Nkurangire iduka rifite telefone zifite ubushobozi izindi zidasanganywe

Nyuma y’uko Tecno Mobile Rwanda imuritse telefoni nshya yise Camon X Pro n’iyigwa mu ntege Camon X, zifite ikoranabuhanga rigezweho n’ubushobozi bwo gufata amafoto butari busanzwe kuri telefoni z’uru ruganda, kuri ubu urazisanga mu iduka rya Tecno riherereye ku Kimironko rifite umwihariko wo gukora iminsi 7 kuri 7 ndetse bakanagenera impano abaguzeyo telefone za Smartphones.

Iri duka riherereye ku muhanda ugana Kibagabaga, hagati ya Banki y’Urwego Opportunity ishami rya Kimironko ndetse na Kigali Gaz.

Muri iri duka uhasanga telefone zose zikorwa n’uruganda rwa Tecno cyane cyane iziheruka gukorwa n’uru ruganda zifite umwihariko wo kubika umuriro igihe kirekire ndetse no gufata amafoto meza cyane.

Umwihariko wa Camon X Pro na Camon X

Camon X Pro ifite camera y’imbere ifite Megapixels 24, ububiko bwa Gigabytes 64, na Camera y’inyuma ifite Mega pixels 16.

Camon X yo ifite camera y’imbere ifite ubushobozi bwa Mega Pixels 20 n’iy’inyuma ya Megapixels 16, ububiko bwa 16 GB, zombi zigahurira ku kuba ari iza mbere zikoresha Android ya 8.1 zivuye kuri Android ya 7.0 yari imenyerewe, kandi zikoresha imirongo yose y’itumanaho guhera kuri 2G kugeza kuri 4G.

Izi telefone zose zikaba zifite ubushobozi bwo kuba zashyirwamo cyangwa zigakurwamo urufunguzo hifashishijwe isura (Face ID) cyangwa urutoki. Zombi zifata amafoto acyeye cyane. Camon X Pro yo ikaba inafite Flash imbere n’inyuma.

Camera y’imbere z’izi telefone ni nini kurusha iy’inyuma, ikagira amafoto acyeye cyane. Izi telephone nizo za mbere zibayeho zifite ubushobozi buhambaye kuri camera y’imbere.

Akandi gashya ku kirahuri cyazo ni uko ushobora kuba wakoresha porogaramu ebyiri mu gihe kimwe, ukabireba neza bitakugoye. Urugero ushobora kuba ureba nka film unaganira n’abantu kuri WhatsApp, muri telefioni imwe. Izindi wasangaga wenda biza ari bito cyane.

Indi telefone nshya usanga muri iri duka ni Spark 2 nayo ifunguzwa isura cyangwa urutoki ndetse ikaba ikoresha Android ya 8.

Umwihariko w’iri duka ni uko rikora iminsi yose y’icyumweru ndetse uguzemo Smartphone bakaba bamuha impano. Banafite kandi ibikoresho byose bigendana n’ayo matelefone kandi bya ‘Original’.

Kugeza ubu uruganda rwa Tecno rumaze kwigarurira isoko ryo mu Rwanda, kuko imibare iheruka yerekanaga ko Tecno ifite 75% by’isoko rya telefoni mu Rwanda.

Telefone yo mu bwoko bwa Camon X urayihasanga

Camon X Pro nazo barazifite

N’izindi telefone zose zikorwa na Tecno niho uzisanga

Spark 2 nayo ni nshya

Ibiranga Spark 2

Iri duka riherereye ku muhanda ugana Kibagabaga uvuye ku Kimironko

Uhasanga telefone ziteye amabengeza zikorwa na Tecno

Telefone nto nazo urazihasanga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Siboman eugene

    iyamafaranga meshi igura angahe iyamake igura agahe by uganda 0788551519 mumbwire

    - 13/10/2019 - 12:22
Tanga Igitekerezo