimura kuri USA ikagaba ibitero kuri Israel cyangwa ku nyungu za USA aho ziri hose muri Aziya yo Mu burasirazuba bwo hagati.

Kuba Soleimani yari umwanzi wa USA hari n’abademukarate babyemeza ariko bakavuga ko kwica umuntu wa kabiri ukomeye muri Iran kandi bigakorwa nta bwumvikane n’Inteko ishinga amategeko ari ikosa rishobora gushyira akarere kose Iran ihereremo mu ntambara.

Joe Biden we yeruye avuga ko Trump akojeje agati mu ntozi.Kuri Twitter ubuyobozi bwa Iran bwanditse ko USA igomba kuzirengera ingaruka zose zizakurikira ikemezo cya Donald Trump cyo kuyicira umusirikare mukuru.

Gen Qassem Soleimani yafatwaga nk’uwa kabiri ukomeye muri Iran akaba ari we wayoboraga umutwe w’ingabo zirinda Ayatollah n’abandi bakomeye muri kiriya gihugu

Igereranya hagati y’ingufu z’ibihugu byombi mu bya Gisirikare

Iran na Leta Zunze Ubumwe (USA) ni ibihugu kuri ubu birebana ay’igwe cyane cyane nyuma y’aho USA ifashe icyemezo cyo kwikura mu masezerano y’ubufatanye bugamije kurwanya ikora n’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi USA yari ihuriyemo na Iran.

Aya masezerano ‘Joint Comprehensive Plan of Action (JCPOA), azwi nka Iran Deal cyangwa ‘Amasezerano ya Iran agamije kubuza Iran gukomeza umugambi na gahunda yayo gukora ibisasu bya misile ndetse no gukora intwaro kirimbuzi zikorwa hifashishijwe ingufu za ‘nucleaire’.

Yasinywe ku itariki 14 Kamena mu 2015 hagati ya Iran n’ibihugu bitanu bihoraho bigize Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ari byo USA, Ubushinwa, Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage hiyongereyeho Umuryango w’Ubumwe by’Uburayi.

Mu magambo y’ubushotoranyi, Perezida wa USA, Donald Trump yanditse kuri Twitter ku wa 23 Kamena, uyu mwaka, yihanangirije Perezida wa Iran, Hassan Rouhani avuga ko [Perezida Rouhani] ‘azahura n’ingaruka zifite ubukana bukaze kandi zageze kuri bake cyane mu mateka y’isi.’

Byari bikurikiye amagambo Perezida Rouhani yavugiye kuri Televiziyo yihanangiriza USA nyuma y’urunturuntu rwari rumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Mu mvugo ikakaye, Perezida Rouhani yagize ati " Ntugakinishe umurizo w’intare, bitari ibyo, uzabyicuza. Kubana amahoro na Iran byabyara amahoro asesuye kandi intambara warwana na Iran yaba ari nyina w’intambara zose."

Rouhani yongeyeho ati " Ntabwo muri mu mwanya ndetse ntimufite inshingano yo gusaba igihugu cya Iran gukora ibihabanye n’inyungu zacyo ndetse n’ibyahungabanya umutekano wacyo."

Nyuma yo kwikura muri aya masezerano kwa Trump, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubijeho ibihano zari zarafatiye Iran, igihugu kigendera ku matwara ya kiyisilamu.

Iran yaba ifite intwaro kirimbuzi ?

Ibyo kuba Iran yaba icura intwaro kirimbuzi byatangiye kunugwanugwa no gutera ibihugu bituye isi ubwoba mu mwaka wa 2003 ubwo iki gihugu cyatangazaga ku mugaragaro umugambi wacyo wo gukoresha ingufu za nucleaire zifashishwa mu gucura intwaro kirimbuzi.

Mbere y’uko aya masezerano ya JCPOA asinywa, Iran yari ifite ingano ihagije y’ikinyabutabire cya Uranium yabasha gukora ibisasu bya kirimbuzi biri hagati y’umunani n’icumi.

Bitewe n’ibyumvikanyweho muri aya masezerano, 98 ku ijana by’iyi Uranium yarangijwe ariko ntibizwi neza niba Iran yarigeze icura intwaro kirimbuzi zayo bwite nkuko bamwe babivuga.

Igisirikare cya Iran kibamo ibice bibiri: Kimwe kizwi nka Islamic Revolutional Guard Corps ndetse n’icyitwa Artesh Military.

Igisirikare cya Artesh kigizwe n’abasirikare babarirwa mu 350.000 bari mu kazi, kikaba ari na cyo gishinzwe kugenzura intwaro zisanzwe, zinacunga ikirere ndetse n’amazi.

Igisirikare kizwi nk’icy’impinduramatwara (Revolutionary Guard) kigizwe n’abasirikare babarirwa mu 125.000 kikaba ari cyo gishinzwe by’umwihariko ibikorwa by’ubutasi n’ibindi bikorwa bya gisirikare.

Ubwo Perezida Trump yatangazaga ko USA yikuye mu masezerano ya Iran muri Gicurasi uyu mwaka, yavuze ko aya masezerano ‘ateye ubwoba ndetse abogamiye uruhande rumwe gusa ku buryo atakabaye yarakojejweho umunwa w’ikaramu na rimwe ngo asinywe.”

Trump yatanze umuburo kuri Iran avuga ko azayifatira ibihano by’ubukungu byo ‘ku rwego rwo hejuru bishoboka’.

Ibi bihano mu gihe byaba biramutse bishyizwe mu bikorwa, byagira ingaruka ku bucuruzi bw’Abanya Iran, abacuruzi ba peteroli ndetse na Banki Nkuru y’icyo gihugu.

Icyakora nubwo USA yikuye muri aya masezerano, Ubwongereza, Ubufaransa ndetse n’Ubudage bwagumye buyakomeyemo. Iran birayisaba guhitamo hagati yo kuguma muri aya masezerano igashyikirana n’ibihugu byo mu Burayi cyangwa ikemera ibyo USA iyisaba.

Perezida Rouhani yavuze ko iyo mishyikirano n’ibihugu by’u Burayi nitagira icyo ibyara, igihugu cye kizahita gisubukura umugambi wacyo wo gucura ibisasu kirimbuzi.

Mu gihe hatasibye iterana ry’amagambo hagati ya USA na Iran cyane cyane mu gihe cyubutegetsi bwa Mahmoud Ahmadinejad wategetse Iran mu gihe cya manda ebyri z’imyaka ine ine kuva mu 2005 kugeza mu 2013, hari benshi bibaza mu by’ukuri igihugu gikomeye kurusha ikindi mu bya gisirikare hagati ya Iran ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iyi nkuru, Rwandamagazine yakoze igereranya ku ngufu za gisirikare hagati y’ibi bihugu byombi, rikaba ari igereranya twakoze twifashishije icyegeranyo cya nationmaster.com mu nkuru yayo wasanga hano.

Iran ifite indege z’intambara 407 mu gihe USA iyikubye inshuro umunani kuko ifite izigera kuri 3.318 ikaba ari na yo (USA) ifite umubare munini kurusha ibindi bihugu byose ku isi. Iran kandi ifite kajugujugu 100 zigaba ibitero (attack helicopters) mu gihe USA iyikubye inshuro zirenga 64 kuko yo itunze izigera ku 6.417.

Iran ifite ibifaru by’intambara (tanks) bingana n’ 2,895 mu gihe USA ifite ibingana n’ 8.275 ikubye Iran inshuro zirenga eshatu ikaba ari na yo ya mbere ku isi ifite umubare munini wabyo.

Igisirikare cya Iran gikoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 10 z’amadolari (US$10 Bn) mu gihe icya USA gikoresha miliyari 682 z’amadolari ya Amerika, kikaba gikubye icya Iran inshuro zisaga 68 kikaba kandi ari na cyo (icya USA) kiza ku mwanya wa mbere mu gukoresha ingengo y’imari itubutse ku isi.

Muri Iran, ni itegeko ku mwana w’umuhungu wese wujuje imyaka 18 kujya mu gisirikare aho amasomo amara amezi 18. Ku babikorera ubushake (volunteers) ni ku myaka 16 mu gihe ari imyaka 17 y’amavuko ku bashaka kujya mu zindi nzego z’umutekano. Nta muntu w’igitsina gore usabwa kujya mu gisirikare muri Iran.

Ushaka kujya mu gisirikare cya USA asabwa kuba yujuje imyaka 18 y’amavuko ariko atarengeje imyaka 42 mu ngabo z’igihugu mu gihe umubare ntarengwa w’imyaka ku muntu ushaka kujya mu ngabo zirwanira mu kirere ari 27 na ho izirwanira mu mazi zikoresha amato y’intambara ukaba 34 mu gihe izirwanira mu mazi (marines) hasabwa kuba utarengeje imyaka 28.

Nta bwato na bumwe bugwaho indege z’intambara Iran igira mu gihe USA igira amato agera ku 10 ikaba iza ku mwanya wa mbere ku isi mu gihe ibihugu byombi bifite amato abiri abiri ashobora kwambuka inyanja arwana.

Iran ifite amato 14 ashobora kurwanira mu nsi y’amazi mu gihe USA yo ifite amato abiri nk’ayo ikaba iri ku mwanya wa munani ku isi mu gihe Iran ari yo ya mbere.

Iran ifite abaparakomando (bamanukira mu mitaka) basaga miliyoni n’igice mu gice na ho USA ikagira abagera ku 11.035 inshuro 137 nke ugereranyije na Iran.

Ukurikije uko imibare y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’iy’abasirikare byabo ingana, Iran ifite abasirikare basaga umunani ku baturage igihumbi (8.57/1000) mu gihe muri USA ari abasirikare basaga batanu ku baturage igihumbi (5.22/1000). Aha, Iran ikubye USA inshuro 64% ikaba iya 36 ku isi mu gihe USA ari iya 70.

Iran ifite abasirikare 513,000 mu gihe USA ifite abasirikare miliyoni 1.37, aha Iran ibarirwa ku mwanya wa munani mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare ku isi mu gihe USA iza ku mwanya wa gatatu ku isi.

Iran ikoresha 2.5% by’ingengo y’imari yayo ku mwaka mu bikorwa bya gisirikare, ikaba ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’ibihugu bikoresha ingengo y’imari nini mu gisirikare mu gihe USA ikoresha 4.6% by’ingengo y’imari yayo mu bikorwa bya gisirikare ku mwaka ikaba iya mbere ku isi.

Iran ifite amato y’intambara 25 ariko ashobora no kurwanira ku butaka (amphibious warfare ships) mu gihe USA yo ifite amato nk’ayo 30.

Buri mwaka, abagabo bujuje umubare w’imyaka y’abashobora kujya mu ngabo baba ari 715.111 muri Iran mu gihe muri USA ari miliyoni 2.16, ni iya gatanu ku isi mu gihe Iran ari iya 15 ku isi.

Iran itunze intwaro zigendanwa (weapon holdings) zingana na miliyoni 5.9 biyishyira ku mwanya wa 14 ku isi mu gihe USA iyikubye karindwi kuko itunze izingana miliyoni 38.54 biyishyira ku mwanya wa mbere ku isi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Amahanga yunge ibi bihugu naho ubundi bitabaye ibyo intambara yabaho yaba ikomeye.

    - 14/01/2020 - 11:24
  • charles

    tramp ntakageyiyemera azave kubuyobozi ayobore isibo

    - 15/01/2020 - 18:53
Tanga Igitekerezo