Je Te Promets Shop yafunguye ishami rishya muri CHIC izana amakanzu n’amasakoshi y’abagore ateye amabengeza -AMAFOTO


Uko iminsi igenda ihita niko amoko y’imyenda mishya agenda akorwa n’abadozi b’abahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye. Kuri ubu iduka rya Je te Promets Shop rikaba ryaramaze kuzanira abakiriya baryo imyambaro igendanye n’igihe ndetse bafungura ishami rishya mu nyubako ya Chic riza ryiyongera kuryo basanganywe mu nyubako yo kwa Rubangura, muri Etage ya 3.

Nyuma y’uko iduka ricuruza imyenda igezweho y’abagore rya Je Te Promets Shop rikomeje kuganwa na benshi ndetse bakishimira imyambaro igezweho n’ibijyanye nayo babagezaho, kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2017 ryafunguye ishami rishya mu nyubako ya CHIC, iherereye imbere ya Gare nshya yo mu Mujyi wa Kigali.

Ishami rishya rya Je Te Promets Shop riherereye mu gice giherereyemo imyenda ku muryango wa C08. Kuri ubu ndetse iri duka ryamaze kuzanira abarigana imyambaro mishya ikorerwa ku mugabane w’iburayi, amakanzu agendanye n’igihe, amasakoshi meza agezweho yaba atwarwa mu ntoki cyangwa ayisumbuyeho. Uranahasanga kandi imikufi myiza ya ‘Original’ ku giciro cyiza buri wese yibonamo.

Ukeneye kugana iri duka cyangwa kugira ibyo usobanuza, ushobora kubagana mu ishami rishya muri CHIC cyangwa se kwa Rugangura. Wanabahamagara kuri 0783708969

Amafoto akwereka amakanzu agezweho, imikufi, n’amasakoshi agezweho usanga mu ishami rya Je te Promets Shop , ishami rya Chic

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Fanny

    mwaramutse, nta nkweto mugiramo? mukorera chic he precisement?

    - 16/11/2017 - 07:37
  • kayigire theoneste

    Nta makote (costumes) mucuruza mo?

    - 11/08/2018 - 16:18
  • Tuyisenge

    Uwuri USA zamushikira gute?

    - 22/11/2019 - 22:59
  • Tuyishimire Marie Rose

    Nukuri mufite ibintu byiza cyane. Mubaye mudahenda byaba ari akarusho

    - 7/12/2019 - 16:29
Tanga Igitekerezo