Inkuru Zamamaza

Monaco Café yongeye kudabagiza abaharebera Arsenal vs Manchester United

Monaco Café yongeye kudabagiza abaharebera Arsenal vs Manchester United

Arsenal na Manchester United zirahurira mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, umukino ukomeye ufite byinshi uvuze ku makipe yombi dore yifuza kuza mu makipe ane ya mbere uyu mwaka.

Niba ukunda umupira w’amaguru, by’umwihariko ukaba ukunda kurebera umupira ahantu heza bafite amashusho meza, ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Café. Ni umukino uri butangire ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri n’igice (18:30).
Nkuko bimenyerewe, Monaco Café yerekana imikino yose kuri ’Screens’ nini utasanga ahandi muri Kigali. Serivisi nziza isanzwe muri Monaco Café nayo ni indi mpamvu yatuma uharebera uyu mukino w’ishiraniro.

Indi mpamvu ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Café ni uko bari bunerekane icyarimwe indi mikino yo muri Shampiyona yo m Bwongereza: Liverpool ikina na Burnley, Chelsea na Wolves ndetse m’umukino uhuza Valladorid na Real Madrid.


Monaco Cafe irakwereka umukino wa Arsenal na Manchester United zirurikirana ku rutonde rwa shampiyona




Hamwe n’iyi mikino yose urayiharebera

Indi mpamvu ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Cafe ni uko baraba bagabanyije ibiciro ku binyobwa cyane cyane ku kinyobwa bwa Estrella aho ugura imwe bakakongeza indi.

Estella Damm ni inzoga yihariye ikomoka muri Espagne ikomeje kwishimirwa n’abagana Monaco Café ari nayo yemerewe kuyizana mu Rwanda.
Estella Damm yenzwe bwa mbere na August Kuentzmann Damm mu mwaka wa 1876. Kuentzmann Damm akomoka mu Mujyi wa Barcelona. Mu rurimi rw’icye ‘espagnol’, Estella bisobanura Inyenyeri.

Kuri ubu Estella Damm imaze kwamamara cyane ku isi kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona. Ikorwa n’urwengero rwitwa Damm ruherereye i Barcelona muri Espagne. Estella Damm yagumanye umwihariko August Kuentzmann Damm yayenganaga ubwo yari atangiye kuyikora mu mwaka wavuze haruguru. Ikunzwe cyane mu bihugu by’i Burayi.

Nibwo bwa mbere izanywe mu Rwanda ndetse ikomeje kwishimirwa cyane n’abagana Monaco café kuko ariho gusa wasanga Estella Damm. Estella Damm kandi inagira ikindi kinyobwa kidasembuye.

Mu mujyi wa Barcelona bayifata nk’inzoga ya mbere haba mu buryohe cyangwa se mu gukoranwa ubuhanga nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Itinari mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “La Bière Bien-Aimée De Barcelone - Estrella Damm’ yo muri Werurwe uyu mwaka. Uretse inzoga yayo, hanabaho Estrella Damm idasembuye.

Abarebera muri Monaco Café bari buryoherwe n’imikino inyuranye ariko banishimira Promotion y’ikinyobwa cya Estrella

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’uko zihura

Arsenal iraza kwakira uyu mukino kuri Emirates Stadium idafite abakinnyi bayo barimo Lucas Torreira wahawe ikarita itukura mu mukino uheruka. Hector Bellerin na we kandi ntabwo akina uyu mukino kuko afite imvune.

Manchester United iheruka gukura intsinzi mu Bufaransa, yagaruye Nemanja Matic na Anthony Martial gusa iracyabura abandi bakinnyi barindwi bafite imvune.

Manchester United iri ku mwanya wa kane n’amanota 58 mu gihe Arsenal ifite amanota 57 ku mwanya wa gatanu.

Umukino wahuje amakipe yombi mu mikino ibanza ya shampiyona, banganyije ibitego 2-2.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)