MU MAFOTO, Tambagira Mattina Hotel , ahantu hagezweho ho gusohokera muri Kigali

Mattina Hotel ni hamwe mu hantu heza ho gusohokera muri Kigali hakomeje kwishimirwa na benshi cyane cyane abakunda ahantu hari ibintu byihariye utasanga ahandi.

Mattina Hotel bakunda kwita kwa Maitre Freddy iherereye mu Mujyi wa Kigali hirya gato y’ahahoze ‘Traffic Police’, hafi y’ahari kubakwa Umurenge wa Nyarugenge.

Uretse serivisi zose zisanzwe za Hotel uhasanga, abagana Mattina Hotel bakomeje kwishimira ’Buffet’ yaho yihariye. Uretse ubwoko bunyuranye bw’ibiribwa bateka, biba binatekanywe ubuhanga ku buryo ubiriye yumva neza ko biba biteguye neza nkibyatekewe mu rugo. Buffet yaho iboneka kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu.

Inyama ni kimwe mu biribwa bikundwa na benshi ariko nanone zigakundwa cyane zokejwe. Kotsa inyama mu buryo bwihariye utasanga ahandi muri Kigali na wo ni undi mwihariko usanga muri Mattina Hotel.

Buri wa Kane, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu bashyizeho gahunda bise ‘Parilla meat Choma Wee end’.

Muri Mattina Hotel uhasanga inyama z’ubwoko bwose ukunda haba iz’inka, ihene, ifi, inkoko, Akabenzi, Saucisson , Boudin (Pudding), n’izindi zinyuranye.

Si inyama gusa kuko usanga ibyo kunywa by’amoko yose. Muri Mattina Hotel uhasanga ibyumba by’amacumbi, ahantu ho gukorera inama z’ubukwe, ibirori by’isaburu z’amavuko, n’izindi serivisi zinyuranye kandi zitangwa n’abakozi bazobereye mu kwita ku bakiriya.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gukora ‘Reservation’, uhamagara numero yabo :0788351307.

Abahasohokera, baganirira ahantu hisanzuye kandi hari amafu n’akayaga keza

Ku nkuta haba hariho ibishushanyo byiza bifasha umuntu kuruhuka mu mutwe

Bafite Buffet yihariye

Umutekano w’abagana Mattina Hotel uba wizewe 100%

Hari ibyumba byiza kandi ku giciro buri wese yibonamo

Uhasanga inzoga z’amoko yose

Haba hateguwe mu buryo buryoheye ijisho

Kuwa kane, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu haba hari gahunda yiswe ‘Parilla meat Choma Wee end’...Ubwoko bw’inyama bwose babwotsa mu buryo bwihariye utasanga ahandi

Inyama zo muri Matina Hotel niyo uzireba ubona uburyohe bwazo

Mushobora no kuhakorera iminsi mikuru inyuranye...Babategurira aho kwicara mu buryo bunogeye ijisho

PHOTO:Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • UWINEZA JEAN BAPTISTE

    Kabisa kutiyakirira muri Mattina Motel ni ukunyagwazigaherana!!!

    - 27/12/2018 - 09:19
Tanga Igitekerezo