France: Pdg Brenda Thandi yateguye ibirori byo gukangurira abagore kwihangira umurimo

Rwiyemezamirimo w’umunyarwandakazi ubarizwa kumugabane w’Iburayi, Pdg Brenda Thandi Mbatha yahurije hamwe abashoramari batandukanye, bakangurira abari n’abategarugori gutinyuka ishoramari bakihangira imirimo.

Ni mu birori byabaye taliki ya 8 Werurwe 2018 bibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ibi birori byiswe "Soire d’Affaire Tribune Vip De Patrons d’Entreprise" bibaye ku nshuro ya Kane. Kuri iyi nshuro byari byitabiriwe n’abashoramari batandukanye harimo abahagarariye ibigo bikomeye by’ubucuruzi ku mugabane w’iburayi na Asia hamwe n’abaje baturutse mu bihugu by’Afurika.

Mu kiganiro na Pdg Brenda Thandi Mbatha yavuze ko yishimira cyane kuba ahuriza hamwe abashoramari baba baturutse mubice bitandukanye ku isi, avugako intego ye ari ugukangurira urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori kwiteza imbere babinyujije mu ishoramari.

Yagize ati " Ibi birori twahisemo kubikora ku munsi w’umwali n’umutegarugori, kubera ko usanga abagore bitinya cyane bakumva ko ntacyo bashoboye, kuri uyu munsi niwo munsi mwiza twari twabonye wo gutambutsa ubutumwa twagenera umugore, tukamwereka ko nawe ashoboye aramutse atinyutse ko nawe hari byinshi yageraho."

Pdg Brenda Thandi Mbatha ni mugore w’umushoramari watinyutse umurimo kuri ubu akaba amaze kugera kurwego rw’abaherwe ku mugabane w’ Iburayi. ni umuyobozi w’ibigo bitatu bikomeye bikora ubucuruzi yaba muri Afurika n’iburayi. Buri gihe aharanira guteza imbere abari n’abategarugori abakangurira gutinyuka kujya mu ishoramari bakagera ikirenge mu cye.

Ibi kirori Brenda Thandi Mbatha yise Soire d’Affaire Tribune Vip De Patrons d’Entreprise, byatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2016 kiba buri nyuma y’amezi atatu kuri ubu cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bagera kuri 250 baturutse mu bihugu bigera kuri 125 ku migabane yose.

Uretse abashoramari bari bitabiriye iki kirori hari harimo n’abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo, aha twavuga nka Madame Bokilo ushinzwe ububanyi n’amahanga muri ambassade ya Congo Brazzaville mugihugu cy’Ubufaransa.
Mu bahanzi basusurikije abitabiriye iki kirori harimo umunyarwanda MK Isacco uba mu Bufaransa na MEEXINSSY KING, hamwe n’abandi bagera kuri 5 harimo Diana wari waturutse muri Cote d’Ivoire.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo