Monaco Café yashyizeho ‘Promotion’ ku bagura Pizza cyangwa Burger

Monaco Café , Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali yamaze gushyiraho Promotion ku bayigana cyane cyane abagura Pizza na Burger. Kuri ubu uragura Pizza cyangwa Burger ukongezwa Milkshake.

Ubuyobozi bwa Monaco café buratangaza ko iyi ‘Promotion’ bayishyizeho mu rwego rwo gukomeza kwereka abakiriya bayo ko babazirikana iteka. Muri Monaco café umukiriya arenze kuba umwami ariyo mpamvu bahora barizikana icyamunyura.

Uretse Burger cyangwa Pizza nziza usanga muri Monaco Café, unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco cafe, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo