Matina Hotel ikomeje kudabagiza abakunda inyama zokejwe mu buryo bwihariye - AMAFOTO

Inyama ni kimwe mu biribwa bikundwa na benshi ariko nanone zigakundwa cyane zokejwe. Mattina Hotel ikomeje kudabagiza abakunda inyama zokejwe mu buryo bwihariye kandi ku giciro utasanga ahandi.

Matina Hotel bakunda kwita kwa Maitre Freddy iherereye mu Mujyi wa Kigali hirya gato y’ahahoze ‘Traffic Police’, hafi y’ahari kubakwa Umurenge wa Nyarugenge. Uretse izindi serivisi nziza igira zitandukanye, kuri ubu iri gufasha abanyakigali n’abaturuka mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda gutangira neza week end no kuyisoza neza cyane cyane abakunda inyama zokeje.

Buri wa Kane, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu bashyizeho gahunda bise ‘Parilla meat Choma Wee end’. Uretse kuba bafite inzobere mu kotsa inyama zitandukanye, muri Matina Hotel banafite uburyo butandukanye bwo kotsamo inyama utasanga ahandi muri Kigali.

Muri Mattina Hotel uhasanga inyama z’ubwoko bwose ukunda haba iz’inka, ihene, ifi, inkoko, Akabenzi, Saucisson , Boudin (Pudding), n’izindi zinyuranye.

Si inyama gusa kuko usanga ibyo kunywa by’amoko yose, Buffet kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu, ibyumba by’amacumbi, ahantu ho gukorera inama z’ubukwe, ibirori by’isaburu z’amavuko, n’izindi serivisi zose za Hotel.

Abitabira ‘Parilla meat Choma Wee end’ bari mu matsinda bagabanyirizwa 20% ku binyobwa. Undi mwihariko bafite ni uko ‘Commande’ uyitanga ku biro (/KG).

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gukora ‘Reservation’, uhamagara numero yabo :0788351307.

Ubwoko bw’inyama bwose babwotsa mu buryo bwihariye utasanga ahandi

Inyama zo muri Mattina Hotel niyo uzireba ubona uburyohe bwazo

Photo:RENZAHO Christophe

Inyama z’amoko yose uzisanga muri Matina Hotel

Mushobora no kuhakorera iminsi mikuru inyuranye...Babategurira aho kwicara mu buryo bunogeye ijisho PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo