Expo 2018:Abakiriya bakomeje kwishimira igabanuka bashyiriweho na Konka na Monaco Cosmetics - AMAFOTO

Abakiriya ba Konka na Monaco Cosmetics bakomeje kwishimira igabanya ry’ibiciro ridasanzwe (Big discount ) ryashyiriweho abagana ‘Stand’ yabo mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2018.

Iri murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 kugeza tariki 15 Kanama 2018. Ryitabiriwe n’abamurika barenga 500 baturutse mu bihugu binyuranye. Konka Group na Monaco Cosmetics nabo bari mu bamurika ibikorwa byabo i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Ubuyobozi bwa Konka Group na Monaco Cosmetics buratangaza ko abazitabira iri murikagurisha bazagana ‘Stand’ yabo bashyiriweho igabanya ry’ibiciro ridasanzwe ku buryo buri wese azabasha kwigurira igikoresho cya Konka.

Ubwo Rwandamagazine.com yasuraga Stand ya Monaco Cosmetics na Konka, yasaze abakiriya bayigana bakomeje kwishimira ko bagabanyirijwe ibiciro ku buryo biri kubafasha kugura byinshi mu bikoresho bakeneye ndetse n’ibirungo by’ubwiza biboneka muri Monaco Cosmetics.

Konka ibafitiye ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyo mu ngo bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi.

Muri ibi bikoresho harimo firigo ‘Fridge Guard’ na televiziyo ‘TV Guard’, imashini zimesa imyenda, izifite Kg 8 na Kg 12, ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi, ‘Hair Driers’, utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita ‘Rice Cooker’, mudasobwa ngendanwa ‘Laptops’ nziza, telephone za Smart Phones zinyuranye.

Hari ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje ‘Air conditioners’, Kettles, cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka ‘Water Dispenser’ na za kizimyamwoto.

Ibi bikoresho byose bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro muke mu buryo bwose bushoboka . Akarusho ni uko KONKA iguha garanti (Warrant) y’amezi 14.

Uretse Stand yayo izaba iri muri Expo 2018, hano mu Rwanda KONKA Group Company wayisanga mu Mujyi wa Kigali Rwagati mu nzu ya KCT no ku muhanda ugana ku bitaro bya CHUK imbere gato ya KCB Bank cyangwa ku isoko rishya rya Nyarugenge. Ushobora kuyisanga ku cyicaro cyayo kuri T2000 nshya imbere yo ku nyubako yo kwa Ndamage ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo ukabasha kugerwaho n’iri gabanuka .

Ukeneye ibindi bisobanuro bigendanye n’iyi promosiyo wabahamagara kuri nimero ya telefoni ngendanwa 0788547212.

Monaco Cosmetics ryo ni iduka kabuhariwe mu gucuruza amavuta meza n’ibirungo by’ubwiza. Uhasanga amavuta y’amako menshi cyane cyane amavuta yo kwisiga n’ibijyanye nayo akoreshwa n’ abakobwa ndetse n’abagore , ibirungo by’ubwiza (Makeup/ maquillage) byihariye kandi bitangiza uruhu.

Uhasanga cyane cyane ibicuruzwa bya ‘More up’ birimo amako menshi cyane cyane amavuta yo kwisiga n’ibijyanye nayo akoreshwa n’ abakobwa ndetse n’abagore.

Monaco Cosmetics iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya Grand Pansion Plaza muri etage ya mbere. Grand Pansion Plaza iherereye imbere ya Simba Super Market imbere ya La Bonne addresse House.

Ibi nibyo birango bikwereka ko ugeze kuri Stand ya Monaco Cosmetics ndetse na Konka

Abakiriya bakomeje kwishimira igabanywa ry’ibiciro bashyiriweho

Muri iyi stand uhasanga amoko yose y’amavuta

Parfums zigezweho urazihasanga

Ibikoresho byose by’ubwiza urabisanga muri Stand ya Monaco Cosmetics

Ibikoresho binyuranye byo mu rugo bidatwara amafaranga urabisanga kuri Stand ya Konka

Ecrans / Screens wakenera yose urayihasanga

Telefone z’amako yose ku biciro byoroheye buri wese

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo