Konka yazaniye abakiriya bayo amashyiga y’agatangaza ku giciro cyo hasi

Kompanyi ya Konka Group Ltd icuruza ibikoresho bitandukanye byaba ibyo mu gikoni, ibyo mu nzu n’iby’ikoranabuhanga, noneho yazaniye abakiliya bayo amashyiga y’akataraboneka afite n’ifuru bikaba byashyizwe ku giciro cyo hasi ugereranyije n’ubwiza ndetse n’ugukomera kwayo.

Konka Group ltd izaniye aya mashyiga y’agatangaza ku giciro cyo hasi abakiliya bayo kugira ngo ibashimishe nyuma yo kubona ko ibyo yari iherutse kubazanira birimo frigo, utumashini tumesa imyenda, utumashini duteka umuceri, n’utundi dukenerwa mu rugo, byarakunzwe na benshi kubera ndetse bakanishimira serivisi zayo.

Uretse ibi bikoresho byo mu gikoni bikunzwe cyane n’abatari bacye, Konka inafite ibindi bikoresho byizewe birimo za mudasobwa, teleziyo za rutura [Flat Screen] , ‘Air conditioners’, telefone zigezweho, imashini zimesa imyenda,ibyuma byo muri salon byumutsa imisatsi (Hair Dryer), Laptops nziza, n’ibindi bikoresho utasanga ahandi kandi ku giciro cyiza.

Uguze ibikoresho muri Konka Group Ltd wese ahabwa garanti y’amezi 14, akarusho kakaba mu gihe haje abakiliya bishyize hamwe bakorera ahantu hazwi bashobora guhabwa ideni bakazagenda bishyura buhoro buhoro.

Konka Group wayisanga mu mujyi wa Kigali rwagati mu nzu ya KCT, ku muhanda ugana CHUK imbere gato ya KCB, ku isoko rishya rya Nyarugenge cyangwa mu nyubako ya T2000.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabasura ku rubuga rwabo www.konkaproducts.com, cyangwa kuri paji yabo ya facebook ariyokonkaproducts, cyangwa ukabahamagara kuri 0788547212.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Muraho ariko muge mudushyirirsho nibiciro murakoze

    - 27/10/2017 - 16:30
Tanga Igitekerezo