MU MAFOTO, Jungle Adventure ya Monaco CAFÉ iwabo w’imyidagaduro y’abana

Jungle Adventure ni umwanya wahariwe abana ngo bidagadure iherereye muri Monaco Café mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya T 2000.

Ukinjira muri Jungle Adventure uhita ubona imikino myinshi yakwifashishwa n’abana bidagadura. Jungle Adventure yashyiriweho abana baba bajyanye n’ababyeyi babo muri Monaco Café. ‘Jungle adventure’, irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure. Ni hamwe mu hantu umubyeyi yajyana umwana akidagadura, bikamushimisha cyane.

Jungle Adventure irimo umwanya wisanzuye abana bashobora kwidagaduriramo ndetse bagasabana na bagenzi babo baba bahahuriye.

Monaco Café ni Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’izindi zihasanzwe. Uretse uwo mwanya wagenewe abana bab basohokanye n’ababyeyi babo, harimo n’umwanya wa Restaurant n’ umwanya wa Bar.

Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Ukinjira mu marembo ya Jungle Adventure ya Monaco Café

Hasa neza ku buryo kuhajyana umwana aharuhukira uko abyifuza

Imikino y’amoko yose urayihasanga

Hari amoko menshi y’imikino y’abana

Ni umwanya wahariwe imyidagaduro y’abana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo