Inkuru Zicukumbuye

CIA yatangaje uko inuma zanekeraga Amerika mu ntambara y’ubutita

Urwego rw’ubutasi bwo hanze rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, CIA, rwahishuye amakuru yari akibitswe nk’ibanga y’ukuntu iki gihugu cyifashishije inuma mu gukora ubutasi mu gihe cy’intambara y’ubutita. Inyandiko zikubiyemo uko izo numa zakoraga ubutasi zivuga ukuntu zahabwaga imyitozo yo gukora ibikorwa by’ubutasi mu gufotora ahantu hakomeye mu...

Uko Amerika ’yakuye maneko wayo ukomeye mu Burusiya’ kubera ikosa ryakozwe na Trump

Hari amakuru mashya ku bivugwa ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakuye maneko wazo wo ku rwego rwo hejuru muri leta y’Uburusiya mu mwaka wa 2017 kubera kumena ibanga byakozwe na Trump. Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko yitwa Oleg Smolenkov, wakoreraga umujyanama ukomeye wa Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya. Amakuru avuga ko uwo maneko...

Abaherwe batatu muri Africa batunze ibiruta iby’abantu miliyoni 650

Abantu batatu bakize kurusha abandi muri Afurika umutungo wabo uruta uw’abakene miliyoni 650 bo kuri uyu mugabane uwushyize hamwe nk’uko raporo shya ya Oxfam ku busumbane ibigaragaza. Aba bantu bose bangana na kimwe cya kabiri cy’abaturage bose ba Afurika. Iyi raporo yiswe ’A Tale of Two Continents’ yasohotse mu ijoro ryakeye mu gihe abategetsi...

Ubuhakanyi buri gufata indi ntera, Hari ubwo imyemerere ishingiye ku madini izashira ku isi ?

Umubare w’abantu biyongera uko bwije n’uko bukeye ndetse bagera ku mamiliyoni ku isi bavuga ko batemera ukubaho k’ubuzima nyuma y’urupfu; ko ubuzima burangira iyo umuntu apfuye, kandi ko nta Mana ibaho ndetse ko n’umugambi w’ijuru ari baringa. Iyi myemerere kandi igenda izamuka buhoro nubwo idashyigikiwe cyane. Mu bihugu bimwe na bimwe,...

Wari uziko Hitler yari afite abakobwa bari bashinzwe kubanza gusuzuma ibiryo bye ?

Kimwe mu bintu bitamenyekanye vuba kuri Adolf Hitler wayoboye Ubudage mbere no hagati mu ntambara ya Kabiri y’Isi, ni ibyerekeye itsinda ry’abakobwa 15 bari bashinzwe kubanza gufata ku mafunguro ya Hitler kugira ngo bimenyekane niba atarozwe. Hashize imyaka itandatu gusa inkuru y’aba bagore imenyekanye kuko yamenyekanye mu mwaka wa 2013....

Premier League: Abakinnyi bahembwa akayabo, abakozi bo hasi ’bakagorwa no kurya’

Amakipe yo muri shampiyona ya Premier League yashishikarijwe guhemba abakozi bayo bose umushahara ushyize mu gaciro, mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryarangiye ejo aya makipe akaba yarasohoye miliyari 1.41 z’amapawundi. Abakozi benshi bakora isuku, abacunga umutekano, abategura amafunguro n’abandi, ntibahembwa umushahara watuma bashobora kubona...

Turukiya yasabwe guhitamo indege z’intambara za Amerika cyangwa misile z’Uburusiya zihanura indege 80 icyarimwe

Turukiya yahawe igihe ntarengwa cy’impera y’ukwezi gutaha kwa karindwi ngo ihitemo hagati yo kugura indege z’intambara zikorwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubwirinzi bwo guhanura indege bw’ibisasu bya misile bukorwa n’Uburusiya. Patrick Shanahan, Minisitiri w’ingabo w’agateganyo w’Amerika, yatanze icyo gihe ntarengwa mu ibaruwa yandikiye Hulusi...

Habuze gato ngo Jackie Chan asige ubuzima muri izi filimi… imwe yatumye anabagwa mu bwonko - Urutonde

Jackie Chan ni izina rikomeye cyane ku isi muri sinema muri filimi zizwi nk’iz’ibikorwa (action movies). Niba hari umukinnyi wa filime wakinnye izirimo ibikorwa biteye ubwoba cyangwa bishobora guteza abazikina ibyago (ibizwi nka stunt), Jackie Chan aza imbere. Ibi bikorwa kandi bisaba gukoresha ibice by’umubiri byagiye binatuma akomereka...

Abagore bo muri Koreya ya ruguru ’bagirwa abacakara mu buraya’ mu Bushinwa

Icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu w’i London mu Bwongereza kivuga ko ibihumbi by’abagore n’abakobwa bo muri Koreya ya ruguru bacuruzwa nk’abacakara mu buraya mu Bushinwa. Iki cyegeranyo cy’umuryango Korea Future Initiative kivuga ko batwarwa babishaka cyangwa batabishaka bagacuruzwa nk’indaya cyangwa bakagurwa n’abagabo...

Ni umutamenwa, divayi ,ababyinnyi b’abagore,…ibyo wamenya kuri Gariyamoshi n’ingendo z’amayobera bya Kim Jong Un

Kim Jong-un, Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru azwi nk’umunyagitugu ukomeye kandi afatwa nk’umunyabikorwa bifatwa by’ubugome bukabije nyuma yo guhanisha abari bahamwe n’icyaha cyo ‘kugambanira igihugu igihano cyo kurasishwa ibisasu bya ‘missile’ birasa indege. Uretse kuba Kim Jong Un adasiba mu bitangazamakuru mpuzamahanga nk’umutegetsi...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70