Zahara azataramira abanyarwanda Kigali Jazz Junction yizihiza imyaka 4

Umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo wamenyekanye ku izina rya Zahara mu muziki agiye gutaramira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction muri uku kwezi kwa Gicurasi akaba ari naho Kigali Jazz Junction izaba yizihiza imyaka ine ishize ibi bitaramo bibera mu Rwanda.

Iki gitaramo Zahara azagihuriramo na Nyanshinski ukomoka muri Kenya ndetse na Amalon.

Zahara agiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya kabiri. Umwaka ushize wa 2018 yari yakoreye igitaramo i Kigali. Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu bamwe bakananirwa kwihangana bagafatanya na we kuririmba indirimbo ze.

Bulelwa Mkutukana, witwa Zahara mu muziki, ni umunyempano ukomeye mu kugorora ijwi no kuriha umuyoboro bijyanye n’amarangamutima y’ubutumwa yifuza gutambutsa. Yamamaye mu ndirimbo "Loliwe" n’izindi nyinshi zamuhaye ikuzo ryo gukundwa n’abakomeye barimo Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo.

Umuraperi Nyanshinski

Umuraperi Nyanshinski watumiwe muri Kigali Jazz Junction, ni umunya-Kenya kavukire. Yitwa Nyamari Ongegu agakoresha izina rya Nyanshinski mu muziki ni umwe mu banyempano bakomeye Kenya ifite. Yanyuze mu itsinda rya Kleptomaniax ryari rigizwe na Nyanshinski, Collo (Collins Majale) ndetse na Roba (Robert Manyasa).

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 31 Gicurasi 2019. Kizabera muri muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali). Kwinjira bizaba ari 10.000 FRW mu myanya isanzwe, muri VIP ni 20,000Frw, muri VVIP ni 30,000Frw. Ibi biciro bizakoreshwa kubazagura amatike mbere naho abazayagurira ku muryango haziyongeraho ibihumbi bitanu ku manya isanzwe naho ahandi hiyongereho ibihumbi icumi, imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), gitangire saa mbiri n’igice (20h30) z’ijoro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo