Champions League: Abarebera muri Monaco Café bashyiriweho ‘Promotion’

Imikino ya Champions League ku mugabane w’i Burayi irakomeza. Abarebera iyi mikino muri Monaco Café bashyiriweho igabanywa ry’ibiciro ku byo kunywa ndetse no kurya.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukwakira 2018 nibwo iyi mikino ikomeza. Mu mikino iteganyijwe harimo uhuza Real Madrid ifite igikombe giheruka na CSKA Moscow, uhuza Hoffenheim yo mu Budage na Manchester City yo mu Bwongereza, Manchester United na Valencia ndetse n’indi inyuranye.

Ubuyobozi bwa Monaco Café bwamaze gushyiraho ‘Promotion’ ku bari buharebere iyi mikino. Ni igabanya ryakozwe mu rwego rwo gushimira abakiriya ba Monaco Café.

Umwihariko wa Monaco Café ni uko abareba imipira bayirebera kuri kuri ‘Ecrans/ Screens’ za rutura utasanga ahandi mu Mujyi wa Kigali.

Abarebera muri Monaco Café barakomeza kuhasanga Estella Damm, inzoga nshya mu Rwanda ikomoka muri Espagne ndetse ikaba imaze kwamamara kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Uretse kuba wahasanga Estella Damm, muri Monaco café kandi uhasanga Burger cyangwa Pizza nziza. Unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Imikino inyuranye iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri

Estella Damm, inzoga nshya mu Rwanda isangwa muri Monaco Cafe gusa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo