Man City vs Chelsea: Abarebera muri Monaco Café barawurebera kuri Ecrans nini muri Kigali

Abakunda Shampiyona y’Ubwongereza bari bugane Monaco Cafe , uyu munsi barareba umukino Manchester City ihuramo na Chelsea kuri Screens za rutura ndetse baninywera Estrella Damm , inzoga nshya mu Rwanda ikomoka muri Espagne ndetse ikaba imaze kwamamara kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona.

Ni umukino ukomeye ku mpande zombi kuko Manchester City ishaka gutsinda umukino w’uyu munsi ikanganya amanota na Liverpool kuri ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 65 mu mikino 26 mu gihe Manchester City ifite 62 mu mikino 26. Chelsea nayo iraba iharanira gusubira mu makipe 4 ya mbere kuko ubu yahise ijya ku mwanya wa 5 nyuma y’uko Manchester United itsinze Fulham ku munsi w’ejo 3-0. Chelsea ifite amanota 50 mu gihe Manchester United ifite 51.

Uyu mukino uri buhuze amakipe yombi uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni umukino uraba wabanjirijwe n’uwa Tottenham Hotspur yakiramo Leicester City guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Umwihariko wa Monaco Café ni uko abareba imipira bayirebera kuri kuri ‘Ecrans/ Screens’ za rutura utasanga ahandi mu Mujyi wa Kigali.

Abarebera muri Monaco Café barakomeza kuhasanga Estella Damm, inzoga nshya mu Rwanda ikomoka muri Espagne ndetse ikaba imaze kwamamara kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona. Muri uyu mukino, Estella Damm iraba iri kuri Promotion.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Uretse kuba wahasanga Estella Damm, muri Monaco café kandi uhasanga Burger cyangwa Pizza nziza. Unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Abagana Monaco Café bakomeje kwishimira ikinyobwa bwa Estrella Damm

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Wellars

    Mwatubeshye ntanyubako ya T 2000 iba muri Kigali.

    - 10/02/2019 - 08:53
Tanga Igitekerezo