Inkuru Zamamaza

Impamvu ukwiriye kurebera El Clasico muri muri Monaco Café

Impamvu ukwiriye kurebera El Clasico muri muri Monaco Café

Real Madrid na FC Barcelone zigiye guhurira muri El Clasico ebyiri mu minsi ine gusa, dore ko kuri uyu wa Gatatu bakina umukino wo kwishyura wa ½ cya Copa del Rey nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza mu gihe kuwa Gatandatu bazakina shampiyona. Ni umukino ukwiriye kurebera muri Monaco Café kubera impamvu zinyuranye.

Niba ukunda umupira w’amaguru, by’umwihariko ukaba ukunda kurebera umupira ahantu heza bafite amashusho meza, ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Café. Ni umukino uri butangire ku isaha ya saa yine z’ijoro.

Nkuko bimenyerewe, Monaco Café yerekana imikino yose kuri ’Screens’ nini utasanga ahandi muri Kigali. Serivisi nziza isanzwe muri Monaco Café nayo ni indi mpamvu yatuma uharebera uyu mukino w’ishiraniro.

Indi mpamvu ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Café ni uko bari bunerekane icyarimwe indi mikino yo muri Shampiyona yo m Bwongereza: Liverpool vs Watford, Crystal Palace vs Manchester United, Chelsea vs Tottenham Hotspur na Arsenal vs AFC Bournemouth.

Indi mpamvu ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Cafe ni uko baraba bagabanyije ibiciro ku binyobwa cyane cyane ku kinyobwa bwa Estrella aho ugura imwe bakakongeza indi.

Estella Damm ni inzoga yihariye ikomoka muri Espagne ikomeje kwishimirwa n’abagana Monaco Café ari nayo yemerewe kuyizana mu Rwanda.

Estella Damm yenzwe bwa mbere na August Kuentzmann Damm mu mwaka wa 1876. Kuentzmann Damm akomoka mu Mujyi wa Barcelona. Mu rurimi rw’icye ‘espagnol’, Estella bisobanura Inyenyeri.

Kuri ubu Estella Damm imaze kwamamara cyane ku isi kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona. Ikorwa n’urwengero rwitwa Damm ruherereye i Barcelona muri Espagne. Estella Damm yagumanye umwihariko August Kuentzmann Damm yayenganaga ubwo yari atangiye kuyikora mu mwaka wavuze haruguru. Ikunzwe cyane mu bihugu by’i Burayi.

Nibwo bwa mbere izanywe mu Rwanda ndetse ikomeje kwishimirwa cyane n’abagana Monaco café kuko ariho gusa wasanga Estella Damm. Estella Damm kandi inagira ikindi kinyobwa kidasembuye.

Mu mujyi wa Barcelona bayifata nk’inzoga ya mbere haba mu buryohe cyangwa se mu gukoranwa ubuhanga nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Itinari mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “La Bière Bien-Aimée De Barcelone - Estrella Damm’ yo muri Werurwe uyu mwaka. Uretse inzoga yayo, hanabaho Estrella Damm idasembuye.

Abarebera muri Monaco Café bari buryoherwe n’imikino inyuranye ariko banishimira Promotion y’ikinyobwa cya Estrella

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’uko zihura

Barcelone kuri ubu iyoboye shampiyona ya Espagne, La Liga, irasabwa gutsindira ku kibuga cya Real Madrid uyu munsi kugira ngo igere ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya. Iyi kipe y’i Catalona yegukanye irushanwa mu nshuro enye izheruka nk’uko Real Madrid babikoze mu (1905-1908) na Athletic Bilbao mu (1930-1933).

Umukino wo kuri uyu wa Gatatu uraza kuba ari El Clasico ya 40 kuri kizigenza wa Barcelone; Lionel Messi umaze gutsinda ibitego 26 muri uyu mukino, ndetse ni we watsinze byinshi mu mateka yawo.

Real Madrid iraza kuba yagaruye kapiteni wayo Sergio Ramos wasibye umukino wa Levante kubera umukino yari yahagaritswe kubera ikarita itukura mu gihe baraza kuba badafite Isco urwaye umugongo na Marcos Llorente ufite imvune.

Barcelone iraza kuba idafite Arthur Melo mu gihe bafite Samuel Umtiti wakinnye umukino we wa mbere mu mezi atatu kuwa Gatandatu, bahura na Seville.

Undi mukino wa ½ uzahuza Valence na Real Betis kuri uyu wa Kane, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyirije ibitego 2-2 mu mujyi wa Seville.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)