KONKA Group yakoreye ‘Surprise’ Israel Mbonyi mu gitaramo cye – AMAFOTO

Ubwo yamurikaga album ye ya 2 yise ‘Intashyo’, Israel Mbonyi yatunguwe na Konka Group imugenera impano ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, arabyishimira cyane.

Kuri iki cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017 nibwo Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kabiri yise ‘Intashyo’ mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu ibihumbi bateraniye mu ihema ryo muri Camp Kigali.

Israel Mbonyi yafashijwe n’abahanzi Dudu, Patient Bizimana na Aime Uwimana ndetse na Luc Buntu.

Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, Konka Group yakoreye Mbonyi ‘Surpri’e’, imugenera Frigo nshya ndetse n’ibindi bikoresho binyuranye. Konka Group ni bamwe mu bateye inkunga igitaramo cya Israel Mbonyi.

Mbonyi yashimiye cyane Konka Group kubwo kumutungura bakamugenera impano , ibintu atari yiteze.

Uretse ’Surprise’ yakoreye Mbonyi, mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu minsi mikuru y’impera z’umwaka yegereje, Konka Group yashyiriyeho abakiriya bayo igabanya ry’ibiciro kugera no kuri 50 % kuri bimwe mu bicuruzwa byayo.

Iri gabanya riri gukorwa ku bikoresho byose bya Konka guhera ku 10 % kugeza kuri 50 % bitewe n’ubwiko bw’ibikoresho.

Mu maduka ya Konka uhasanga ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyo mu ngo bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi.

Muri ibi bikoresho harimo firigo ‘Fridge Guard’ na televiziyo ‘TV Guard’, imashini zimesa imyenda, izifite kg 8 na kg 12, ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi, ‘Hair Driers’, utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita ‘Rice Cooker’, mudasobwa ngendanwa ‘Laptops’ nziza, telephone z’ubwenge (Smart Phones).

Hari ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje ‘Air conditioners’, Kettles, cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka ‘Water Dispenser’ na za kizimyamwoto.

Ibi bikoresho byose bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro muke mu buryo bwose bushoboka . Akarusho ni uko KONKA iguha garanti (Warrant) y’amezi 14.

Hano mu Rwanda KONKA Group Company wayisanga mu mujyi wa Kigali Rwagati mu nzu ya KCT no ku muhanda ugana ku bitaro bya CHUK imbere gato ya KCB Bank cyangwa ku isoko rishya rya Nyarugenge. Ushobora kuyisanga ku cyicaro cyayo kuri T2000 nshya imbere yo ku nyubako yo kwa Ndamage ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo ukabasha kugerwaho n’iri gabanuka.

Ukeneye ibindi bisobanuro bigendanye n’iyi promosiyo wabahamagara kuri nimero ya telefoni ngendanwa 0788547212.

Frigo Mbonyi yahawe yaje iteruwe n’abasore b’ibigango bo muri B KGL

Ibindi bikoresho byazanywe na Aline Gahongayire

Mbonyi yabyishimiye cyane

KANDA HANO UREBE AMAFOTO AGARAGAZA UKO IGITARAMO CYA MBONYI CYAGENZE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo