KONKA yashyizeho ’Promotion’ muri iki gihe cy’igikombe cy’isi igera kuri 50 %

Mu gihe cy’ukwezi igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kigiye kumara gikinwa, Konka yashyiriyeho abakiriya bayo igabanya ry’ibiciro rigera kuri 50 %.

Igikombe cy’isi kiratangira kuri uyu Kane tariki 14 Kamena 2018 kugeza tariki 15 Nyakanga 2018. Kizikinirwa mu Burusiya kuri stade 12 zifite amateka yihariye.

Abashaka kurebera igikombe cy’isi kuri ’Screens/Ecrans’, Konka yabashyiriyeho igabanya ry’ibiciro guhera kuri 15% kugeza kuri 50 % bitewe nubwoko bw’iyo ashaka kugura uko imeze.

Iri gabanya kandi rirareba n’ibindi bikoresho byose bya ’Electronics’ bicuruzwa na Konka Rwanda.

Mu maduka ya Konka uhasanga ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyo mu ngo bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi.

Muri ibi bikoresho harimo firigo ‘Fridge Guard’ na televiziyo ‘TV Guard’, imashini zimesa imyenda, izifite kg 8 na kg 12, ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi, ‘Hair Driers’, utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita ‘Rice Cooker’, mudasobwa ngendanwa ‘Laptops’ nziza, telephone za Smart Phones .

Hari kandi ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje ‘Air conditioners’, Kettles, cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka ‘Water Dispenser’ na za kizimyamwoto.

Ibi bikoresho byose bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro muke mu buryo bwose bushoboka . Akarusho ni uko KONKA iguha garanti (Warrant) y’amezi 14.

Hano mu Rwanda KONKA Group Company wayisanga mu mujyi wa Kigali Rwagati mu nzu ya KCT no ku muhanda ugana ku bitaro bya CHUK imbere gato ya KCB Bank cyangwa ku isoko rishya rya Nyarugenge. Ushobora kuyisanga ku cyicaro cyayo kuri T2000 nshya imbere yo ku nyubako yo kwa Ndamage ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo ukabasha kugerwaho n’iri gabanuka.

Ukeneye ibindi bisobanuro bigendanye n’iyi promosiyo wabahamagara kuri nimero ya telefoni ngendanwa 0788547212.

Muri Konka habamo ibikoresho byinshi binyuranye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo