MONACO Café iri kwerekana igikombe cy’isi kuri ’Ecrans/Screens’ za rutura - AMAFOTO

Mu gihe igikombe cy’isi kigeze ahakomeye, Monaco Café , Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu iri kwereka abayigana iyi mikino kuri ’Ecrans/Screens’ za rutura ku buryo uharebera aba nta nkomyi ahura nayo ku mashusho aho yaba yicaye hose.

Imikino y’igikombe cy’isi irakomeje mu gihugu cy’Uburusiya. Kuri ubu amakipe 4 yamaze kubona itike ya 1/2 cy’irangiza. Ayo ni Ubufaransa, Ububiligi Ubwongereza na Croatia. Umukino wanyuma uteganyijwe tariki 15 Nyakanga 2018.

Nkuko isanzwe yariyemeje kugeza ibyiza ku bakiriya bayo, Monaco Cafe yazaniye abakunda umupira w’amaguru ’Ecrans/Screens’ zizajya zibafasha kureba imipira bisanzuye, bahereye kuy’igikombe cy’isi.

Muri ’Ecrans/Screens’ Monaco Cafe iri kwerekeraho abakiriya imikino y’igikombe cy’isi harimo n’ifite Pouces 192 ( ni hafi metero 5 z’uburebure).

Uretse imikino y’igikombe cy’isi, kuri ubu muri Monaco Cafe hakomeje Promotion ku bayigana cyane cyane abagura Pizza na Burger. Kuri ubu uragura Pizza cyangwa Burger ukongezwa Milkshake.

Uretse Burger cyangwa Pizza nziza usanga muri Monaco Café, unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Monaco Cafe inasanzwe yerekana imipira ya Shampiyona zikomeye zose z’i Burayi.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Nurebera kure amashusho aba ayareba neza

Promotion yo kugura Pizza cyangwa Burger ukongezwa Milkshake irakomeje muri Monaco Cafe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo