Monaco Café yongeye kudabagiza abaharebera El Clasico

Real Madrid na FC Barcelone zigiye kongera guhurira muri El Clasico ya kabiri mu minsi ine gusa, dore ko kuri uyu wa Gatandatu bakina umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona ya Espagne nyuma yo guhurira mu mukino wo kwishyura wa ½ cya Copa del Rey ubwo Barcelone yasezereraga Real Madrid iyinyagiye ibitego 3-0, bikaba 4-1 mu mikino yombi. Ni umukino ukwiriye kurebera muri Monaco Café kubera impamvu zinyuranye.

Niba ukunda umupira w’amaguru, by’umwihariko ukaba ukunda kurebera umupira ahantu heza bafite amashusho meza, ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Café. Ni umukino uri butangire ku isaha ya saa tatu n’iminota 45 z’ijoro (21:45).
Nkuko bimenyerewe, Monaco Café yerekana imikino yose kuri ’Screens’ nini utasanga ahandi muri Kigali. Serivisi nziza isanzwe muri Monaco Café nayo ni indi mpamvu yatuma uharebera uyu mukino w’ishiraniro.

Indi mpamvu ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Café ni uko bari bunerekane icyarimwe indi mikino yo muri Shampiyona yo m Bwongereza: aho umukino utegerejwe na benshi uhuza Tottenham na Arsenal guhera saa 14:30.

Real Madrid irongera kwakira Barcelone nyuma y’iminsi ine, umukino ukwiye kurebera muri Monaco Café

Barakwereka kandi na Premier League; harimo umukino uhuza Tottenham na Arsenal

Indi mpamvu ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Cafe ni uko baraba bagabanyije ibiciro ku binyobwa cyane cyane ku kinyobwa bwa Estrella aho ugura imwe bakakongeza indi.

Estella Damm ni inzoga yihariye ikomoka muri Espagne ikomeje kwishimirwa n’abagana Monaco Café ari nayo yemerewe kuyizana mu Rwanda.
Estella Damm yenzwe bwa mbere na August Kuentzmann Damm mu mwaka wa 1876. Kuentzmann Damm akomoka mu Mujyi wa Barcelona. Mu rurimi rw’icye ‘espagnol’, Estella bisobanura Inyenyeri.

Kuri ubu Estella Damm imaze kwamamara cyane ku isi kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona. Ikorwa n’urwengero rwitwa Damm ruherereye i Barcelona muri Espagne. Estella Damm yagumanye umwihariko August Kuentzmann Damm yayenganaga ubwo yari atangiye kuyikora mu mwaka wavuze haruguru. Ikunzwe cyane mu bihugu by’i Burayi.

Nibwo bwa mbere izanywe mu Rwanda ndetse ikomeje kwishimirwa cyane n’abagana Monaco café kuko ariho gusa wasanga Estella Damm. Estella Damm kandi inagira ikindi kinyobwa kidasembuye.

Mu mujyi wa Barcelona bayifata nk’inzoga ya mbere haba mu buryohe cyangwa se mu gukoranwa ubuhanga nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Itinari mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “La Bière Bien-Aimée De Barcelone - Estrella Damm’ yo muri Werurwe uyu mwaka. Uretse inzoga yayo, hanabaho Estrella Damm idasembuye.

Abarebera muri Monaco Café bari buryoherwe n’imikino inyuranye ariko banishimira Promotion y’ikinyobwa cya Estrella

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’uko zihura

Barcelone kuri ubu iyoboye shampiyona ya Espagne, La Liga, n’amanota 57 mu gihe Real Madrid iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 48.

Real Madrid iraba ishaka uburyo yakwirwanaho kuri iyi nshuro nyuma yo gutsindwa ibitego 5-1 mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona.

Umukino wo kuri uyu wa Gatandatu uraza kuba ari El Clasico ya 41 kuri kizigenza wa Barcelone; Lionel Messi umaze gutsinda ibitego 26 muri uyu mukino, ndetse ni we watsinze byinshi mu mateka yawo.

Real Madrid, baraza kuba badafite Marcos Llorente ufite imvune mu gihe byitezwe ko Raphael Varane aza kuba yakize nyuma yo kugirira imvune idakanganye mu mukino wabaye kuwa Gatatu.

Barcelone bo nta mvune nshyashya bafite.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo