Muri Mattina Hotel, gahunda y’igikombe cy’isi yahujwe na Parilla Choma Meat - AMAFOTO

Mu gihe cy’ukwezi imikino y’igikombe cy’isi kizamara gikinwa, Mattina Hotel yashyizeho gahunda nshya yo guhuza iyo mikino na Parilla Choma Meat yari isanzwe ikorwa 3 mu cyumweru.

Mattina Hotel ni hamwe mu hantu heza ho gusohokera muri Kigali hakomeje kwishimirwa na benshi cyane cyane abakunda ahantu hari ibintu byihariye utasanga ahandi

Imikino yose y’igikombe cy’isi izerekanwa muri Mattin Hotel. Hamaze gutegurwa Salle nziza cyane yujuje ibisabwa byose kugira ngo abakunzi b’umupira w’amaguru bazarebe iyi mikino nta nkomyi kandi kuri ‘Screens’ za rutura.

Mu rwego rwo gufata neza abakunda imikino y’igikombe cy’isi, ubuyobozi bwa Mattina Hotel bwashyizeho uburyo abantu bazajya bareba imikino kandi bagezwaho mu buryo bw’umwuga icyo kunywa no kurya cyane cyane inyama kuko iyi mikino yahujwe na Parilla Choma Meat.

‘Parilla meat Choma Wee end’ni gahunda yo kotsa inyama bikorwa n’inzobere kandi bikorwa mu buryo utasanga ahandi muri Kigali. Yari isanzwe ikorwa ku wa Kane, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu. Kuri ubu izajya ikorwa buri munsi muri iki gihe cy’igikombe cy’isi.

Muri Mattina Hotel uhasanga inyama z’ubwoko bwose ukunda haba iz’inka, ihene, ifi, inkoko, Akabenzi, Saucisson , Boudin (Pudding), n’izindi zinyuranye.

Si inyama gusa kuko usanga ibyo kunywa by’amoko yose, Buffet kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu, ibyumba by’amacumbi, ahantu ho gukorera inama z’ubukwe, ibirori by’isaburu z’amavuko, n’izindi serivisi zose za Hotel.

Matina Hotel bakunda kwita kwa Maitre Freddy iherereye mu Mujyi wa Kigali hirya gato y’ahahoze ‘Traffic Police’, hafi y’ahari kubakwa Umurenge wa Nyarugenge.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gukora ‘Reservation’, uhamagara numero yabo :0788351307.

Igikombe cy’isi kiratangira kuri uyu Kane tariki 14 Kamena 2018 kugeza tariki 15 Nyakanga 2018. Kizikinirwa mu Burusiya kuri stade 12 zifite amateka yihariye.

Imikino y’igikombe cy’isi yose izerekwanirwa muri Mattina Hotel

Ubwoko bw’inyama bwose babwotsa mu buryo bwihariye utasanga ahandi

Inyama zo muri Mattina Hotel niyo uzireba ubona uburyohe bwazo

Abahasohokera, baganirira ahantu hisanzuye kandi hari amafu n’akayaga keza

Bafite Buffet yihariye

Umutekano w’abagana Mattina Hotel uba wizewe 100%

Hari ibyumba byiza kandi ku giciro buri wese yibonamo

Uhasanga inzoga z’amoko yose

Haba hateguwe mu buryo buryoheye ijisho

Mushobora no kuhakorera iminsi mikuru inyuranye...Babategurira aho kwicara mu buryo bunogeye ijisho

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo