Konka yashyiriyeho abakiriya bayo ’Promotion’ ya Pasika

Mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika neza, Konka Group yagabanyije ibiciro kugeza ku 10% ku bicuruzwa byayo.

Umunsi mukuru wa Pasika uzizihizwa tariki ya 1 Mata 2018. Konka Group yahisemo kwifatanya n’abakristu bazaba bizihiza uwo munsi mukuru wa Pasika igabanya ibiciro.

Mu maduka ya Konka uhasanga ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyo mu ngo bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi.

Muri ibi bikoresho harimo firigo ‘Fridge Guard’ na televiziyo ‘TV Guard’, imashini zimesa imyenda, izifite kg 8 na kg 12, ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi, ‘Hair Driers’, utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita ‘Rice Cooker’, mudasobwa ngendanwa ‘Laptops’ nziza, telephone za Smart Phones .

Hari kandi ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje ‘Air conditioners’, Kettles, cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka ‘Water Dispenser’ na za kizimyamwoto.

Ibi bikoresho byose bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro muke mu buryo bwose bushoboka . Akarusho ni uko KONKA iguha garanti (Warrant) y’amezi 14.

Hano mu Rwanda KONKA Group Company wayisanga mu mujyi wa Kigali Rwagati mu nzu ya KCT no ku muhanda ugana ku bitaro bya CHUK imbere gato ya KCB Bank cyangwa ku isoko rishya rya Nyarugenge. Ushobora kuyisanga ku cyicaro cyayo kuri T2000 nshya imbere yo ku nyubako yo kwa Ndamage ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo ukabasha kugerwaho n’iri gabanuka.

Ukeneye ibindi bisobanuro bigendanye n’iyi promosiyo wabahamagara kuri nimero ya telefoni ngendanwa 0788547212.

Igabanya rya Pasika riri gukorerwa ku bicuruzwa byose bya Konka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo