Ushobora gutsindira ibihembo kubera ’Post’ cyangwa ’Share’ y’ibicuruzwa bya More Up

Mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abakiriya bayo babagezaho ibyiza gusa, kuri ubu Monaco Cosmetics yatangije igikorwa kizafasha abakoresha imbuga nkoranyamaga kubasha gutsindira ibihembo.

Ubuyobozi bwa Monaco Cosmetics bwatangaje ko ushaka gutsindira ibihembo ashyira ifoto y’ibicuruzwa bya More up kuri facebook cyangwa se kuri instagram, agakora ‘Tag’ kuri Page yabo, ubundi ugize shares nyinshi na likes nyinshi akaba ariwe uhembwa.

Ibicuruzwa bya ‘More up’ birimo amako menshi cyane cyane amavuta yo kwisiga n’ibijyanye nayo akoreshwa n’ abakobwa ndetse n’abagore , ibirungo by’ubwiza (Makeup/ maquillage) byihariye, bitangiza uruhu. Ni Makeup bazajya bakoresha mu mutekano wose kuko zitazajya zibangiriza uruhu kuko zifite umwihariko wo kuba zikoze mu mbuto z’umwimerere.

Ukeneye ibindi bisobanura wahamagara kuri 0785207858 cyangwa kuri 0782756606 bakaguha ibisobanuro birambuye.

Uwatsindiye ibihembo ajya kubifata kuri Monaco Café aho ikorera mu nyubako ya T 2000 cyangwa kuri Pension Plaza ahakorera Monaco Cosmetics.

Mu rwego rwo kwifuriza iminsi mikuru myiza iri hafi kwegereza, iduka rya Monaco Cosmetics nanone ryatangiye kugenera abakiriya baryo impano ku bazajya bagura ibicuruzwa byo mu bwoko bwa ’More Up’.

Monaco Cosmetics iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya Grand Pansion Plaza muri etage ya mbere. Grand Pansion Plaza iherereye imbere ya Simba Super Market imbere ya La Bonne addresse House.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo