Monaco Cosmetics yashyize igorora abashaka kugura impano za ’Saint Valentin’

Mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya bayo mu kwizihiza umunsi w’abakundana wa Saint Valentin no kuborohereza kugura impano zo guha abakunzi babo kuri uwo munsi, Monaco Cosmetics yagabanyije ibiciro kugera kuri 30 % ku bicuruzwa byayo.

Monaco Cosmetics, iduka kabuhariwe mu gucuruza amavuta yo kwisiga ndetse n’ibirungo by’ubwiza by’umwimerere. Abasanzwe barigana bazi neza ko ari hamwe mu hantu wakura impano nyinshi zo guha umukobwa w’inshuti yawe cyangwa umugore wawe. Wanahagura kandi impano yo guha umugabo kuko bacuruza amavuta n’imibavu y’abagabo n’abagore.

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini. Ukunda kurangwa ahanini no guhana impano ku bakundana ndetse n’abashakanye cyane cyane ko abenshi baba babyungukiyemo mu kurushaho kwerekana ingufu z’urukundo rwabo.

Ubuyobozi bwa Monaco Cosmetics butangaza ko bwashyizeho igabanya rya 30 % kugira ngo abakiriya babo babashe kugurira abakunzi babo impano zinyuranye ku munsi wa Saint ‘Valentin’.

Umuyobozi wa Monaco Cosmetics yagize ati "Abakiriya bacu turabazirikana cyane. Uko baduhoza ku mutima niko natwe duhora dushaka uko twakwifatanya mu minsi mikuru inyuranye. Ubushize hari mu minsi y’impera z’umwaka, none n’ubu twabazirikanye ku wa Saint Valentin kugira ngo babashe kugurira abakunzi babo impano.

Muri Monaco Cosmetics uhasanga amavuta y’amako menshi cyane cyane amavuta yo kwisiga n’ibijyanye nayo akoreshwa n’ abakobwa ndetse n’abagore , ibirungo by’ubwiza (Makeup/ maquillage) byihariye kandi bitangiza uruhu, verini z’ amako yose, imirimbo (Bijoux) y’ abagore n’ abagabo, imibavu, amasakoshi n’ ibindi byinshi utasanga ahandi.

Uhasanga kandi amavuta na Make up byo mu bwoko bwa ’More up. Ni amavuta ndetse n’amavuta abagore bazajya bakoresha mu mutekano wose kuko zitazajya zibangiriza uruhu kuko zifite umwihariko wo kuba zikoze mu mbuto z’umwimerere.

Ubuyobozi bw’iduka rya Monaco Cosmetics butangaza ko buhaye ikaze buri wese ushaka guhaharira muri iri duka kuko hari byinshi bafite bateganyirije abakiriya babo.

Monaco Cosmetics iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya Grand Pansion Plaza muri etage ya mbere. Grand Pansion Plaza iherereye imbere ya Simba Super Market imbere ya La Bonne addresse House.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0785207858 cyangwa kuri 0782756606 bakaguha ibisobanuro birambuye.


Muri Monaco Cosmetics ntiwahabura impano uha umukunzi wawe kuri Saint Valentin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo